Digiqole ad

Ibyishimo by’abazi ubwenge bwinshi biba bicye. Impamvu ni iyihe?

 Ibyishimo by’abazi ubwenge bwinshi biba bicye. Impamvu ni iyihe?

Umwanditsi wari uzwi cyane muri USA witwa Ernest Hemimgway yavuze ko ibyishimo mu bantu bazi ubwenge ari cyo kintu abona gacye.

Kugira urushako rwiza, umuryango mwiza n’akazi keza ntabwo bihagije roho y’umuntu w’umuhanga ngo ntigire ibitekerezo byinshi biganisha ku guhora ibabaye.

Izi ni zimwe mu mpamvu esheshatu zitangwa n’ikinyamakuru The Minds Journal;

  1. Bahorana akaga ko gusesengura birenze

Abantu benshi bafite ikigero kinini cy’ubwenge (intelligence quotient (IQ) bahora batekereza cyane bagakora isesengura ryimbitse kuri buri kimwe kibaho mu buzima bwabo, ibibakikije n’ibiri kure. Gutekereza cyane birananiza, cyane cyane iyo imyanzuro itagira icyo ifata.

Bica intege ariko ntibibuza gukomeza gutekereza cyane nubwo bwose ntacyo biganishaho, nta muhanga ubasha kwibuza gutekereza ibikomereye umutwe we.

Ubu bushobozi bwe bwo gusesengura ibintu ni bwiza, ariko nanone burya ngo si ngombwa gufata umwanya kuri buri kintu kuko usanga bitera umunabi uva mu  bwonko buhora bukora cyane. Ku munyabwenge iyi nama ntacyo yamumarira.

Imbamutima ziva ku gutekereza cyane ibibazo bigoye, ibibazo by’isi n’ibibazo by’urusobe by’ubuzima bitagira ibisubizo bitera nyiri intekerezo kutishima.

Abantu bashobora kwivanaho/kutagira uwo mugogoro nibo uzasanga bahora bishimye cyane.

  1. Bahora bumva ibintu biba biri ku rwego rwo hejuru bashaka

Abantu bafite ubwenge bwinshi bahora bazi icyo bifuza, ikiri munsi y’ibyo bashaka ntabwo kibanyura, ibi bituma bahorana ibibazo byo gushima no kwishima rero bikabura.

Mu buzima birazwi ko nta ubona byose yifuza uko abyifuza, ari ku bafite ubwenge bwinshi bo ibyo bifuza bahora banabyifuza ku rwego nyine babitekerezaho akenshi bakabona ibitari ku rwego rwabo, ibi bikabatera ibyishimo bicye.

  1. Bahora bumva ntako bameze ntacyo bazi, ntacyo barageraho

Indi mpamvu batishima ni uko bahora bumva uko bari atari ko bari bakwiye kuba bameze. Si ku byiza bagezeho cyangwa ibyabananiye ahubwo no kuri buri kintu cyose kibareba.

Gutekereza cyane bituma bahora bumva imikorere yabo, imyitwarire yabo n’ibikorwa byabo bigomba kuba ku rwego rwo hejuru cyane, bagahora bumva ibyo bakoze ari bito ko bakwiye kurushaho.

Guhora bafite intego zo hejuru badashyikira nubwo bituma bagera kuri byinshi ariko ntibituma bishimira aho bageze, ibyishimo bikaba bicye.

  1. Batekereza ibinini bimwe batanashoboye

Ubwenge bwabo butuma bahora batekereza kugera ku bintu bikomeye, gukora ibintu bifatika kurushaho ndetse rimwe na rimwe kurenza ibiri mu bushobozi bwabo kure cyane.

Ubuzima busanzwe kuri bo burabarambira bagahora bashaka itandukaniro kandi ubundi mu by’ukuri nta gitandukanye n’ubuzima busanzwe.

  1. Nta muntu ubumva

Bagira ikibazo kuko abantu ntibakunda kumva ibyo bashaka, ntibakunda no kumva ibiganiro byabo icyo biganishaho. Tubashije kumva abantu baturi hafi kimwe cya kabiri cy’ibibazo biri ku isi byakemuka.

Nta kintu gishimisha nko kugira umuntu hafi yawe muganira mugahuzaakumva ibitekerezo byawe kuri buri kintu kuva ku buzima kugera ku tubazo duto duto.

Benshi mu bantu bazi ubwenge bwinshi bahora bumva nta muntu ubumva, bagakunda kwigunga no guceceka cyangwa kuvuga macye.

Uzasanga badakunda kujya mu biganiro byo kwiruhura mu mutwe nk’abantu bafite ikigero cy’ubwenge kigereranyije.

Gusa kimwe n’abandi baba bumva baganira n’abantu, basetsa nabo bagaseka nk’abandi, ariko ibi bigahera mu kumvikana igihe rero iki kitashobotse uzasanga ibyishimo byabo ntabyo.

  1. Akenshi bagira ibibazo mumutwe

Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko hari ihuriro hagati y’ubwenge bwinshi n’ibibazo byo mu mutwe.

Byaba bishoboka ko ibibazo bimwe byo mu mutwe biva ku bwenge bwnshi? Ntawabyemeza kuko haracyari ibintu byinshi bitarasobanuka muri siyansi ku bwenge bwa muntu n’ingano yose yabwo.

Iyo ukomeje gutekereza no gusesengura cyane, ugera aho utangira gutekereza cyane ku buzima n’urupfu. Ubwenge bwawe bugatangira gushakisha impamvu yo kubaho kwawe n’ukw’abandi, ukabura itangiriro n’iherezo ukababara ariko nta mpamvu ifatika.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • “…gushakisha impamvu yo kubaho????”
    Aha ni ho kumenya UHORAHO bitugirira akamaro cyane.

  • Sha uyu ninjye mba ndoga Rwanyonga wampaye inka.nikimenyimenyi nsaziye mu mashuri mpora nshaka impamyabumenyi zisumbuye none aho ngeze banza ubwonko bwanjye bwarananiwe,nsigaye ntsindwa mu ishuri none ibyishimo byarabuze,depression nirirwaga nseka ngo ni iyabahaze nanjye yangezeho.ni akumiro

    • ubonye iyo njya kuba ntakuzi!!!! mbega wowe!! nyugakine n’inkuru, Uragakizwa kubeshya gusa!

      • Mbeshya se kugira ngo bimarire iki? nabyo byaba bitangirwa igihembo hano ku museke? uravuga ko mbeshya utananzi? ndiyitirira depression se urumva ari ishema? mbere yuko nkizwa uko kubeshya unshinja wowe uzabanze ukizwe ubuhakanyi nkubwa Thomas

  • Nubundi erega kwishima ntacyo bimaze mu gihe ntacyo wagezeho. Umuntu akabona A0 ugasanga yaciye igikuba kandi hari n abafite PhD biturije

    • uvuze iki se??

    • UBUZIMA NI BUTO NUSHAKA UJYE WISHIMA

  • Umuntu akwiye kwishima aruko intekerezo ziwe yazigezeho !! Sinunva nange impanvu yashimishwa nubusa cg nibyo atagezeho !!

  • Iyi nkuru iravuga ukuri. Inyibukije ukuntu niga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku munsi wo kubwirwa amanota nabaga mfite ubwoba bukomeye ntekereza ko hari umunyeshuri wanshaho. Ariko muri kaminuza byagiye biyoyoka nabona nta kizamini natsinzwe nkishima cyane n’iyo naba nabonye 10/20. Iyi nkuru kandi nayigereranya n’ukuntu umuntu uzi Imana atisanzura cyane agahora yishinja ko atakoze neza, nyamara umuntu utita ku by’Imana ugasanga ‘ntakimuremereye araryoherwa n’ubuzima’!

    • NONE IKIZA NIKIHE? HAGATI YO GUHORA UHANGAYITSE NO GUHORA WISHIMYE NTACYO WITAYEHO?

  • byose nubusa niko umubwiriza yavuze

Comments are closed.

en_USEnglish