Digiqole ad

"Ibyanjye na Lick Lick ni Page yarangiye" – Pacy

 Binyuze mu kiganiro Sunday Night gitambuka kuri Radio Isango star umuhanzi Oda “Pacy” yongeye guhamya ko nta mibanire yihariye afitanye n’umusore Lick Lick usanzwe atunganya muzika.

paccy 1
Paccy mu kiganiro na Sunday Night

Ubwo uyu muhanzikazi yabazwaga kugira icyo avuga ku magambo agize indirimbo amaze iminsi ashyira hanze aho humvikanamo ubutumwa butuma abantu bakeka ko aririmba ku mibanire ye na Lick Lick Pacy yabihakanye aho yavuze ko atakongera kugira icyo avuga kuri Lick Lick.

Ati “kuba ndirimba urukundo sindirimbira Lick Lick kandi sinzigera mbikora, Lick Lick si umukunzi wanjye sindi mu rukundo nawe

Abajijwe uko abona imibanire ye na Lick Lick muri iki gihe Paccy yasubije muri aya magambo “twarabyaranye ariko nta yindi mibanire dufitanye muri iki gihe, njye ndi umukobwa ntegereje igihe Imana izampa umuntu muzima ufite imico nkunda , umuhungu utuje, unkunda ndetse akamfata neza maze nkarushinga

Pacy yakomeje avuga ko kuri iki gihe afite uwo bakundana utari Lick Lick ariko ntabwo yigeze ashaka gutangaza izina rye.

Uyu muhanzi usanzwe ari mu bakobwa bahagaze neza cyane mu njyana ya Hip Hop atangaje ibi byose mu gihe ibitangazamakuru bitandukanye byari bimaze iminsi bitangaje ko Lick Lick ashobora kuba yarongeye gukundana na Paccy.

Ubusanzwe Lick Lick na Paccy bazwiho kuba barateranye amagambo mbere y’uko Paccy abyara bitewe n’uko Lick Lick yari yabanje guhakana ko atariwe se w’umwana wa Paccy.

Kugeza ubu Lick Lick asigaye yibera muri USA ariko mu minsi ishize nawe akaba yaratangarije Sunday Night ko azirikana kandi akunda Paccy n’umwana babyaranye bikaba ari nabyo itangazamakuru ryari ryahereyeho ryandika ko yasubiranye na Paccy.

lick lick pacy n'umwana wabo
lick lick pacy n’umwana wabo

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ese buriya koko paccy aratinyuka akavuga ngo ni umukobwa!.ni fille-mere(FM)gusa Imana imufashe amenye igikwiye.

  • Ariko abakobwa baransetsa kweli nako ninjiji bose aho bava bakagera, aratinyuka ngo ntagahunda ngo ntarimurukundo nuwo babyaranye, se wumwana we? yarangiza ngo ategereje umuhungu uzamukunda, wiyubaha nibindi azamukurahe se? ni nde se uzajya gukunda umugore harabakobwa murasetsa peeeee!wabanye se nuwo mwabyaranye kuki se wemeye kuryamana nuwo udakunda? cg kuki wemeye kubyarana nako kuryama numusore utiyubaha
    ?

    • Chaz we uri injiji kweli ese uba hehe?? uwakunyereka uko usa!! ese kuba yarabyaranye nuyu muntu ntibabane bivuka ko baryamanye icyo gihe badakundanye?? ese abashakanye bo ntiba divorca?? ubucucuc bwawe bukwemeza ko utashaka umukobwa wabyaye ariko ushobora kwibwira ngo ushatse umukobwa utrabayaye yarakuyemo amada atabarika!! ubwose wibwirako kuba batabanye hatari impamvu?? bashoora kuba barabonye hagati yabo bitacamo!! menya ubwenge ujye ureka kuvuga ibyo utazi menya uba mugiturage cya Nshiri!!

      • Injiji ni wowe ariko bibaho ubwo birumvikana nawe wabyariye iwanyu niyo mpamvu umuvugira.

        • Ese ugirango kubyarira murugo harikibazo cyirimo?? ayiii ubujiji bwawe ndabona ari karande

          • Sister don’t worry navuze ko kubyarira murugo bibaho cyane read my first msg you will find the content, nanavuze ko atariwe wa mbere sinawe wanyuma ikindi Passy ni numukobwa mwiza cyane ntiyabura umugabo “”At All”” ahubwo icyo nagaye kandi nashize muri rusange nuko yaba abahungu yaba abakobwa benshi bagira defaut yo kwiyemera ngo ndashaka umukobwa cg umuhungu wujuje ibi nibi! ariko mubyukuri wareba uwo muntu ushiraho conditions zumukobwa ashaka cg umuhungu ashaka ugasanga nawe ntacyo aricyo! Any way mbabarira niba nagukomerekeje cg niba nakubabaje. Pardon, ikindi Reka nshimire cyane Passy wemeye kubyara umwana Imana izabimuhembera kandi ibihembo byiteka ryose. Encore Pardon!

      • nawe ngo ni mamie wiyemera kubi- ahubwo polisi hafi uvuge amada wavanyemo kuko paccy ndabona ari petit joueur kuri wowe- yabyaye imwe ariko wowe wakuyemo nk’icumi!!!!!

        • ntawakurenganya ubwenge bwawe ni bucye!!! igicucu gusa

        • Ikindi kandi wa njiji wee soma neza comments yanjye ubone kuvuga amnjwe!!!

  • TOKA

  • haitamo abazima kandi barahari rwose

  • ariko chaz koko mwagiye mugira control mubyo muvuga kd mu mwandika umwabyaye se yabyaye atari umukobwa?ubwose maman wawe ko ari umugore ntabwo umukunda? ncuti tujye twiyubaha kuko paccy azi impamvu yavuze biriya so respect and also mind your business!

    • Excuse me Sir! ushobora kuba utumvise icyo nashatse kuvuga, ninacyo kibazo gikomeye ahubwo kuba yarabyaye arumukobwa, yego bibaho ariko mubyukuri umuntu yakagombye kubyara arumudamu nukuvuga yarashyingiwe binyuze mu mategeko, yego da twemere ko bibaho si we wa mbere si nawe wanyuma ariko igitangaje kinanabaje nuko avuga ko uwo babyaranye adashobora kumubera umugabo ngo ategereje umuhungu wiyubaha kandi uzamukunda! Tekereza nawe rero kubyarana nuwo udakunda kandi uzi neza ko atiyubaha, ubwo se urumva we ari serious? ikindi uravuze ngo Maman wanjye ngo simukunda bihuriye he se?ubwo se urukundo nkunda cg ukunda Maman wawe nurwo turimo kuvuga aha bihuriye he? cyokora pardon abantu tuba dufite imyumvire itandukanye na level of Education zitandukanye ubwo nawe niyo myumvire yawe kandi birasanzwe ntagitangaza kirimo.

  • aho gushaka umukobwa wikigihe nazana uwo nzi nibura wabyaye kuko abakobwa bikigihe barutwa nabagore benshi babaye abagore imbura gihe

  • AHO GUSHAKA ABAKOBWA BIKIGIHE NASHAKA PACCY NZI NIBURA KO AZABYARA,AKAYANDIRIMBO YA DIPLOMATE ATI IBININI NIBYO………..!!!!!!

  • Sha ntankumi yigaya kweli!!!!! Changundoa tu…..

  • Aliko disi nawe wabaye nka cya kirondwe,,,,ngo uli umukobwa ancwiii weeee.uretse nawe uranashoboye iliya mpyisi wabonaga itazanakurya???

    • Umwise impyisi? Wowe bakwita iki se ra? Ufite ingengabitekerezo.

  • Naba na paccy afite umutima wakimuntu yemeye kumubya yemera nokumurera abandi benshi bazikuramo mwahura ngo nizabakobwa ntanumutimaq wakimuntu benabo bagira ibyabo ni cash gusa kandi umugore nubyara

  • Bjr. Jyewe nsomye ibi bitekerezo byose, umwanzuro nkuyemo ni ukugaya umuseke, urubuga rwanyu turarukunda, ariko mwireka abantu batukaniraho, kuko baba bagomba gutanga ibitekerezo byubaka, atari uguterana amagambo, ikindi hasi muba mwabyanditseho, ko ntawe ugomba gutukana, kwamamaza,… kuki mutakibanza kugenzura ibitekerezo abantu batanze? kdi ubu wasanga iki cyange aricyo muburijemo!Turabirambiwe, dukeneye ibitekerezo byubaka gusa.

  • Umva mbibwirire mwese, kubyara ni umugisha kandi ntago ababyaranye bose ariko bagomba kubana, bishoboka ko nyuma yo kubyarana imyumvire hagati yanyu ihinduk, mukaza kunaniranwa, ndumva kuba Paccy yaravuze ko atabana na Lick Lick nta kosa yakoze, kandi nuwo uvuga ngo normalement umukobwa yakagombye kubyara ari mariée, yego niko byakagombye kugenda, ariko nawe ntago aba yanze kugira iryo shema, ahubwo yashimirwa ubwo butwari yagize bwo kwemera kwambara urubwa ariko akarera uwomwana, ahubwo Pacy kora ubuzima bwawe, njye ndagushyigikiye!!!

    • Nshuti bavandimwe rero twese twaba dupfa ubusa kuko byose bitubaho gahunda niz’Imana nkubu ibyo muvuga jye narashatse maze imyaka 10 ntarabyara ubwo rero kuba twapfa uwabyaye mba numva mbabaye(ahubwo ufite adress ye ayimpe.

      Murakoze.

  • Nshuti bavandimwe rero twese twaba dupfa ubusa kuko byose bitubaho gahunda niz’Imana nkubu ibyo muvuga jye narashatse maze imyaka 10 ntarabyara ubwo rero kuba twapfa uwabyaye mba numva mbabaye(ahubwo ufite adress ye ayimpe.

    Murakoze.

  • mubyukuri maze gusoma ubutumwa bwanyu mwese mufite ukuri gusa ndibaza,ikibazo nukubyara;ikibazo nuko passy afite guhitamo uwo ashaka;ikibazo cyangwanuko licky licky akikundira uwo bakirigitanye?nkubu sunday night hamwe n’ikinyamakuru cyacu dukunda bashakaga kutwunguriki muri rusange?

  • ariko ubwo muziko umwana ari umugisha kdi ntimwirengagizeko umukobwa atabyara wenyine kdi nukoma urusyo uge ukoma n’ingasire. gusa mumbwirire pacy ko izo condition nzujuje ubabara abwire:

  • mummie uransekeje hahahahahah! koko agahinda kakwishe ngo bavuze pasy hahahahaahh!

  • sha mujye mwicecekera agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo: passy afite ikuri: tekereza nawe uri umukobwa(uryamanye n’umuhungu agutey inda kdi arabizi neza @ ntabaye proud y’umwana izavamo?). Nibyo byabaye kuri Licky2 kumugani ntawutaziko kuva na passy agitwite itangazamakuru ryahamaye licky licky bamuba kuriyo issue niba ariwe waba yarateye inda nanjye narabyiyumviye rwose,yabihakanye yivuye inyuma ko NTAHO BAHURIYE NA Passy. Umwana aravutse,licky arakwepa aba yigiriye STATE,Passy arimo agoka n’umwana licky n’ubutumwa ngo akinze umwana na nyina gute c?hahaha P@@ASSY NI SERIOUS ahubwo@ntimukomeze kumu stress

Comments are closed.

en_USEnglish