Digiqole ad

Iburasirazuba: Barinubira gutinda guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu baturage mu Ntara y’Ibirasirazuba banenga Ibiro bishinzwe ubutaka n’impapuro mpamo muri iyi Ntara ko guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bitinda cyane ndetse ngo hari ubwo bifata amezi. Ubuyobozi bw’ibi biro bwo bukavuga ko akenshi biterwa n’abaturage baba batujuje ibisabwa.

Rwanda Map Final

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko babona ibi byangombwa bibaruhije abandi bakavuga ko bamaze igihe kinini n’ubu batarabibona.

Aba biganjemo ababa basaba ibyangombwa by’ubutaka baguze bavuga ko bitaborohera kubibona.

Umwe muri aba utuye mu karere ka Ngoma ati “Abayobozi nibo badupimiye turishyura ariko ntiturabona ibyangombwa hashize amezi ane cyangwa atanu biratubangamiye cyane kandi ntibyumvikana kuko twujuje ibisabwa.

Undi nawe utifuje gutangazwa umwirondoro ati “Twebwe ibintu twarabibaruje ariko ntabwo twigeze tubona ibyangombwa by’ubutaka. Biterwa n’abayobozi nonese ko aribo babikoze undi ninde?”

Francois Xavier Habakurama umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere ushinzwe ibikorwa by’iyandikishwa ry’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko akenshi gutinda gutangwa kw’ibyangombwa bya burundu biterwa n’uko ababisaba baba batarujuje ibisabwa.

Avuga ko ubu hari uburyo bushya bwo kwihutisha iyo gahunda harimo no gushyira abakozi bashinzwe ubutaka ku mirenge.

Ati “Ntabwo inzira zitinda, aho bitinda ubwo hashobora kuba habayeho akabazo runaka kuri dosiye wenda itujuje ibisabwa, ariko ubushake bw’inzego zitanga ibyangombwa by’ubutaka ni uko ibintu byakwihutishwa kurushaho”.

Habakurama yongeraho ko iyo dosiye yujuje ibisabwa ikagezwa kubiro by’ubutaka ku Ntara iba itagomba kurenza icyumweru itararangira.

Nubwo ibibazo by’ubutaka bivugwa hirya no hino ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamare cyateguye icyumweru cy’ubutaka aho bazagenda basobanurira abaturage itegeko ry’ubutaka by’umwihariko akamaro ko kwandikishwa ubutaka no gutunga ibyangombwa byabwo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nubwo rwose hari ubushake mubuyobozi gutanga ibyangombwa muburyo bwiza kandi bwihuse, twasabaga ababishinzwe ngo uriya mukozi w’umugabo winzobe ukorera kukarere ka Rwamagana mubutaka ajye yakira neza abamugana cyane cyane ko ahembwa imisoro yabo. Murakoze

  • hanyuma ubwo nkuwandika asaba guhinduza ubutaka bigafata amezi arenga abiri badusobanurira ko haba habura iki kugirango bikorwe?

  • Abayobozi badakora neza akazi bagomba kuvaho harabagakeneye kandi bagakora neza niba udashoboye gukorera abaturage ibyo bashaka ntampamvu yo ku gundira ubutegetsi muzehe arahari kandi ntarya ruswa nkuko mwe mu ba muyishaka

Comments are closed.

en_USEnglish