Digiqole ad

Iburasirazuba: Abatuye i Munyaga barishimira ko amazi meza yabagezeho

 Iburasirazuba: Abatuye i Munyaga barishimira ko amazi meza yabagezeho

Akagali kose ka Rweru gafite amavomo arindwi kuburyo ntakibazo cy’amazi abaturage bafiye

Abaturage bo mu kagari ka Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana bavuga ko bishimira ko ubu bafite amazi meza hafi yabo, nubwo bwose bavuga ko ari kugurishwa igiciro kiri hejuru. Ubuyobozi bwo buravuga ko kuba hari abaturage bakijya kuvoma amazi mabi ngo igiciro cy’ameza kiri hejuru ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi.

Akagali kose ka Rweru gafite amavomo arindwi kuburyo ntakibazo cy'amazi abaturage bafiye
Akagali kose ka Rweru ubu gafite amariba arindwi kuburyo ntakibazo cy’amazi abaturage bafite

Mu kagari kamwe hashyizwe amariba arindwi y’amazi meza, buri riba rifite nibura robine eshatu, kubera igihe kinini bamze badafite amazi meza iwabo ibyishimo ni byose iyo ubasanze bari kuvoma.

Mujawimana Dancille umwe mubo Umuseke wasanze ku iriba ati “Twabyutsaga abana saa cyenda z’ijoro bajya kuvoma ibirohwa hepfo iriya Cyaruhogo (mu gishanga), tukanywa amazi mabi, tugahora turwaye inzoka, ariko ubu ni ibyishimo nawe urareba ko amazi meza ari hafi yacu.”

Bamwe muri aba baturage ariko baravuga ko kuba Ijerikani nini y’amazi igura amafaranga 20 ari igiciro kinini kuri bo, ndetse ngo hari imiryango ikivoma mu gishanga kubera iki giciro, bagasaba ko abayobozi bagabanya aya mafaranga kugira ngo buri wese amazi meza amwegereye amugereho.

Henry Kakooza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana yabwiye Umuseke ko amafaranga 20 ku ijerikani y’amazi meza Atari menshi ahubwo ari bamwe mu baturage bagifite ikibazo cy’imyumvire iri hasi cyane.

Kakooza ati “Ariya mazi atwara amafaranga agera kuri miliyoni eshatu ku kwezi kuko azamurwa hariya mu kagari na moteri inywa mazutu hishyuwe n’abatekinisiye n’utundi tuntu…usanga rero mu by’ukuri ariya mafaranga abaturage bishyurwa atari menshi ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.”

Kakooza avuga ariko ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugiye gukora ubukangurambaga kugira ngo aba baaturage bumve akamaro k’amazi meza begerejwe.

Intara y’Iburasirazuba ifite ibibazo by’amazi meza mu bice bimwe na bimwe, ikigo gishinzwe amazi kikaba kigenda kiyegereza abaturage buhoro buhoro.

Abatuye i Rweru ya Munyaga bakaba bavuga ko ubu aribwo bwa mbere begerejwe amazi meza batigeze bagira mbere.

Mbere bavomaga igishanga cya Cyamuhogo
Mbere bavomaga igishanga cya Cyamuhogo
Abana babyutswaga igicuku bajya kuvoma kure mu gishanga ubu bavoma hafi kandi amazi meza
Abana babyutswaga igicuku bajya kuvoma kure mu gishanga ubu bavoma hafi kandi amazi meza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Naba nabo wenda barayafite nubwo amafranga kuyabona bigoye, kabusunzu twe tugiye kuyasezeraho ngo ni hejuru cyane imashini zo kuyazamura ntizaboneka. Ikibabaje nuko ibigo bikomeye n’ abayagurisha 100 bo batajya bayabura! umuturage we agakora urugendo runini cyangwa akongeraho 150 ku ijerikani imwe ngo abone uyamuzanira! WASAC rwose mugerageze mukemure ikibazo kuko birakabije!

Comments are closed.

en_USEnglish