Ibizava muri Referandumu bizarara bitagajwe by’agateganyo
*Uwo saa cyenda zizagera atari ku murongo w’abatora ntazatora
Mu biganiro bitandukanye komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kugirira hirya no hino mu gihugu isobanurira Abanyarwanda ibinyanye n’amatora ya Referandumu ateganyijwe ku tariki ya 18, Komisiyo yatangaje ko ibizava mu matora bizahita bitangazwa uwo munsi mu buryo bw’agateganyo.
Abakozi bakomisiyo y’igihugu y’amatora bifashije y’itegeko ryo kuwa 19 Kamena 2010 rigenga amatora mu ingingo yaryo 36 igena igihe itora rimara n’uburyo gishobora kongerwa bavuga ko itora rya Referandumu rizamara umunsi, rigatangira kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo rigasoza saa cyenda za nimugoroba.
Iyi ngingo ivuga ko isaha itora ryatangiriyeho n’iyo ryarangiriyeho bishyirwa mu nyandikomvugo igaragaza uko amatora yagenze. Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agena imiterere y’iyo nyandikomvugo.
Mukamana Esperance komiseri muri komisiyo y’igihugu y’Amatora ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukubuza 2015 yasobanuriraga abakozi batandukanye bakora mu nzego z’Ubutabera yavuze ko amatora atangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo akarangira saa cyenda maze igikorwa cyo kubara amajwi kigahita gitangira.
Agira ati “Amatora atazatangira mu gitondo, saa cyenda abe asojwe, hakurikireho igikorwa cyo kubara amajwi bagende bayegeranya kugera ku rwego rw’igihugu”.
Arongera ati “Biteganyijwe ko ku itariki ya 18 tuzarara dutangaje ibyavuye mu itora rya referandumu mu buryo bw’agateganyo maze ibizavamo bya burundu bitangazwe tariki 21 Ukuboza 2015”.
Ibi bizakorwa bashingiye ku ngingo ya 58 y’itegeko rigenga amatora aho ivuga ko igikorwa cy’ibarura ry’amajwi gitangira ako kanya nyuma y’isaha yo guhagarika itora iteganywa mu ngingo ya 36 kandi kikabera muri buri cyumba cy’itora.
Komisiyo y’amatora kandi yizeza Abanyarwanda ko kubara amajwi bitazabagora kuko babifitemo uburambe, bavuga ko iyo amatora arangiye amajwi ahita abarirwa ku biro by’itora maze bakagenda bayahuza ibyavuye mu matora kuri buri rwego kugera ku rwego rw’igihugu.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 58 n’iya 59 y’itegeko rigenga amatora mu Rwanda zivuga ku igikorwa cy’ibarura ry’amajwi n’uko ibikorwa by’ibarura ry’amajwi bikurikirana.
Uwo Saa cyenda zizagereraho ataragera ku biro by’itora ntazatora
Komisiyo y’amatora ivuga ko itora rya Referandumu rizarangira saa cyenda, ngo uwo iyi saha izagereraho ataragera ku murongo ntazaba agitoye gusa abazaba bari ku murongo bategereje gutora bo bazemererwa kwinjira mu cyumba cy’itora.
Komisiyo y’amatora irakangurira Abanyarwanda bose kuzitabira iki gikorwa kandi bagatora hakiri kare aho kwibuka kujya gutora amasaha yagenywe yarangiye.
Gusa mu rwego rwo kugira ngo hatazagira ucikanywa itegeko rigenga amatora mu ngingo yaryo ya 52 ryashyizeho urutonde rw’abemerewe gutorera aho batiyandikishirije muri abo harimo Abanyeshuri, abasirikare, abapolisi n’abandi bigaragaye ko ari ngombwa, bemererwa gutorera aho batiyandikishirize ariko bigakorerwa inyandikomvugo.
Abandi bemerwa gutorera aho batiyandikishirije ni abanyamakuru bazaba bari mu kazi, abaganga bazaba bari mu bikorwa by’ubutabazi ndetse n’abakozi ba komisiyo y’amatora bazaba bari hirya no hino bakurikira uko igikorwa kigenda.
Abafite ubumuga na bo itegeko ryabarebyeho
Ingingo ya 40 y’itegeko rigenga amatora ryo muri 2012 ivuga ko abafite ubumuga barimo abatabona n’abandi bantu bafite ubumuga bubabuza gukora umurimo w’itora ari bonyine, bemerewe kwihitiramo umuntu utarageza ku myaka yo gutora ubibafashamo, ufite guhera ku myaka cumi n’ine (14) ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18). Ibi kandi bishobora no gukoreshwa ku muntu utazi gusoma no kwandika.
Komisiyo y’amatora iributsa Abanyarwanda kuzajya gutora bitwaje ibyagombwa byose bisabwa birimo ikarita ndagamuntu cyangwa ikiyisimbura mu gihe wahitaye, ikarita y’itora ikindi ukajya gutora warabanje kumenya niba uri kuri lisiti y’itora.
Amwe mu magambo ukwiye kumenyera ubusobanuro mbere y’amatora nk’uko asobanura mu ngingo ya kabiri y’iri tegeko
Referendumu : Itora rikorwa n’abaturage bose basabwa kwemera cyangwa guhakana icyifuzo cyatanzwe n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko bisabwe na Perezida wa Repubulika;
Lisiti y’itora : Inyandiko ikubiyemo amazina y’abantu bemerewe gutora;
Umuseseri : Umuntu ushinzwe imirimo y’amatora mu cyumba cy’itora;
Itora riziguye : Uburyo bwo gutora aho abafite uburenganzira bwo gutora bahagararirwa na bamwe muri bo mu gikorwa cy’itora;
Icyumba cy’itora: icyumba kigenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gitorerwamo n’abaturage bemerewe gutora kandi bari ku ilisiti y’itora.
Ibiro by’itora: Inyubako igenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igizwe nibura n’icyumba cy’itora kimwe.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Imibare isanzwe ihari.
agakino karabaye kera
Reka njye ibizavamo mbibabwire hakiri kare, tuzatora yego kuri 98,6% !
Ibyo se kandi wabikuye he? wagiye ushungura mbere yo guhuragura ibigambo nkibi.
Blaise, wabonye ko ibyo navugaga kuri 15/12 bitari ibigambo nkuko wabyise?!!! Wowe gusa kurikira neza. Nushaka n’uko gahunda zizakurikirana umbwire mbikugezeho!
Ibitekerezo birigutangwa hano ntaho nahera mbinyomoza koko wagirango amatora yarangiye igiye RPF yavugaga kontawundi mukandida ifite.
gahunda ni yego hatazagira utuvangira
Urwanda rugomba guhanagukwkwikarita
byatangajwe se ubu bakareka ba nyakugorwa tukazikorera ariko uzi gushengurwa n inzara hari ababyina kandi wowe bitazakugeraho …..uzagumya ukibera nyakujya cg ukagirwa inama yo kwishakira imirinmo cg kuyihanga ntacyo ugira? babitangaze ku wagatanu tuzajye kwicira inshuro nta kindi twabikoraho uretse kubitura Nyagasani we wabiduhaye
Comments are closed.