Ibiyobyabwenge ku isonga y’umutekano muke mu burasirazuba
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu ntara y’iburasirazuba kiri ku isonga mu bihungabanya umutekano muri iyi ntara nkuko byemejwe mu nama y’umutakano y’iyi ntara yabaye kuri uyu wa mbere.
Mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, iki kibazo nicyo cyagaragaye ko kiri imbere mu guhungabanya umutekano, ariko ngo hakaba hagiye kureba uko iki kibazo cyafatirwa ingamba.
Ibiyobyabwenge bigaragara cyane muri iyi ntara, ngo ibyinshi bikaba bituruka mu bihugu bihana imbibe n’iyi Ntara. Inzoga z’inkorano, ndetse n’utubari usanga dukora amasaha menshi y’akazi usanga duteza umutekano mucye, hakavamo no gutuma abantu bicana hamwe na hamwe uri iyi Ntara.
Abayobozi b’uturere bakaba basabwe ko bashyiramo imbaraga kugirango ibyaha bitandukanye bihashywe. Mu kugirango ibi bishoboke,hasabwe ko abantu badafite akazi, inzererezi zirirwa zizerera mu mijyi hirya no hino bamenyekana kugira ngo bashakirwe imirimo mu rwego rwo kugabanya ibyaha biterwa na bene abo bantu.
Ikibazo cya Nyakatsi nacyo cyagarutsweho,muri rusange uturere tukaba twaragerageje aho akarere ka kirehe ariko kagaragaye nk’akari imbere mu bikorwa byo guca nyakatsi.
Mu yindi myanzuro yafashwe harimo
-Gushyiraho ibigo mu turere bihugura inzererezi mu rwego rwo kubakangurira umurimo, n’inyigisho ku ndangagaciro z’umunyarwanda
-Gukora Maping y’ahantu hakunda kubera impanuka kugirango hamenyekane kandi hashakirwe uko impanuka zakirindwa
– Gutanga amakuru ku bantu batwara moto cyane cyane bakorera mu mihanda y’ibyaro badafite permi ndetse ugasanga hari aho batwara abantu benshi kuri moto bikavamo impanuka.
UM– USEKE.COM
3 Comments
ibiyobyabwenge byica byinshi mu mutekano w’abantu muri rusange,kubirwanya rero byafasha byinshi mu mibereho rusange y’abaturage
ARIKO BURIYA NTA KUNTU
WENDA NKURUMOGI BARUSHAKIRA USIKO
IGIHUGU KIKARUGEMURA MUMAHANGA WA
ibiyobya bwenge bigomba kurwanywa kuko biri mu byangiza ubuzima kandi bikabangamira umutekano,cyane cyane bigaragara by’umwihariko ku rubyiruko kandi arirwo mizero y’ejo hazaza h’igihugu cyiza, ku bwibyo rero mbona hakwiye ggushirwaho ikngamba zihriye zo gukumira ndetse no kurwanya ibi biyobyabwenge mu gihugu.
Comments are closed.