Digiqole ad

Ibitaravuzwe kuri Steve Jobs byatangajwe na FBI

US- Idosiye kuri nyakwigendera Steve Jobs yashyizwe ku mugaragaro na Federal Bureau of Investigation (FBI) imwerekana nk’umugabo w’imibanire idashobotse no kwizerwa gucye.

Umwe mubo babanye ati: "Ntiyari uwo kwizerwa"
Umwe mubo babanye ati: "Ntiyari uwo kwizerwa"

Iyi dosiye inavuga uburyo Steve Jobs, washinze Apple, yari agiye kwinjizwa muri White House gukorana na president George Herbert Walker Bush mu 1991.

Jobs wishwe na cancer, iyi dosiye ya FBI ivuga ko mu 1985 hari abantu bashatse kumutega igisasu ngo kimuhitane n’ubwo hatavugwa abo ari bo.

Uyu muhanga witabye Imana mu Ukwakira umwaka ushize, FBI yerekana uburyo yaje kwinjira mu idini rya Buddha (Buddhisme) ndetse n’uburyo yahoze akoresha ibiyobyabwenge.

Benshi mu babajijwe bari muri iriya disiye bavuze ko Jobs yari umuntu utakwizera ndetse ngo imico ye ntiyari shyashya. Amahoro ye yari ukwibera imbere ya mudasobwa.

Umwe mu babajijwe wabanye na nyakwigendera, yavuze ko Steve Jobs byari bigoranye kubana nawe, uyu yatanze ingero nyinshi ku buryo yagiraga amatwara yo kwigumura no kuba nyamwigendaho.

FBI ikaba yanze gushyira ahagaragara amazina y’ababajijwe ku buzima bwa Stve Jobs, bitewe n’uko bamwe ngo banasangiraga ikiyobyabwenge yakoreshaga mu myaka y’1970 na 80 cyo mu bwoko bw’ibinini byitwa LCD.

Umwe mubo bakoranye mu ntangiriro za Apple ahitwa Silicon Valley, yavuze ko Steve Jobs atari “Engineer” mwiza nyuma yo kuva mu ishuri atarangije, ahubwo ko yari afite umwihariko mu guhanga udushya “Innovation”

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Muraho neza,

    jyewe ndi umukunzi wimazeyo wa nyakwigendera Steve JOBS. Ibyo FBI imuvugaho ntabwo bishobora na gato guhindura ishema n’icyubahiro mufitiye….

    NON-CONFIRMISM. Mu by’ukuri nta muntu w’igihangange numwe nzi, utari aruhije mu mibereho ye. Nasomye ibitabo byinshi bijyanye n’imibereho y’abahanga mu bwenge bunyuranye, byarantangaje ndetse biransetsa kumenya imwe mu mico mibi(!) abo bantu baba bafite!!!

    UMWANZURO-ISOMO. Urubyiruko rw’iwacu i Rwanda rwari rukwiye gufata umuntu nka Steves JOBS rukamugira “Ikitegererezo”. Jyewe wandika ibi ngerageza kwigana imico myiza ye, naho imibi ntabwo indeba, ntabwo nyiha agaciro.

    ….Permanent search of excellence, Innovation spirit, Hardworking mindset, True love of a beautiful design, etc…there are enough WONDERFUL QUALITIES, for me, to learn from Steve JOBS…..

    “Aho yibereye iwabo w’abantu, IMANA imuhe iruhuko ridashira…….”

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • yego rata ndemeranya nawe kuko nabo babivuga bafite imico mibi nta ntungane ibaho erega

  • Ibyo navugako ari isebanya, burya mu buzima bw’umuntu agira ibyiza n’ibibi. Gusa igikunze gutangaza abantu nuko twibanda ku bintu bibi ntitwite ku byiza byakozwe kandi binadufitiye akamaro.

  • Kuri iyi si nta ntungane ibaho ndumva ibyo atari igitangaza icyo twese turutanwa ni amakosa gusa,niyo mpamvu tuba tugomba kugerageza kuzasiga amateka meza imusozi ntituzagende turi ruvumwa.

  • Harya ubwo ngo bagamije kumusebya? Aho yagejeje isi na OMABA yarabimushimiye igihe yamuhaga gift ya iPad! Icyo tureba nibyo yasize akoze bizira amakosa, abo bandi sinzi icyo bagamije! Ubwo basanze abarusha ubwenge nta nuzamukurikira none batangiye isebanyabuhanga. Mubime amatwi!

  • Asize ateje isi imbere no nene mwumve
    Nta munoza peeeeeeeeeee

    • Ubuze icyo atuka inka

  • iryo ni ishyari ngaho bazakore nk’ibye turore

  • Ehhhh mbega gusebanya bivanze n’ishyari! Steve Jobs ni umwe mubantu isi izahora yibuka kubera ubuhanga n’ubunararibonye yagaragaje, kuki bamuvuze nabi aruko agiye? Uko ni ukubaka izina ryabo basebya abandi. Genda Steve wari umuhanga kuva wagenda nta na products nshya Apple yari yasohora. Imana iguhe iruhuko ridashira.

  • IMANA ITABARE ISI YACU!KANDI IBUMBATIRE JOBS STEVE MU MABABA YAYO MURI BURIYA BUZIMA BUSHYASHYA YAMUHAYE!! bariya banyeshyari n’ubundi bari kuzamwirenza!! mbega, mbega!!

  • ESE FBI KUKI ITAMUKURIKIRANYE KERA DORE KO NTAWE ITAGENDAHO AHUBWO NUKO STEVE ARI UMUNYAMERIKA NIYO MAHIRWE IYO AZA KUBA UWA HANDI BARI KUVUGA BYISHI GUSA AHO YAGEJEJE ISI MURI TECHNOLOGY THAT IS ENOGH THNX KURI IYI NKURU

Comments are closed.

en_USEnglish