Digiqole ad

Ibitangaje ku bantu bagiye muri Coma

Ubundi Coma bayivuga igihe ibyiyumviro  byagiye mu gice kitabasha gushyikirana n’ibigukikije (unarousable unresponsiveness) ndetse kidasubiza ibyiyumviro bivuye hanze(extrinsic stimulus).

Coma iterwa n’impamvu zitandukanye,murizo twavuga :

  1. Imwe mu miti
  2. Uburozi
  3. Isukari nke cyangwa nyinshi mu maraso(hypoglycemia and hyperglycemia)
  4. Mikorobe yakwiriye amaraso yose (septicemia)
  5. Umwijima cyanygwa impyiko zirwaye zigeza ku gice cya nyuma cy’uburway i(hepatic and uremic encephalopathy)
  6. Impanuka zikomeye kumutwe (head trauma)
  7. Mugiga
  8. Ibibyimba byo mu mutwe
  9. Indwara zibasira udutsi tw’umutwe(vascular pathologies)
  10. Igicuri
N’ibindi

Gusa hari ibintu bitangaje byagiye biba ku bantu bagiye cyangwa babashije kuyivamo:

1.Agakobwa k’imyaka 3 kavuye muri coma  gatangira kunywa itabi n’inzoga ku buryo bikabije

Ushobora kujya muri Coma ukavamo ushaka itabi utararinyweye
Kavuye muri Coma gatangira itabi

Aka gakobwa kitwa Ya wen katangiye guhindura  imyifatire  nyuma yo kuva muri Coma nkuko bitangazwa na mama wako Gao,akaba yaratangiye kunywa ku gatabi aho yaje no kugera aho anywa ipaki ku munsi. Bitangira yihereraga mu bwiherero akanywa ku gasigara ka se umubyara.

2.umugore buri gihe wajyaga muri coma igihe cyose yavugaga “I LOVE YOU”

niryo jambo yavanyeyo
niryo jambo yavanyeyo

Uyu mubyeyi  Wendy Richmond w’imyaka 53 ukomoka Shiffield yajyaga muri coma igihe cyose yabwiraga abana ko abakunda mu rurimi rw’icyongereza.

3.Umukobwa w’umunyakorowasiya(Croatian) wavuye muri koma avuga neza ikidage

yavanye muri Coma ururimi atigeze avuga
yavanye muri Coma ururimi atigeze avuga

Uyu ni Sandra Ralic w’imyaka 13 wagiye muri coma amasaha 24 ayivamo yibagiwe ururimi rwabo ahubwo abasha kuganira mu kidage neza cyane, kandi nta numuturanyi we ukivuga.

4.Umukecuru wayivuyemo yasaritswe no kuryamana n’abagabo(sex addict)

yavanye muri Coma ubushake budasanzwe kandi akuze
yavanye muri Coma ubushake budasanzwe kandi akuze

Uyu mukecuru w’imyaka 81,Frail angelo de Luca yafungiranywe n’umuryango we mu rugo  rwe mu busuwisi kubera ko yavuye muri coma ashaka kuryamana n’abagabo  cyane.

Corneille k.Ntihabose
UM– USEKE.COM

Source:

  1. Oxford Handbook of Clinical Medicine, 6th Edition
  2. www.oddee.com

7 Comments

  • ntibyoroshye da
    mutubwire no kubava mu kinya

  • ni hatari..indwara zifata igice cyo mu mutwe buri hie zigira ama signes secondaire atangaje…….ndumiwe uwoo mukecuru ni uwo mu kihe gihugu,aracyariho se, mumpe adresse ye rwose ndumva hari bynshi namusobanuza

  • erega iyo warungurutse urupfu ntacyo uba usigaje inyuma!nawe se uriya mukecuru wazukanye ubuntu budasanzwe!uretse ko bamuhemukiye kumufungirana.

  • ibyaribyo byose ariko uriya wagarutse avuga German neza yarafiteho notion mbere yo kujya muri Coma Kuko hano kuri http://www.oddee.com baravuga ngo”Her parents say she had only just started studying German at her school in Knin, southern Croatia”

  • Ubwo yari asanzwe azi ikidage nti mugakabye!Ko nta munyarwanda urayivamo se ngo agaruke avuga igishinwa?

    Muzajye mwitondetra analyses mukora.
    Thank You So Much

  • Ntibishobka ko uvuga ururimi utigeze uvuga ndabona aribikabyo byabanyamakuru

  • wabwirwa n’iki niba kujya muri coma utaba wagiye mu BUDAGE kwiga!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish