Digiqole ad

Ibisobanuro by'ahantu bakunze gushyira Tatouage

Ibyo umuntu yambara, yisiga cyangwa yishushanyaho biba ari ukugirango agaragare neza imbere y’abantu. Niyo mpamvu iyo umuntu ageze mu rugo akuramo imyenda akiyambarira imyenda isanzwe cyangwe se yajya kuryama akaba yanaryama ntakintu yambaye.

tumblr_mc5uxv2lIA1r9mo2qo1_250

Nk’uko tubikesha urubuga rwa” eHow” , rutangaza ko ibintu abantu bakunze kwishushanyaho bizwi ku izina rya Tatuage nabyo bigira igisobanuro cyabyo imbere bitewe n’aho umuntu yabishushanyije. Bimwe muri ibyo bisobanuro akaba ari ibi bikuriki1. ku ijosi:

Bisobanura ko umuntu afite ikibazo mu biranga ubumuntu bwe (personality), hakaba hemezwa ko gushyira iyi tatuage ku gice kiri ku gihimba ahadatwikirwa n’ishati y’amaboko maremare, biba bisobanura umuntu wa nta kigenda muri sosiyete abamo kuko aba asobanura ko atitaye ku byo abandi bamutekerezaho.

2. Ku mapinya y’akaboko (Inner Bicep):

Bisobanura ko ufite ibyo usha ka kubwira abatuye isi, ariko nta bushobozi ufite bwo kubibabwira, ukaba wahitamo gukoresha ikimenyetso kuri icyi gice ugira ngo abazakubona bazakubaze ubonereho kubasobanurira.

3. Kwisura yo mumaso:

Ibi byo ngo bisobanura ko wamaze igihe muri gereza, mu bigo byita ku buzima bwo mumutwe, cyangwase ko unywa itabi cyangwa ibiyobyabwenge wigishijwe n’ibyo bigo.

4. Ku rutugu:

Bisobanura ko umuntu adatinya kugwa mu makosa, ari ko ko ni yo byamubaho atabasha kubyitaho.

5. Hafi y’ikibuno:

Ku mugore ibi biba bisobanura ko yashakaga kuba umuntu usobanukiwe ibinyabuzima, ariko ntabigereho bitewe no kubura amahirwe ye yo kwiga, yaba ari umugabo bikaba bisobanura ko uba usobanura ko nta wushidikanya ko akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina ku buryo yabikina no muri za pronogarafi.

6. Ku ntoki:

Bisobanura ko utabanye neza nuwo mwashakanye ku buryo witeguye gutandukana na we.

7.Ku kagombambari:

Ibyo uvuga n’ibyo ukora ntacyo bigutwaye nko kuba wasinda cyane ukambara ubusa , ko wowe ushobora kubyita ko wihagiye kandi wishimiye ikiruhuko cyawe.

ibi bikazafasha  guhitamo aho umuntu yashyira  tatuage, atari ukubikora uko yiboneye.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ko hari abakobwa/abagore bishyiraho tatoos ku gitsina byo byaba bisobanura iki?

  • MUTUREBERE K’UMABERE ICYO BISOBANUYE??

  • Ngewe musobanulire uko umuntu yayihanagura ku mubili.

    • Nanjye iyo nama ndayikeneye. Uwamenya uko bayihanagura cg aho babikorera yaturangira

      • Bisaba gukoresha laser kugirango biveho sinzi rero nimba mu Rwanda iyo technique medicale ihari mwabaza nko muri Roi Faycal cg se andi mavuriro akomeye kuko bisa attention kugirango bidatera cancer iyo byanze bagukorera chirurgie esthétique.i burayi seance imwe yo kubihanagura ifata 200 euros harigihe rero kubihanagura bisaba nka ma seance 5 (urugero). UBUTAHA RERO NTIMUKISHYIREHO IBINTU MUZICUZA kuko risque ninyinshi:Cancer de la peau(uruhu) cg se iy’amaraso

  • ko mutatubwiye uwayishyize ku gatuza icyo bisobanura?,ningaruka yayo(desavantage) cyangwa avantage ya tatuage

    thanks.
    kandi mbashimira ibiganiro byanyu kubuzima.

  • Sinzi uko bayikuraho, sinzi n’uko bayishyiraho, icyo nzi ni umugani abakuru baciye ngo “umanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahaguruka” nshatse kuvugako nkeka ko kubihanaguraho bishobora kugorana kurusha kubishyiraho, cyane cyane ko bamwe mubabyishyiraho baba baziko ari umurimbo gusa.

    • WOW!GOOD!

  • niba nakurikiye neza zose zisobanura kutigirira ikizere mubyo ukora. none rero njye numva uwayireka yaba agize neza

  • Njye ndumva iyo kukuboko ari sawa.

  • ntabwo aribyiza ubundi kwishyiraho tatu ni cyaha nimana yarabibujije iti umuntu uzisongoza amenyo cg agashyiraho ibishyushanyo kumubiri akuhindura nisura ko ntajuru azabona mwicuze munabikureho.abatarabishyiraho babireke kuko nicyaha

    • ibyo byanditse he muri bible.

  • Jyewe NTA TATOUAGE NGIRA, kandi numva mfite AMAHOROOOOOOooooooo mwhsi Weeeeeeeeeee!
    Uko UWITEKA yandemye birampagije cyane!

  • Uwera arakoze kutubwira ko ari icyaha ariko natubwire numurongo muri Bible kuko Imana yarabivuze nuko haraho byanditse kugirango natwe bidufashe,tuzabwire n’abandi,ikindi nabwira abazishyizeho bashaka kuzivanaho wenda kubera ipfunwe ko mudakwiye kugira iyo complexe kuko Imana yacu n’Imana ibabarira ibyo twakiraniwe byose,ikatweza tugahinduka abana bayo,Yesaya 1:18-19.Imana ibahe umugisha

  • iyo kugitsina isobanura iki mudusobanurire

Comments are closed.

en_USEnglish