Digiqole ad

Ibishingwe biva mu ngo 80% bizavamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi (REMA)

Kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi 2014, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyakiriye amashyirahamwe akoresha imodoka zivana imyanda mu ngo zo mu mujyi wa Kigali hagamijwe kurushaho kunoza imikorere, ndetse no kureba uko imyanda iva mu ngo yabyazwa umusaruro uhagije.

Bamwe mu bakuriye amashyirahamwe atwara imyanda hirya no hino mu gihugu basobanurirwa uko bagomba gutandukanya imyanda
Bamwe mu bakuriye amashyirahamwe atwara imyanda hirya no hino mu gihugu basobanurirwa uko bagomba gutandukanya imyanda

Mu Rwanda hashize igihe kinini hatangiye imishinga y’abikorera, ijyanye no gukorera isuku mu baturage hifashishijwe imodoka zabugenewe zitwara imyanda gusa haracyaboneka imbogamizi ku baturage badahabwa serivisi inoze.

Ba rwiyemezamiro bamwe bavuze ko bashora amafaranga menshi mu gutwara ibishingwe by’abaturage ariko ababishyura bakaba bake bigatuma bahomba.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizategeko ry’ibidukikije muri REMA, Remy Duhuze yashimangiye ko imyanda ikomoka ku bidukikije igomba kubikwa mu buryo bubiri, ibivamo ifumbire bikajya ukwabyo n’ibindi bitabora bikabikwa neza kuko byose bivamo amafaranga kandi benshi n’ubwo bamwe batarabimenya.

Yongeyeho ko ba rwiyemezamirimo bakuriye ibigo bishinzwe gukusanya imyanda iva mu ngo z’abaturage bagomba gukurikirana neza uko ibigo byabo bikora mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Gusa nk’uko byongeye gushimangirwa n’abakuriye amashyirahamwe atwara imyanda, ngo gukusanya imyanda bayitandukanyije ntabwo byabananiye, ahubwo baracyafite ikibazo mu baturage kuko bishyurwa na bake kandi barashoye menshi bikabaviramo guhomba.

Banagaragaje ikibazo cy’uko hari ingo zananiranye benezo bamena imyanda aho babonye hose n’iyo haba ku muryango w’inzu y’umuturage.

Buregeya Polain wo mu Ishyirahamwe ritwara imyanda COOPEK mu mujyi wa Kigali, rikaba rimaze imyaka 15 muri aka kazi, asobanura ko mu karere ka Nyarugenge abaturage bamaze kumva akamaro ko gutandukanya ibishingwe bityo na bo bakaba bashobora kuzabibonamo  agafaranga usibye no kuba byateza indwara mu rugo.

Mu batumiwe bo mu ntara y’Amajyepfo bagaragaje ikibazo cy’uko ibishingwe babijyanaga kubimena mu karere ka Huye ariko nyuma basabwa kubijyana Nyamagabe, bityo ngo bakabona ko birenze ubushobozi bwabo ukurikije abakiliya bafite.

Ikigo REMA bashaka ko imyanda yajya ishyirwa ahantu hatandukanye bitewe n’ubwoko bwayo, bityo ibora ikazabyazwamo ifumbire ikongera ikagurishwa abahinzi bayikeneye kuyikoresha mu mirima.

Ibi rero byatuma abaturage batanga amafaranga yo kwishyura amasosiyeti abatwarira imyanda bajya babanza kumvikana ku giciro cy’imyanda bafite ibora noneho bakajya bishyira gusa imyanda itabora.

Nubwo bamwe mu batwara imyanda bayivana mu ngo z’abantu bayijyana ahabugenewe batangaza ko hari batabishyura, hari n’abaturage bavuga ko badahabwa serivise nziza n’amwe muri aya mashyirahamwe abandi bakavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi ku kwezi, doreko nibura nko mu karere ka Nyarugenge urugo rutanga amafaranga y’u Rwanda 2000 yagenewe isuku.

Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish