Digiqole ad

Ibiro bya Radio 1 na TV 1 byatewe n’insoresore

Muhima – Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Gicurasi ahakorera TV1 na Radio1 hatewe n’insoresore zishaka kugirira nabi umwe mu bakozi ba TV1 akizwa no gukinga inzugi n’amadirishya. Byari bikurikiye umurimo we yari amaze gukora imbere y’akabari Club Next ahari habonetse umurambo w’umuntu bivugwa ko yari avuye muri ako kabari.

Radio1 na TV1 bikorera hejuru muri iyi nzu, hasi ngo hari huzuye insoresore ubwo baterwaga n'abashaka kugirira nabi umukozi wabo
Radio1 na TV1 bikorera hejuru muri iyi nzu, hasi ngo hari huzuye insoresore ubwo baterwaga n’abashaka kugirira nabi umukozi wabo/Photo M Niyonkuru

Angelbert Mutabaruka umunyamakuru wa TV1 na Radio1 avuga ko ubwo bazindukiraga kukazi ahagana saa kumi n’umwe za mugitondo kuri uyu munsi w’umurimo, basanze akajagari k’abantu hafi y’akazi kabo (kuri Club Next) nyuma bakabwirwa n’umucameraman waho ko hari umurambo w’umuntu uri imbere y’aka kabari.

Fidel Sindayigaya cameraman kuri TV1 yafashe ibikoresho by’akazi ajya gukurikirana iyo nkuru n’inzego z’umutekano ngo zikaba zari zihageze ngo zirebe iby’uwo murambo uri imbere ya Club Next.

Mutabaruka avuga ko uyu Sindayigaya yasabye uburenganzira abashinzwe umutekano agafata amashusho, ariko nyiri aka kabari ka Club Next nyuma akaza agashikuza Camera Sindayigaya akanasiba ibyo yari imaze gufata byose.

Ibi ntibyaciriye aha ariko kuko uyu musore Sindayigaya ngo yahise aburirwa na bamwe ko bagiye no kumugirira nabi, niko guhita akizwa n’amaguru asanga bagenzi be ku kazi, imbere gato y’aha kuri Club Next aho Radio na TV1 bikorera.

Mutabaruka avuga ko yakurikiwe n’insoresore nyinshi harimo nedtse na nyiri aka kabari ngo witwa Eva, abari muri TV1 babonye umujinya bazamukanye bahita bafunga inzugi n’amadirishya, aba babura uko binjira ngo bagirire nabi uyu munyamakuru Sindayigaya nk’uko ngo babyigambaga.

Kugeza ubu ntawuramenya ikihishe inyuma y’urupfu rw’umusore basanze yitabye Imana imbere ya Club Next, iri ku muhanda wo ku Muhima umanuka werekeza Nyabugogo. Bamwe bavugaga ko yashakaga kwinjira muri ako kabari agashyamiranye n’abashinzwe umutekano bako ngo baba bamukubise mu kico akagwa hafi aho.

Umuyobozi w’aka kabari Club Next yahise ajyanwa na Police kubazwa iby’ibi byabereye hafi y’akabari ke. Benshi mu bagabye igitero kuri TV1 bakaba ngo bari basinze nk’uko umuzamu w’aho hafi yabibwiye Umuseke.

Amakuru Umuseke wabashije kumenya ni uko ubuyobozi bwa Radio1 na TV1 bwaba wateguye ikirego ku nzego nzego z’umutekano ku byabereye ku kicaro cya TV1 muri iki gitondo.

IMG_1236
Inzira yinjira ijya muri Radio1 bakijijwe no kuyifunga izo nsoresore zibura aho zica
Itangazo ryahise rishyirwa ku muryango winjira muri Club Next
Itangazo ryahise rishyirwa ku muryango winjira muri Club Next

Photos/ M Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • kuki mubeshya mwagiye mwandika amakuru mwahagazeho, hatewe? ninde wahatabaye? yakubiswe? ese akabari karimo umuntu umwe? ese ko gafite camera wazirenyeho? ba umunyamwuga reka amarangamutiya yabagenzi bawe ba TV1 na Rdio1

    • None wowe wari uhari byagenze bite? ko ucanga akabari na Radio1 ubwo ntiwasinze? ntabwo bateye ku kabari bateye kuri Radio1. waba wari uri hafi se cg wari mu bateye ngo uyaduhe neza nta marangamutima wa mugani wawe?

    • ahubwo wasanga uri umwe muri izi nsoresore ukaba uzi n’intandaro yurupfu rwa nyakwigendera! ngaho jya kuri polisi utange uko kuri wabonye ubwo ufite amakuru ahagije kuri ibi byose wenda wakorohereza ubutabera kumenya intandaro yibi byose

Comments are closed.

en_USEnglish