Digiqole ad

Ibiribwa byaguteza akaga utwaye imodoka!

Waba uzi ibiribwa byaguteza ibibazo utwaye imodoka yawe ?

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubwishingizi mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika (compagnie d’assurance américaine) bwashyize ahagaragara urutonde rw’ibiribwa bibujijwe gufatwa igihe umuntu ari kuri volant atwaye imodoka. muri byo harimo icyayi, isupu n’ibindi biribwa biboneka muri icyo gihugu bishobra ku kurangaza utwaye imodoka ukaba wakora impanuka. Ku bwiyo mpamvu niba utwaye imodoka ukaba ubona utari bubone igihe cyo kwicara ngo ufate icyo kurya, menya ubwoko bw’ibiribwa n’ibinyobwa ugomba kwirinda gufata igihe cyose uri kuri volant utwaye imodoka.

1. Ibinyobwa bishyushye (icyayi, isupu, chocolat ishyushye) : ibingibi bishobora kukumenekaho habayeho mouvement y’imodoka iyo ari yo yose bikaba byatuma ukora impanuka kuko iyo ikintu gishyushye kikumenetse nko ku nda utita ku muhanda ahubwo urwana no kwikiza ubwawe.

2. Ibiribwa byoroshye kuko bishora ku kumenekera cyangwa kugutakarira ku mwenda wawe mwiza wari wiyambariye bikaba byagutera umutima mubi cyangwa ukumva wahita ubimena ,mbese ukagira uburakari bigatuma utwara imodoka udatuje.

3.Amacupa ya za fanta n’ibindi binyobwa birimo gaz kuko iyo habayeho mouvement y’imodoka gaz iriyongera waba ugiye kubifungura bikaba byaguturumbukana bikaba byagutesha umurongo.

4.ibiribwa nka chips, gâteaux ndetse n’ibiribwa bikungahaye ku mavuta nka beignets, byatuma intoki zinyerera ukananirwa gutwara imodoka yawe ukaba wakora impanuka utabyiteguye.

Bantu mutwara amamodoka rero muramenye ibiryo bitazatuma mukora impanuka kandi mwanabifata mu gihe muri kuruhuka.

SolangeUmurerwa

Umuseke.com

1 Comment

  • imirimo ibiri yananiye impyisi!ni kimwe n’uko udashobora kwambuka umuhanda urya bazoka!

Comments are closed.

en_USEnglish