Ibintu umubu ugenderaho mu kuruma abantu
Igihe cy’ikamuka ry’ibishanga, imibu yabaye myinshi mu ngo cyane iziri mu nkunka z’ibishanga n’ibibaya n’ahareka amazi nko mu bwogero ndetse no mu gihe cya nimugoroba ntibiba byoroshye, imibu iba yakamejeje.
Mu gihe hari abavuga ko imibu ikunda gukururwa n’uruhu rurimo isukari, umuganga wo mu Bufaransa Stéphane Robert avuga ko ibivugwa ko umubu hari abantu ukunda kurusha abandi bitapfa kwemezwa mu buryo bwa gihanga (scientifiquement).
Ibindi bivugwa ni ukuba ngo umubu ukunda abantu batutubikana, na byo ngo si byo, ahubwo icyuya gituma hari impumuro runaka ishobora gukurura imibu.
Muganga Robert avuga ko uretse impumuro zikurura imibu, ubushyuhe bunogeye imibu ari ikindi kintu cyayikurura.
Dore ibintu imibu ikunda ku buryo ubifite ashobora kurumwa n’umubu kakahava:
Umubu ukenera amaraso y’abantu cyangwa ay’inyamaswa kugira ngo amagi yawo akure neza. Bitewe n’uko uremye, umubu ugira ubushobozi bwo kumenya impumuro y’umwuka umuntu ahumeka kandi ukamenya gutandukanya ibikoze ibyuya by’abantu.
Umuntu uhumeka icyuya kinukira umubu, uhita umuhunga.
Muri zimwe mu mpamvu zitangwa n’ikinyamakuru Smithsonian, ngo umubu urya abantu bitewe n’ubwoko bw’amaraso bafite.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gace kagenzuwe, bwerekanye ko umubu ukunda kuruma abantu bafite ubwoko bw’amaraso ya “O” kurusha abafite amaraso yo mu bwoko bwa “A”.
Umubu utangira kunukirwa n’umwuka abantu basohora (dioxyde de carbone)muri metero 50. Abantu bahumeka cyane bakurura umubu cyane kurusha abandi.
Umubu ukunda cyane abantu bakora imyitozo ngororamubiri bitewe n’uko ihumurirwa n’icyuya kirimo “acide lactique”, “acide urique”, “ammoniac” n’indi myanda iba iri mu cyuya kizanwa n’umuntu ukora siporo.
Imibu kandi ngo ikunda umuntu ugira ubushyuhe bwinshi mu mubiri.
Abagore batwite bitewe no kuba bahumeka 21% by’umwuka wa “dioxyde de carbone” kurusha abandi bantu, bituma umubu ubamenya vuba kuko ubushyuhe bwabo bwiyongera.
Ni gute wa kwirinda umubu?
Kugira ngowirinde umubu ugomba kuryama mu nzitiramubu ikoranye umuti.
Hari n’imiti (solution anti-moustiques) abantu bisiga yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ariko ugomba kuyigura mu mazu yemewe acuruza imiti ( pharmacie) kuruta kugura muri magendu.
Mu kwirinda imibu hari amavuta asigwa ku ruhu, muri ayo harimo ayitwa “Deet” n’ayitwa “IR 3535”. Gusa muri ayo atagira ingaruka zikomeye cyane ku bagore batwite ni ayo yanyuma yitwa “IR 3535”.
Source: Atlantico na Slate.fr
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
byizauduhugura
Ibi ni ukuri. High risk group (abana, abagore batwite, abasaza) twongeremo abasportif
Comments are closed.