Digiqole ad

Ibintu 9 biranga Intwari

Tariki ya Mbere Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu. Inzego z’intwari z‘igihugu ni eshatu arizo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Major General Fred Gisa Rwigema Intwari y’Igihugu iri mu rwego rw’Imanzi. Photo: Internet
Major General Fred Gisa Rwigema Intwari y’Igihugu iri mu rwego rw’Imanzi. Photo: Internet

Imanzi ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.

Imena ni intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.

Naho Intwari y’Ingenzi ni intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Igikorwa cy’ubutwari kigaragazwa n’ubwitange ku buryo uwagikoze yashobora kukizira. Ni igikorwa na none kigamije guhindura imibereho y’umuryango wa Muntu mu buryo bwiza hakoreshejwe ubuhanga bwihariye.

Igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu nzego zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu, nko kugitabara, kukirengera no kugiteza imbere.

Intwazi zose aho ziva zikagera rero zifite ibiziranga nk’uko byashyizwe ahagaraga n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’ishimwe.

Ibi bikaba ari ibintu 9 biranga Intwari:

1?. Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye : ari byo kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza no kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka ;

2?. Gukunda igihugu bivuga gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by’igihugu n’ubumwe bw’abagituye ;

3?. Kwitanga bisobanura kwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe ;

4?. Kugira ubushishozi bijyana no kureba imbere no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese ;

5?. Kugira ubwamamare mu butwari biterwa no kugira ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi ;

6?. Kuba intangarugero bituruka mu kurangwa n’ibikorwa bihebuje, bibera abandi urugero rwiza ;

7?. Kuba umunyakuri bigaragazwa no kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira, ntutinye no kuba wakuzira ;

8?. Kugira ubupfura ni umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho, imyifatire n’imibanire n’abandi bitagira amakemwa ;

9?. Kugira ubumuntu ari byo kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.

Mu magambo avunaguye, intwari irangwa n’ubwitange buhebuje yagize, akamaro yagize n’urugero yatanze.

Mu nkuru ikurikira tuzabagezaho Intwari z’Igihugu.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

en_USEnglish