Digiqole ad

Ibintu 8 ushobora kuba utari uzi ku kwezi kwa Ramadhan

 Ibintu 8 ushobora kuba utari uzi ku kwezi kwa Ramadhan

Mu gisibo gitagatifu abasilamu bategetswe kurushaho kwegera Imana

Abasilamu miliyari 1,6 bangana na 22% by’abatuye isi guhera kuri uyu wa mbere 06/06/2016) batangiye ukwezi kw’igisibo gitagatifu bita Ramadhan. Ni igihe kidasanzwe cyo kwegera Imana no guca bugufi.

Mu gisibo gitagatifu abasilamu bategetswe kurushaho kwegera Imana
Mu gisibo gitagatifu abasilamu bategetswe kurushaho kwegera Imana

1.Ni igihe cyo gutekereza ku kwemera si igihe cyo kwiyiriza gusa

Iki ni igihe cyo gutekereza cyane ku kwemera no gutera imbere mu kwemera. Ni igihe cyo kwirinda gutekereza iby’ubugome, inzangano n’ibindi byagutera umutima mubi, ni igihe cyo kubabarira no kurekura, ntabwo ari igihe cyo kwiyiriza gusa.

 2.Abasiramu babuzwa kubeshya, gukwiza impuha n’izindi ngeso mbi 

Muri uku kwezi abasiramu ntabwo biyima amafunguro ya kumanywa gusa, amazi n’imibonano mpuzabitsina. Banibuza cyane kubeshya, kurahira, gukwiza impuha, guharira n’izindi ngeso nko kuvuga amagambo mabi, intonganya, umujinya. Basabwa kwita cyane ku Mana no guca bucisha umutima bugufi.

 

3.Ramadhan ni ukwishimira intangiriro za Islam.

Ahagana mu mpera z’uku kwezi abasilamu bizihiza ijoro rya  Lailat ul Qadr bizihizaho kuba ari bwo Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yahishuriwe Korowani ntagatifu. Abasilamu bemera ko gusenga kuri iri joro biruta cyane amezi menshi wamara usingiza Imana.

 

4.Ramadhan kenshi yitwa ukwezi kwa Korowani

Ni ukubera ko muri uku kwezi Abasilamu bagerageza gusubiramo Korowani kenshi cyane uko bashoboye. Imisigiti isubiramo kenshi 1/30 cya Korowani buri joro.

 

5.Abasilamu bose ntabwo basiba

Nubwo igisibo gitagatifu ari inkingi imwe muri eshanu za Islam, abana, abarwayi, abashaje, abagore batwite, abagore bonsa cyangwa abantu bari ku rugendo rurerure ntabwo bategetswe igisibo. Ababishoboye bashobora gusubika igisibo bakazagikora nyuma cyangwa bakishyura Fidiya, ni ukuvuga kugaburira umuntu umwe utishoboye buri munsi wose batakoze igisibo.

 

  1. Hari ibyiza ku mubiri biva mu gisibo

Bamwe mu basilamu bubahiriza neza igisibo gitagatifu bigirira akamaro umubiri wabo. Iyo gikozwe neza,  iki gihe cyo kwiyima ibintu runaka bikangura ubwenge n’ubwonko ku gushobora umubiri no kwihanganira ibintu binyuranye kuri wo nk’uko bitangazwa na raporo ya NHS, ivuga ko umubiri muri iki gihe ugira igihe gihagije cyo kwikiza no gusohora ibiwangiza (toxins) biba byarirunze mu mubiri nk’uko byemezwa na  Dr. Razeen Mahroof wo muri Kaminuza ya Oxford.

Mu gisibo gitangatifu hari ibyo umubiri wungukiramo
Mu gisibo gitangatifu hari ibyo umubiri wungukiramo
  1. Ramadhan ni igihe cyo guha abakene kurushaho

Gufasha abakenye ku basilamu ni imwe mu nkingi eshanu za Islam. Abasilamu batanga kurushaho muri uku kwezi gutagatifu kurusha andi mezi yose y’umwaka.

 

8.Abasilamu ntibifuza ko ubagirira impuhwe muri uku kwezi

Sheikh Abdelghani wo muri UK avuga ko abatari abasilamu badakwiye kumva bagiriye impuhwe abasilamu muri iki gihe cyo kwibuza ibintu bimwe na bimwe. Nubwo kwiyiriza bishobora kubaca intege, kubatera gusinzira ariko ngo inyungu yabyo ni nini cyane ku buryo nta ukwiye kumva abagiriye impuhwe.

Photos/huffingtonpost

UM– USEKE.RW

en_USEnglish