Ibintu 10 byaranze irushanwa rya CHAN 2016
Igikombe cya Africa gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 mu Rwanda, yarangiye. Ngo nta rubanza rubura ayarwo! Iri rushanwa naryo hari ibyariranze, byiza n’ibibi kuko mu gihe hari benshi baryungukiyeho, harimo n’igihugu, hari n’abarisizeho ubuzima abandi ribasiga mu nzu z’imbohe. Ibi ni ibintu 10 (bicye muri byinshi) byaranze iri rushanwa.
AbanyaRwanda bitabiriye ku rwego rwo hejuru
U Rwanda rwasize amateka yo kuba aricyo gihugu cyakiriye CHAN ikarangira stade zikinjiza abantu bishyuye kandi mu mijyi yose ryabereyemo. Ubwitabire bwashimishije cyane abayobozi ba CAF bavuze ko nta handi habereye iri rushanwa babibonye. Icyo ni kimwe…
Stade Huye yacuze umwijima mu mukino hagati
Yari ‘scandal’ ikomeye, abakekwa kuyigiramo uruhare babiri ubu bari mu nkiko, umwe (Aimable Rwabudadi/umutekinisiye wa Minisiteri) araburana afunze mu buroko. Ni ikintu cyabaye icyasha kuko amashanyarazi yacitse bwije umukino wa Cameroun na Ethiopia uhagarara iminota 12 yose. Minisitiri w’imikino ubwe yari ahibereye. Mazutu ya moteri ngo niyo yari yariwe.
Abahabwaga amahirwe baviriyemo mu matsinda
Mbere y’uko CHAN itangira hari abahabwaga amahirwe kubera amateka n’ubuhangange bisanganiwe. Ariko nka Nigeria, Maroc, Angola na Uganda batashye rugikubita kandi bari mu bahabwa amahirwe yo kugera kure.
Ibihugu byari byageze muri 1/2 cya CHAN yabanje (2014), nta na kimwe cyashoboye kugera muri 1/4 uyu mwaka. Izo ni Nigeria, Zimbabwe (zaviriyemo mu matsinda) na Ghana na Libya (zo zitanabonye itike yo kuza mu Rwanda).
Amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda, niyo yageze muri 1/2
Agashya kandi karanze iri rushanwa ni uko amakipe yose yayoboye amatsinda (Rwanda, Cameroun, Tunisia, Zambia), yose yahise asezererwa muri 1/4. Amakipe yakomeje muri 1/2 akaba ari nayo ane ya mbere muri iyi CHAN, yari yarazamutse ari aya kabiri mu matsinda. Aya ni; DR Congo, Mali, Guinea, Cote d’Ivoire.
Niyo CHAN yabonetsemo ibitego byinshi
Mu mateka y’iki gikombe cya CHAN, ni ubwa mbere habonetsemo ibitego byinshi 82.
Ku irushanwa riheruka (2014) ryabereye muri Africa y’epfo hari harinjijwe ibitego 74, bikaba ari nabyo byari byinshi byari byinjijwe mu irushanwa rimwe rya CHAN.
Ni ba rutahizamu baje batyaye? Cyangwa ni ba myugariro bajenjetse? Igisubizo ni kimwe; ibitego byinshi biryoshya irushanwa.
Abayobozi bakuru ba CAF, bakoze umuganda mu gushimira
Tariki 30 Mutarama 2016 mu kagari ka Bibare mu murenge wa Kimironko wo karere ka Gasabo, niho abayobozi bakuru b’amashyirahamwe atandukanye y’umupira w’amaguru muri Afurika, bifatanyije n’abanyaRwanda mu muganda rusange, uba mu mpera za buri kwezi. Ngo byari mu rwego rwo gushimira uko bakiriwe mu Rwanda.
Amadorali (USD) yariyongereye mu gihugu igiciro cyayo kiramanuka
CHAN2016 igitangira idorari rimwe rya Amerika ryavunjwaga ikigereranyo cy’amafaranga y’u Rwanda 780, ubu ishojwe rigeze ku kigereranyo cya 756Rwf.
Nta gushidikanya ko amakipe yazanye amadorari menshi, nta gushidikanya kandi ko AbanyeCongo batangiye kwisuka ku mukino wa Congo n’u Rwanda muri 1/4 nabo bayamennye ahatandukanye baceza ‘Ekoti te’ bishimira intsinzi kugeza ubu.
Abacuruza utubari barifuza ko umwaka utaha CHAN yagaruka
Abanyerwanda benshi ntibari bazi CHAN, i Rubavu hari uwo babajije niba azi amakipe azaza gukina CHAN ati “ni Tanzania, Rwanda na Etincelles na Rayon Sports”. Ariko ubu n’utarayibonyemo amafaranga yanyoye icupa cyangwa Fanta y’uwayibonyemo ikiraka, cyane cyane mu mijyi wa Huye, Rubavu na Kigali.
Abacuruzi b’Utubari za Remera, Nyamirambo, Gikondo, Kimirinko n’ahandi mu tubari duciriritse baracuruje riravuga, cyane cyane kuva Congo yaza gukinira i Kigali ivuye i Huye, aho naho yasize abaho bacuruje neza kubera abafana ba Congo bari ibihumbi.
Bamwe mu bacuruza utubari muri Kigali ubwo iri rushanwa ryarangiraga wasangaga bibaza niba n’umwaka utaha nta kuntu Leta yabo yatereta bakarizana mu Rwanda nanone. Bamwe ntibanazi ko riba nyuma y’imyaka ibiri.
Ubwo ntawavuze kuri babandi bacuruza imibiri yabo, nabo ngo ibyashara byarabonetse kuva kubo ku muhanda kugeza kuba VIP bahamagara kuri telephone gusa.Na za komisiyo z’ababazana rugeretse….
AbanyeCongo batatu barapfuye kubera CHAN2016
Tariki 30 Mutarama 2016, ubwo u Rwanda rwakinnye na DR Congo muri 1/4, Congo yafunguye amazamu ku gitego cya Doxa Gikanji, ubwo Sugira Ernest yakishyuraga i Goma umurwayi w’umutima yahise agwa amarabira apfa bukeye.
Ibintu byongeye kutagenda neza ku banyeCongo bose ubwo Congo yakuragamo Guinea kuri penaliti, abaturanyi b’i Goma bishimira intsinzi batwara imodoka nk’abasazi, impanuka yahitanye undi muntu.
Uwa gatatu we yaguye muri Nyungwe mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abafana ba Congo bavuye i Bukavu baje gushyigikira Les Leopards. Abagera kuri barindwi barakomeretse ariko umwe ntiyarokoka ibya CHAN.
Muzehe wacu, muzehe wacu♫♪♫… AbanyeCongo baririmbira P.Kagame
Kuri Final, abanyecongo benshi bumvikanye baririmbira Perezida Kagame ngo ‘Muzehe wacu, muzehe wacu ♫♪♫…’ Akantu ubundi Abanyarwanda bakunda gukora bamwereka ko bamwishimiye.
Aba bafana ba Congo nabo bamwerekaga ko bishimiye uburyo yagarutse nanone ku mupira wa Congo, ko bizeye ko ari umufana wabo muri ako kanya, kandi byari nko kumushimira ko igihugu ayoboye cyakiriye irushanwa rya CHAN rikagenda neza kurusha izindi CHAN eshatu zabanje….
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
15 Comments
Eh ko numva nakongeraho byinshi!!
1. Hera kuri Perezida wongeye kwerekana gukunda ruhago, areba imiora itandukanye u Rwanda rutakinnye.
2. Abafana basanga abakuru b’ibihugu bagombye kuba hafi y’ikipe yabo ngo itsinde!!!!
3. Ongeraho umufana wa Congo wahagaritse ubuzima ku masitade utaretse no hanze yayo (Byo wabivuze), n’ubwotabire bwabo buhagije kandi bavuye impande zpse z’igihugu. Abafite imirimo mu gihugu bari bayihagaritse, kandi bakamenya icyabajyanye kuri stade
4. Amahanga muri rusange cyane cyane amakipe yitabiriye iri rushanwa, yaremeye, U Rwanda ruzi gutegura!!
5. Si abakongomanani bahasize ubuzima gusa hari n’umunyarwanda byabayeho avuye kuri match
6. Abadakunda umupira bari barambiwe nabo kumva gahunda zose zarabaye CHAN, gusa bajye bihangana kuko ntihoraho. Ubwo n’abicaga akazi kugirango amasaha y’umupira atangire bicaye imbere ya TV,….
7. ……
umuseke.com , Remi nizereko muri bumuhe akazi rwose!kuko urabona atanze amakuru meza
Dore ibindi wibagiwe
1) Ubusanzwe madame wange ntiyamenyaga iby’umupira ariko muri iyi CHAN niwe warusigaye ambwira amakipe aribukine, uko yatsindanye n’abakinnyi bari kwigaragaza
2) iyi CHAN isize amavubi yigaruriye ikizere mu banyarwanda
3)iyi CHAN isize umubare w’abafana ba ruhago mu rwanda wikubye gatatu kubera abagore nabo bagaragaje ko bari baratanzwe
4)muri iyi CHAN abantu bishyuraga kuri stade nta kwigavura, ni ubwambere nabibona umenya koko ubukungu bwariyongereye mu rwanda.
ha! madamu wawe ntiyarakikubaza ati ‘abantu babagabo mirongwingahe bari kwiruka kugapira kamwe,kangana urwara?” Felicitations, iyo ni intambwe ikomeye
Wibagiwe umufana wa Congo wambaraga nk’ijyini ariko biza kurangira abafana ba Congo mu mbuga z’imikono bakaza kumena ibanga ko ari uburyo bakoresha nka Intimidation ko atari umupfumu.
Hahahaaaaa!! Comments ziraha zirandangije ariko abadamu muratubonera rwose natwe tujya tumenya ibyu mupira nubwo wenda tutageza aho abagabo bacu na basaza bacu. Iyi Chan yari funny.rwose ambiance yari nyinshi
@MB, Thank you kwerekana ko na badamu batanga ibiryoshe kdi umupira hariho na benshi bawukina uretse kuwureba gusa.Ubundi iyo bavuze ku bakobwa nabadamu abantu basoma baba bakwiye kwerekanako nabo bahari kandi bashobora no gutanga ibitekereza, nti bibe bya bindi ngo igitsina gore baringingwa gukunda ikoranabuhanga, ngo ubu nabo bazi gukora programs ariko hageze gukora coment bakiruka….
Ubwose ko utashyizemo iyogoshwa ry’amavubi cyangwa impanuka y’umufana w’Amavubi witabye IMana avuye kureba Congo n’Amavubi
wibagiwe ko amavubi yakubiswe imvura y’ibitego na Maroc bugacya abakinnyi Bose babogosha !!!!
nange navugako haribyo yadusigiye bikurikira:
1. CHAN yahaye ingeri zose akazi(urubyiruko,abakuze ndetse nabana)
2. CHAN yadusigiye ibikorwa remezo bitunganyije neza(urugero: amastade)
3. CHAN yatumye twongera kumenyekana kwisi mubijyanye noneho nimikino. akenshi amahanga yaratuziho kwakira amanama menshi kandi akomeye.
4. CHAN kukinnyi bo mu RWANDA ibasigiye experience,amafaranga…………………
Yeah, natwe abatari mu gihugundabona umunyamakuru n’abafana badusogongeje kubyiza byabaye iwacu mu Rwanda.
Ariko natwe twacishagamo tukajya kuri canal + cyangwa kuri RTNC.
Mwibagiwe ko ari ubwa mbere tubonye abakinnyi bambara bose costume zisa ndetse bakakirirwa mu rugwiro.Ikindi mwibagiwe n’icuruzwa ry’amatike abarangura bazindukaga bakarangura bakaza kuyacuruza ku giciro cyo hejuru ariko abafana bakanga bakayamara.Congs to rwandans
Mwongerehoko nta mumuperezida waherekeje ikipe ye muriyo mikino na Kabila ntiyahageze.Byerekana urwego ayo marushanwa yarariho.
N’ibindi bizaza Butaro we, gusa nuko na CAN izaza ukavuga ko Umunyamabanga mukuru wa ONU ni urugero atahageze ,bityo ko CAN nta gaciro ifite!! Kuri twe Abanyarwanda ririya rushanwa riri ku rwego rwo hejuru kuko mu mateka y’Umupira w’amaguru mu Rwanda ni ubwambere twakira CHAN,kandi turabishima cyane.
Hahahaaaaa! Urandangije uti i Huye ho bawucongeye kuri Bougies!
Ko mutavuga se ku ma tickets yagurishijwe abafana ntibinjire! Ariko bayinjiriyeho ku munsi ukurikira.
Comments are closed.