Digiqole ad

Ibintu 10 Avoka ishobora kumarira umubiri w’umuntu

Avoka nk’ikiribwa gifitiye akamaro umubiri wacu bitewe no kuba ikungahaye ku mavitamine nka A, B, C na K, usanga hari bamwe batacyitaho cyane cyane aho abagabo benshi bakunda kuvuga ko ari ikiribwa cyagenewe abana n’abagore, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari nkitegeko ko buri mafunguro hagomba kuba hongeweho ibikomoka kuri Avoka.

Avoka ikungahe ku ntungamubiri nyinshi.
Avoka ikungahe ku ntungamubiri nyinshi.

Ni yo mpamvu tugiye kurebere hamwe icyo ishobora kumarira umubiri wacu nk’uko urubuga rwa healthonlinizine rwabitangaje.

1. Ifasha umutima gukora neza hakoreshejwe vitamine B6 na vitamine E dusanga muri iki kiribwa.

2. Igabanya ikigero cya “cholesterol” mbi: ubushakashatsi bwakozwe mu kureba ibigabanya cholesterol mu maraso bwagaragaje ko 17% byabongeraga Avoka ku mafunguro yabo bagabanukiwe na cholesterol mbi mu maraso yabo ku rugero rufatika.

3. Irinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso bitewe n’uko ikungahaye kuri Potasiyumu.

4. Ifasha umuntu kugira amaso mazima bitewe nuko ikungahaye kuri carotenoid ifasha mu kurinda imitsi ifasha ijisho mu gihe umuntu arihindukiza, ikanarinda ukuza kw’ishaza mu maso.

5. Iringaniza ikigero cy’isukari mu maraso kubera ko ifite ibinure bishobora gufasha ama Insulins gukora neza

6. Irinda umwana kuba yavukana ubumuga igihe umugore utwite yabashije kuyikoresha mu mafunguro, kuko ikungahaye kuri folate na vitamine B bikaba ari ingenzi mu kurinda iki kibazo cyo kuvukana ubumuga.

7. Irinda kanseri harimo nka Kanseri ya Prostate ifata abagabo, ndetse na Kanseri y’ibere ifata abagore hakoreshejwe Aside Oleic iboneka muri iki kiribwa.

8. Ivura ukugira impumuro mbi mu kanwa, aho ishobora koza mu mara n’ururimi dore ko ari byo soko yo kugira mpumuro mbi mu kanwa.

9. Ituma intungamubiri zindi zibasha kwinjira neza mu mubiri.
Ubushakashatsi bwagaragje ko iyo umuntu ariye Salade irimo ibikomoka kuri avoka aba yongereye inshuro 5 mu kwinjra kw’intungamubiri ugereranije nuba atabashije gufata kuri iki kiribwa.

10. Bituma umuntu agira uruhu runyerera kuko yuzuyemo amavuta abobeza uruhu ndetse akanarurinda kugira amabara y’umutuku.

Ntibikwiye ko abantu birengagiza aka kamaro kose tumaze kurebera hamwe ahubwo byaba byiza baharaniye kurya iki kiribwa kigungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

©Umuganga.com

UM– USEKE.COM

19 Comments

  • Avoka ikoreshwa hafi ku mafunguro yose,kandi iraryoha ahubwo inagabanya n’umunyu mu mubiri ushobora gutere indwara ya hypertansion.kandi icyiza cyayo iranahendutse.Turyoherwe n’ikiribwa cy’ingirakamaro

    • Byo ni nziza gusa irahenze kuko ubu intoya usanga igura 200frw kandi mu minsi yashize yari 30f kugeza kuri 100fr yahenze cyane…Ikindi kubona aho uyigura biragoye cyane…Ahubwo bazashyireho ikigo gishinzwe guteza ibiti byera imbuto imbere

  • Ndagira ngo abahanga muri nutrition bansobanurire: None ko hari avoka urya ukumva iraryoshye indi ikabiha ushobora gusangamo intungamubiri zingana?

  • Avoka ni sawa .

  • Murakoze kuri irisomo mutwigishije uhereye ubu ntizongera kubura kumafunguro yange.

  • kuva mubwana bwange nakuze banyigisha ko kurya avoka burimunsi ngo bitera umwijima munsobanurire ko ntangaruka kumwijima ese twajya duha nabana bari munsi yimyaka ibiri?

  • Hariya banditse amabara y’umutuku ku ruhu ni ku bazungu, ku birabura ayo mabara yaza asa ate??? nkanjye w’umukara!!!!????? Gusa nsanzwe nyikunda…ndakomerezaho

  • NDUMVA DUKWIYE KUYIFATA MU MAFUNGURO YACU YABURIGIHE UBWO TWAJYAGA TUYI SUZUGURA NGO NI ISETSA NTURO AHUBWO INTURO ZADUTANZE IBINTU BYIZA KABISA.

  • burya ndasomanutse kuko kuri buri repas nyifataho.abantu bakanseka.ahubwo ngiye gutera igiti cyayo.

  • aho bagura avoko200f nihehe?njye nzibazanira kuri50f

  • mbonye ibiza ari byinshi.ariko njye iyo nyiriye kubiryo ndaryoherwa nyuma nkagira ikibazo cyo kubyimba simbashe kongera kurya. nabigenza nte?

    • sha najye nuko kabisa, ndatumba sinongera kurya kabisa

  • Avoka ni nziza cyane! Ariko uzinde ibi bikurikira mu gihe umaze kuyirya:
    -kunywa amazi nibura hashize amasaha abiri.
    -Kuryama mbere ho isaha.
    -Gukora urugendo n’amguru hari izuba rikabije.

    • Ongeraho no
      – kwirinda kurya ngo uhage
      -kwirinda kuvuga cyane umaze kurya avoka
      -kwirinda guseka
      -guhita ukaraba amzi akonje bitarenze amasaha atanu
      -iyo wayiriye ni byiza ko uyihoza ku meza
      -etc…

  • naracitse,mais ntarirarenga ubu nizo mbuto ngiye gufata mubihe byange byo kumeza.

  • Mbega wee!! N ibiti byazo byose dufite? Ariko se inyinshî nta ngaruka zatera?

  • Tout excès n’est pas bon. Ni ukuyirya adakabya. Ushobora no kurya 1/2 cya yo buri munsi kandi bika byiza cyane.

  • avocat ni kiribwa abantu batari bamenya ariko njewe buri funguro rya buri munsi ntabwo avocat igomba kubura ahubwo maligarine yagakwiye gusimburwa na avocat murako ze kuduha isomo ryiza.

  • muzatubwire no kiribwa cy’umuneke

Comments are closed.

en_USEnglish