Digiqole ad

Ibikorwa 20 by’urukundo ugomba gukorera uwo ukunda

Abantu benshi binjira mu rukundo bagakunda bakanakundwa ariko hakabaho igihe usanga urukundo rwabo rudakura cyangwa se ngo rubaryohere.

Impano zirafasha mu gukomeza urukundo

Dore ibintu ushobora gukora kugira ngo ubagarire urukundo kandi unashimishe uwo ukunda bityo utavaho witesha amahirwe yo gukunda no gukundwa.

Urubuga rwa internet twifashishije tubitegura (www.anvari.org), rugaragaza ko hari ibikorwa by’urukundo bigera kuri 50 umuhungu cyangwa se umukobwa ashobora gukora kugira ngo ashimishe uwo akunda kandi binamufashe no kumva ibyiza byo kuba mu rukundo.

Muri ibyo 50 twabatoranirijemo 20 bishobora kubafasha kurunga no kuryoshya urukundo rwanyu.

Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi  nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye  ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi  rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse  wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6. Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

Kujyana ahantu heza nabyo ni ingenzi

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9. Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso  na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

11. Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

12. Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri restora.

13.Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza ngo iyo bikozwe n’umuhungu).

14. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara  kenshi.

15. Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

16. Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

17. Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo  byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

18. Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

19. Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira  n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana  ahantu hamwe ( mu gipangu kimwe).

20. Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro  mu buzima  bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

Mu gihe hari ibindi ushaka kumenya mu bijyanye n’ibyo wakora ngo ushimishe uwo ukunda ushobora gusura ururubuga http://www.anvari.org/ ubundi ukarushaho kuryohereza umukunzi.


Inkuru ya  Umuganga.com

22 Comments

  • eh byaribyiza oriko ndukeneye nutundi dusigaye 30

  • bigaragara ko uyu wanditse iyi nyandiko areba amaseri cyane

  • I CONGZ SOME BODY WHO MADE THIS SUCH KIND OF RESEARCH IT IS VERY REAL.

  • ARIKO murashukana namwe da!ubwo se mwajyana numuntu ahantu mu ishyamba ukajya umusoma ubwo ntimuze no kugera kure?aha,ntabyo nakora nubwo nubundi mama yambujije gukundana nkiri muto

    • Aline uri akana nyine icecekere ntacyo uzi

  • ARIKO namwe murashukana da.ubwo se wajyana numunu mu ishyamba mugasomana ubundi bikarangira mutabikoze?ntabyo nakora nubundi mama yambujije gukundana nkiri muto da

  • Mbega umwanawe!!!!!uziko ntarinziko abana bakibaho nkawe,uzabikore rimwe urebe sha.

  • hi it’s fantastique for that such mukomereze aho byatwubatse

  • That’s so amazing……

  • oya faustin aracyarimuto udatuma yiga imico mibi ahubwo mubaze yagiye kubisoma atabikwiriye kubera iki? tuzamuhana niyongera.

  • NI NGOMBWA NO KWIBUKA IBISHIMISHA IMANA.

  • Bavandimwe nui byiza ko mutanga inama nkizi koko ariko mw<irengagiza itangazamakuru ryanyu aho murikorera kuko turi mu Rwanda ese kuki mutagerageza kurebera abaturarwanda ndashaka kuvuga ibijyanye natwe(umuco nyarwanda)turebere ibyiwacu twifata ibyabanyamùahanga murakoze

  • Mbega ibintu byiza!gusa ndabona hari ibisaba Cach abatazifite babireka.

  • Narishimye cyane aho mariye kubona uyu murongo wanyu. nanjye nyine nahise ngira ikibazo nabibariza nacyo nicyi: Mbese abakobwa b’abanyarwnda baba bashyira imboro y’umagabo mukanwa iyo bo nabo bakundanye barikwitegurira guhuza ibitsina? Cyangwa byaba aribyiza kuyishyira mukanwa? cyangwa imboro ifete ubuhe burwayi kuburyo wayishyira mukanwa ikabugutera?. murakoze nibyo bibazo byanjye muzambabarire muzansubize kuko ndabicyeneye byihutirwa.

  • murakoze kutugira inama gusa rimwe narimwe harigihe ukunda umuntu ibi mwatubwiye haruguru we atabikunda urugero nko gusohokana noneho hari igihe umubwira ko ushaka kumusura iwabo akanga ibyo bimbaho cyane yewe ntanubwo yemera ko mwagumana nibura 30min njye ndanamubwira ngo noneho we azansure murugo nabyo ntabishaka ese koko ubwo arankunda?mukuri ntamwanya ampa wo kubimubwira narumiwe!

  • ukunda umukubwa naw agunda.ni byiza kumuha amahera!cangw se womufasha kurugero gwa gute

  • AMAHERA (AMAFARANGA)SINGOMBWACYANE KERETSE AHO UBONA ARINGOMBWA

    KUKO URUKUNDORWUKURI NTIRUGENDERA KUBUSHOBOZI UWO USHAKA GUKUNDA AFITE0

    IMPAMVU:IMISI SIHORA IHWANYE IMUHINDUTSE IBYO SIBYATUMA UMUSIGA.

  • awesome

  • wawoooooo !!!!!!!!!!!! nzarumuhatayinanirwe

  • ndacyari single byamfasha cne nyuze muriyo nzira

  • mbega nanjye biramfashije pe nari nziko ari uburaya

Comments are closed.

en_USEnglish