Ibihugu 20 biteraniye i Kigali ngo bishyireho ingamba k’ubuziranenge
Remera – Ikigo International Organization for Standardization (ISO) cyahaye u Rwanda kwakira inama mpuzamahanga yatangiye kuri uyu wa mbere ihuje ibihugu 20 byo muri Africa cyane cyane muri aka karere ngo bishyireho ingamba z’imyaka ine (2016 – 2020) mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibikoresho muri ibi bihugu.
Iyi nama ikoranyije abahagarariye ibihugu muri uru rwego rw’ubuziranenge izamara iminsi itatu iziga kandi uburyo ibigo bikora uyu murimo mu bihugu byayitabiriwe byakongererwa ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge mu bicuruzwa.
Dr Marc Bagabe Cyubahiro uyobora Rwanda Standards Board avuga ko inyungu u Rwanda rufite muri iyi nama ari uko ibi bihugu nibyemeranywa ku buziranenge bukwiye ku bicuruzwa n’uburyo bwo kubigenzura bizafasha cyane kuko ibicuruzwa bivuye mu bihugu babyumvikanye bitazajya byongera kugenzurwa mu Rwanda nk’uko n’ibyo mu Rwanda bigiyeyo bitazajya bigenzurwa nanone.
Avuga ko ikigamijwe cyane muri iyi nama ari uguha ubushobozi buhagije mu kubungabunga no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa mu bihugu ku bigo bibishinzwe muri ibi bihugu biteraniye muri iyi nama.
Muri iyi nama hazatangizwa uburyo bwo kumenya (identification) iby’ibanze mu buzirangenge bw’ibicuruzwa n’ibikoresho hamwe no guhanahana ubunararibonye bw’abayihuriyemo mu byo bakora mu bihugu byabo.
Ibicuruzwa n’ibikoresho bitujuje ubuzirangene bijya bishyirwa mu mpamvu z’impanuka zimwe na zimwe nk’imihanda n’amazu bisenyuka bitamaze kabiri, ibiribwa bitera uburwayi mu gihe gito cyangwa mu gihe kizaza ku babiriye n’izindi ngaruka zikomeye ziterwa no kutuzuza ubuziranenge.
Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW