Ibihembo muri PGGSS II. Kitoko, Mani Martin na Miss Jojo bivanyemo
Kugeza ubu mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar rya kabiri harimo abahanzi 17 na group 3, aba bazashakwamo 10 bazahatana mu kiciro cya nyuma. Aba icumi ni nabo bazatangira kubona ibihembo bitangwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo PRIMUS. Amakuru mashya ariko ni uko abahanzi Kitoko, Mani Martin na Miss Jojo bivanye mu irushanwa bagahita basimbuzwa.
Aba bahanzi 10 bazamenyekana tariki 17 Werurwe, buri wese azahita ahabwa 500 000 y’amanyarwanda nkuko byemezwa n’abategura iki gikorwa.
Ntibizacira aho ariko kuko mu gihe cyo guhatana kizamara amezi ane, buri muhanzi muri aba icumi bazasigara azajya ahabwa Miliyoni imwe y’amanyarwanda buri kwezi.
Tariki 17 Werurwe kandi nibwo amafaranga uzegukana PGGSS ya kabiri azatangazwa. Uretse ako kayabo kazamenyekana uwo munsi, BRALIRWA izafasha umuhanzi uzaba uwa mbere muri ariya mezi ane, gutunganya Album y’indirimbo ze, kuyimurika ku mugaragaro no kuyimenyekanisha.
Umuhanzi uzasimbura Tom Close wegukanye iri rushanwa ubushize, azagirana amasezerano na BRALIRWA yo kumufasha mu mwaka wose (management) ndetse akazahembwa kuririmbana n’igihangange muri Muzika mpuzamahanga, nkuko byakorewe Tom Close umwaka ushize.
Abahanzi 10 bazahatana bazatorwa hakoreshejwe Telephone na Internet maze batangazwe tariki 17 Werurwe ari nabwo ibihembo uwa mbere azahabwa bizamenyekana.
Ibi bihembo bimenyekanye nyuma y’impinduka zabaye mu bahanzi bazitabira iri rushanwa rya kabiri. Umuhanzi Kitoko Bibarwa akaba yivanyemo ku mpamvu ze bwite, Mani-Martin na Miss Jojo nabo bakaba bamaze kurivamo.
Aba ni abahanzi bazahatana:
Afrobeat: Kamishi, Kitoko (yasimbujwe Elion Victory), Uncle Austin na Rafiki
Hip Hop: Danny, Bull Dog, Rider Man na Jay Polly
R&B: Patrick Nyamitari, King James, Emmy na Man Martin (yasimbujwe Naason)
Group: Urban Boys, Dream Boys, The Brothers na Just Family
Abagore: Pacy, Knowless na Young Grace na Miss Jojo (Yasimbujwe Jozzy)
Aba bahanzi basimbujwe abavuyemo bakaba ari abakurikiraga ku rutonde rw’abari bafasgwe ku ikubitiro.
Plasir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
ndababaye kubwa gitoko sinzi impamvu yabimuteye nari mfite icyizere cyuko azaza mubambere.
ubundi ninde bazakorana indirimbo
bizakorwe neza batazongera guterwa amabuye
Muzabikore neza nimuzongere kutwibira mu mibare.
Nabo nibinjire mu illuminate nkabandi bose izo cash bazazishyura.kitoko,jojo,man martin ndabemeye kuko mureba kure
YES JOJO,NDAGUKUNDA BIGARAGARA KO UFATA ICYEMEZO GIKWIYE,UGAHA AGACIRO IDINI RYAWE KURUSHA AMAFRANGA NIBACYE BABIKORA,NI NKA SOUDY WA MAMAZA SKOL KD MUBA SLAM BITEMEWE KD ARI UMWANA WAVUKIYE MU IDINI,WOWE URIJE MO VUBA UKABA USOBANUKIWE NEZA,IMANA IZAGUHA IBIHEMBO BIRUSHA IBYA GUMA GUMA
TUKURI IMYUMA,BIG UP
Abahanzi Nyarwanda ntibakigire nk’abana.Murabizi ko nta handi mwamenyekanira usibye mu marushanwa aba nubwo yaba ari make,nubwo yaba yateguwe ate numva buri muhanzi wabaye nominated yagombye kubyitabira bityo agapima perfomances ze.naho ubundi ntitwakishimira ko Kitoko avamo ndetse ntanatubwire impamvu ibimuteye igaragara,Miss Jojo we ku by’imyemerere ubwo ahari yavuye no muri show Biz,naho Miss Channel agombaga kumusimbura ngo ntiyabikozwa yumva ahari abisuzuguye cyaneeee, ibyo ni ukwigira umuhatari kandi ntaho uragera.Mu byukuri mwumva mumaze kwigeza he ku buryo mwapingaaa gusa?njye kubwanjye mbona PGSS itazagira agaciro mwebwe abahanzi mutabiharaniye.Mureke kwigira nk’abana bivumbura mugaragaze ko mukuze,ko mushaka kugira aho mugera kandi muharanire kumenyekana.Ubu se Gitoko arakariye PGSS kurusha J Polly wabaye uwa 2 ubushize?ko atavuyemo se?Ese nibura da ugiye gushaka partnership n’abandi bahanzi bo hanze,n’iki wabagaragariza nk’amarushanwa witabiriye?Wagenda ubabwira ngo njye ndi umuhanga ariko nararakaye nuko blablabla.Eh kereka niba mudashaka kuba professionals cyangwa se mukora umuziki mwishimisha.Ushobora kubatunga nyamara aha!kandi n’amafrs bazaha abitabiriye amarushanwa si make.
Inama:Nimishake aba managers babyize,babigire uko uwo mushinga wanyu wabazamura,babakarume igihe mwigize nk’abana banze ibiryo,babashakire amasoko ndetse n’ibindi mwakuramo amafrs nko kwamamaza,gukora imyenda igezweho mbese mube abakire babiharaniye.Ugira ngo se BLARIRWA iziha kubaha intica ntikize kandi namwe mwitunze?Agaciro nimwe muzakiha.
Cyari igitekerezo cyanjye.
ese ibabyihorere nibase bumva nta nyungu babifitemo babizira ko umuntu akora icyo abona kimufitiye akamaro
Ni byo guha agaciro Iyo wemeye kurusha guharanira kumenyekanisha ibisindisha wibagiwe iyaguhanze
abo bahanzi bikuyemo,ndabashimye
oya ntimukwiye kwamamaza inzoga kandi muzi
uwomukwiye gushyira hejuru,ndavuga Imana.
KITOKO ok!!! ntibakabagaraguze agati uwo mwanzuro ugararagaza maturité!!!!!
Guma guma ni iyambere,abari kuvuga ko bakora ibisindisha mwebwe ntago turikumwe. Music ni music na guma guma nayo ni guma guma. Genda uhangane nabandi maze ni utsinda bakuzize ko utazinywa,mukorere amafaranga mukiriho!
Comments are closed.