Digiqole ad

Ibigo 90 biri gutegurwa ngo bizafashe abarangije mu myuga kwihangira imirimo

 Ibigo 90 biri gutegurwa ngo bizafashe abarangije mu myuga kwihangira imirimo

Muhanga – Ibigo 90  byigenga bikora imirimo itandukanye mu gihugu byasoje amahugurwa yo kubifasha kongerera ubumenyi urubyiruko mu bijyanye n’ubumenyingiro mu myuga yarufasha guhangana n’isoko ry’umurimo no kwihangira akazi. Bimwe muri ibi bigo bivuga ko benshi mu bajya kubyimenyerezamo umwuga bakunze guhita babaha akazi kuko bagaragaza ubushobozi.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo byigenga bari guhugurwa uko bazajya bafasha abarangije amasomo y'imyuga
Bamwe mu bayobozi b’ibigo byigenga bari guhugurwa uko bazajya bafasha abarangije amasomo y’imyuga

Bamwe mu bayobozi b’ibigo byigenga bari guhugurwa uko bazajya bafasha abarangije amasomo y’imyuga.
Aya mahugurwa yateguwe na APEFE (Association pour la Promotion de l’Education et de la Formation à l’Etranger) Umuryango Mpuzamahanga w’Ababiligi utera inkunga gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubumenyingiro budaheza kandi bushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).
Abahagarariye iyi gahunda yitwa IGIRA KU MURIMO  bavuga ko itandukanye n’uburyo bwari busanzwe bwo kwimenyereza imyuga, aho abimenyereza batagiraga igihe gihagije cyo gukora mu bigo bikora ibijyanye n’ibyo baba biyunguramo ubumenyi mu gihe iyi gahunda iteganya ko urubyiruko ruzajya rumara 50% y’igihe cyo kwiga mu mashuri y’imyuga na 50% mu kwihugura mu bigo by’ubucuruzi.
Aya mahugurwa akaba ategurira abikorera kuzakira urubyiruko rwimenyereza imyuga ijyanye no gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, kudoda imyenda ndetse no gutunganya ibikomoka ku mpu hamwe no gutunganya imisatsi.
Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bavuga ko iyi gahunda izabafasha kwihugurira urubyiruko ruzajya ruvamo abakozi b’ibigo byabo.
Mugisha James Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi n’ubutegetsi mu ruganda Inyange, avuga ko basanzwe bamenyereza abarangiza muri za Kaminuza, ariko noneho bakaba bagiye kwita ku rubyiruko rwo mu mashuri y’imyuga batari basanzwe bamenyereza.
Nyirangirinshuti Francine umwe mu rubyiruko rwagize amahirwe yo kwimenyerereza  umwuga mu kigo cy’ubucuruzi avuga ko aribyo byamuhesheje amahirwe yo kubona akazi adatinze mu bushomeri.
Ati “Usanga  ubumenyi  umuntu akura  mu ishuri bushingira ku masomo kuruta ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo wize.”
Umuyobozi w’uruganda rushinzwe gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku bworozi bw’inzuki mu Mujyi wa Kigali (Biohap Ltd), Ndayisenga Juvénal avuga ko abanyeshuri yakiraga hafi ya bose bimenyerezaga mu gihe cy’ukwezi nabo babonye akazi. Akavuga ko kuba noneho bagiye kujya bimenyereza mu gihe cy’amezi atandatu ari akarusho kuko bazaba bafite ubumenyi bwisumbuye buzabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko ibikorwa by’iyi gahunda yo kumenyereza urubyiruko rurangije mu myuga, bizashyirwamo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.
Bagiye bahabwa izi nyigisho mu matsinda. Nyirangirinshuti Francine avuga ko ubumenyi yahawe yimenyereza umwuga aribwo bwatumye abona akazi mu buryo bwihuse.
Mugisha James umukozi w’Uruganda rw’Inyange avuga ko basanzwe bakira abarangije Kaminuza ubu bakaba bagiye kwita ku barangije imyuga. Ndayisenga Juvenal avuga ko abo bakira benshi bahita babona akazi.
Bagiye bahabwa izi nyigisho mu matsinda
Bagiye bahabwa izi nyigisho mu matsinda

Nyirangirinshuti Francine avuga ko ubumenyi yahawe yimenyereza umwuga aribwo bwatumye abona akazi mu buryo bwihuse.
Nyirangirinshuti Francine avuga ko ubumenyi yahawe yimenyereza umwuga aribwo bwatumye abona akazi mu buryo bwihuse.

Mugisha James umukozi w'Uruganda rw'Inyange avuga ko basanzwe bakira abarangije Kaminuza ubu bakaba bagiye kwita ku barangije imyuga
Mugisha James umukozi w’Uruganda rw’Inyange avuga ko basanzwe bakira abarangije Kaminuza ubu bakaba bagiye kwita ku barangije imyuga

Ndayisenga Juvenal avuga ko abo bakira benshi bahita babona akazi
Ndayisenga Juvenal avuga ko abo bakira benshi bahita babona akazi

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish