Digiqole ad

Ibiganiro hagati ya FDLR na Kabila ntacyo byagezeho

Inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda ngo zagiranye ibiganiro na President Joseph Kabila wa Congo nyamara ibi biganiro birangira ntacyumvikanyweho n’impande zombi.

FDLR iri mu bihangayikishije president Kabila/ Photo Internet
FDLR iri mu bihangayikishije president Kabila/ Photo Internet

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ibi biganiro byabereye mu muhezo no mu ibanga, President Kabila n’umuvugizi wa FDLR Bazeye Laforege bahuriye mu karere ka Walikale mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nkuko Kabila yabitangarije BBC kuri uyu wa gatanu.

President Kabila ngo yasabaga FDLR gushyira intwaro hasi bagataha, cyangwa se bakava hafi y’imbibi z’u Rwanda. Ibi ariko abarwanyi ba FDLR baje kubitera utwatsi bamubwira ko bagifite icyo barwanira.

Aba barwanyi ba FDLR bakaba baratangarije President Kabila ngo batazataha mu Rwanda kuko ngo batahabwa ijambo kandi ari mu gihugu cyabo.

President Kabila akaba yarasoje avuga ko igikwiye ari ukurwanya FDLR hakoreshejwe imbaraga za gisirikare kuko bakomeje kunangira gutaha iwabo, kandi bagahungabanya umutekano mu karere ka Congo y’uburasirazuba.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Bazihate urusasu

  • drc ntimushobora fdrl congo1 congo 2 amani leo fdrl ntiyatsimbuka ahiri noneho abajya muri fdrl ubu nuruhuli arikose ntimwibaza aho bakura irywaro? Fpr drc murwanye fdrl ibananire? Mushake uwundi muti w,ibiganiro cyangwa batahe nka baturage cyangwa mubahe prefekitura imwe ibe reta yabo na sudan byarashobotse ntimuvuge ngo niho byabaye urugero rurahari.

  • Kabila yibagiwe ukuntu FDLR yamukijije urusasu rwacu i Lubumbashi?
    Buriya ingabo ze zabaye nyinshi,ashaka kudemobiliza akoresheje isasu rya fdlr.
    Ntibabashuke,ahubwo baganiraga ku buryo bamurwanira aramutse atsinzwe amatora!
    Narwanye na Fdlr Masisi,Walikare,Fizi,Minembwe,Kiwandja-Rutchuro,Rusamambo,Peti,M’pweto,Hewabola,Cyanzarwe,n’ahandi… ndayizi bihagije.Kabila,Kagame,Nkurunziza na Kaguta,n’ubwo bakwishyira hamwe ntibavana mu byimbo bariya basore.

  • fdlr itumvise inzira y’ibiganiro izumva ikubiswe urufaya.

  • twabingingiye gutaha baranze ariko abazi urwababyaye bazi ko ibyo barwanira ntakuri baraje none abanze imishyikirano mugihugu cyabaturanyi nibakoza agati muntozi tuzazifata batubone.batsindiwe iwabo none baravugira mumashyamba.

  • Ariko umukuru w’igihugu agirana ate ibiganiro na une organisation reconnue comme terroriste par la communauté internationale?

  • BAZIHATE URUSASU NK’URWO TWABARASIYE ZA RUHENGERI NA ZA MASISI. NI RWO RURIMI FDRL BUMVA BO KAGWA KU GASI!

  • Kubera ibyaha bakoze hirya nohino babonta bundi buzima bategereje kuri iyi si.kandi kubera nta MAHORO bafite mu mitima yabo baba bashaka kubuza n’andi amahoro.Gusa ntakundi byagenda nukujya mugerarageza mukareba ko hari icyo byatanga.

  • bavandmwe urwanda s,urwumwe nkuko mubyibwira.n,urw,abanyarwanda umuti wo kugumya gutera fdrl siwo ibiganiro niwo muti wowe wumusirikare wowe political party uri hanze cg murwanda mwakwicaye hasi mukaganira kumahoro.?

  • Ahaaaa

  • Mureke kurenganya President KABIRA na we si we ni kubw’igihugu kinini adafitiye ubushobozi. kuba yakwiyegereza FDLR byo ntawabitindaho dore ko azi aho zamukuye.

  • FDLR yo ifite ikiyirukamo niyo bayiha ibimeze gute ntiyatanga amahoro.amaraso ni mabi kweli.

  • kabila ntimwa murenganya.
    nta ngabo afite zo kurwanya fdlr.
    so ,solution we abona ishoboka n’ibiganiro na byo nkeka ko bizigera bitanga umusaruro.

  • ntibizigera bitanaga umusaruro,mumbabarire

Comments are closed.

en_USEnglish