Digiqole ad

Ibiciro ku mukino wa DRCongo n’u Rwanda babikubye kabiri

 Ibiciro ku mukino wa DRCongo n’u Rwanda babikubye kabiri

Ni umukino witezwe bikomeye n’Abanyarwanda n’Abanyecongo benshi baba mu Rwanda n’abaje gufana ikipe yabo. Ibyabaye ku mukino wo gufungura CHAN mu Rwanda aho hacurujwe amatike arenze umubare w’abo stade ibasha kwakira ubu baba bahisemo kurikosoza gukuba kabiri igiciro cy’uwo mukino wa mbere.

Amavubi yabashije gutsinda Congo kimwe ku busa tariki 10/01/2016
Amavubi yabashije gutsinda Congo kimwe ku busa tariki 10/01/2016

Ticket y’ahasigaye hose hicara rubanda ruciriritse ubu yashyizwe ku mafaranga 1 000, kuri uwo mukino ubanza nawo wari wahurije imbaga iyi yaguraga 500Rwf.

Umukino wa Congo n’u Rwanda uritezwe bidasanzwe, aya makipe yombi y’ibihugu bituranye asanzwe ari amakeba muri ruhago, ahanini biva ku mwuka wa Politiki rimwe na rimwe ujya uzamo igitotsi.

Abanyecongo buri gihe bumva ko barusha umupira Abanyarwanda, igihugu gito cyane kiri mu rubavu rw’icyabo kigari rwose.

Kwinjira kuri uyu mukino w’abakeba ahasanzwe ni 1 000Rwf, ahatwikiriye ni 4 000Rwf, ticket yo kwicara mu myanya y’icyubahiro ni 10 000Rwf, mu myanya micye y’icyubahiro kisumbuyeho (VVIP) ni 20 000Rwf nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa.

Kugeza ubu ntibavuze impamvu y’izamuka ry’ibi biciro, ariko abageze ku mukino ufungura iri rushanwa wa Rwanda na Cote d’Ivoire n’abumvise ibyabaye mu kwinjiza abantu bakwisobanurira impamvu: Abashaka kureba uyu mukino bashobora kuba ari benshi kurusha ab’icyo gihe.

Indi mpamvu yaba ari umubare nawo utari muto w’Abanyecongo baba mu Rwanda, nabo bacyenyereye kuza gushyigikira Les Leopards zabo.

Mu mukino wa gicuti uheruka guhuza u Rwanda na Congo i Rubavu, Stade Umuganda i Rubavu yari yakubise yuzuye ntaho gukandagira, Amavubi yahivanye gitwari atsinda kimwe ku busa.

Amavubi yaherukaga guhura na Leopards mu mukino ukomeye w’irushanwa mu 2004 muri CAN yaberaga muri Tunisia, aha naho Amavubi yatsinze iki kigugu kuri kimwe ku busa cyatsinzwe n’umunyacongo Said Abed Makasi wakiniraga u Rwanda icyo gihe.

Kuri uyu wa gatandatu nabwo hazaca uwambaye, hagati y’Amavubi ubu yose afite inyogosho isa ku mutwe, na Congo Kinshasa y’abagabo b’uturingushyo n’urunyurane rw’imideri ku mutwe.

Amatike y’uyu mukino ari ku isoko ubu, uwitwaje 500 ubushize ubu ajyane 1 000 agure ticket ye ntazacikwe.

Jacques Tuyisenge na Joel Kimwaki barongera kuyobora amakipe y'ibihugu byabo mu rugamba rwo kuwa gatandatu
Jacques Tuyisenge na Joel Kimwaki barongera kuyobora amakipe y’ibihugu byabo mu rugamba rwo kuwa gatandatu

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • UBUNDI KUGIRA NGO TURINDE INGEGERA KUZA KU KIBUGA TICKET YA MAKE IKWIYE KUBA 3000 AHADATWIKIRIYE 5000 AHATWIKIRIYE VIP YO IBISANZWE 10000 .

    • Ingegera ni bande ?! Ko hari n’ingegera zitunze za millions amagana !

    • @Ruto, urabicuritse kabisa: VIP = 3,000 Frw; ahatwikiriye 5,000 Frw; Ahadatwikiriye = 10,000 Frw. Nk’uko bisanzwe no mu buzima bwa buri munsi, izi ngegera nizo zagombye kurihira bariya bandi bicara ahatwikiriye no muri VIP.

    • Ko mbona wazibera umuyobozi ra?

    • Ikinyabupfura cyarakwihishe pe wowe wita abantu ingegera

  • nituyitsinda tuzagitwara ntayindi izadukanga

  • iryo jumbo urutse nizereko narindi nk’iryo rigusigayemo Niba risigaye uhite urimira ubuziraherezo wa mugani izo wazibera kuba chef wazo.

  • Birababaje kuba hari abantu batukana bene aka kageni. Mu burere mwe mutukana mwahawe, ndabona hari ikintu kinini kiburamo. Nshuti, mujye mwiga ikinyabupfura. Si uko Aabanyarwanda tugomba kubaho. Haracyari byinshi byo gukorwa ku barezi.

    NDIBAZA ABASHINZWE KUMENYA IBIREBANA N’IBICIRO BABA BABIKORANYE UBUSHISHO, UBUNDI BURI WESE AKAREBA N’UMUTIMANAMA WE ITICKET IHUYE N’UBUSHOBOZI BWE. Gusa Imana izadufashe CONGO tuyitsinde maze ishema rikomeze gutaha iwacu i Rwanda. Imana ibarinde!

  • U Rwanda 3, Congo 1. Ujya impaka uwo si uwanjye.

  • abacongolais ndabemera guconga ruhago,, baraje bandagaze amavubi 5-0. Mukanya muraba muvuga ngo abasifuzi babereye Congo. banyarwanda hamunaga haya!

Comments are closed.

en_USEnglish