Digiqole ad

Ibaruwa Mugesera yandikiye Urukiko yagarutse ku muhungu we wiswe “Rutemabatutsi”

Mu gusubukura urubanza urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho; kuri uyu wa 12 Gicurasi Urukiko rwabanje gusoma imyanzuro ku ibaruwa uregwa yarwandikiye asaba ko imyitwarire y’Ubushinjacyaha yahinduka aho yagaragaje ko bukoresha ndetse bukanasobanura nabi bimwe mu byo aba yavuze cyangwa ibimwerekeyeho aho yanagarutse ku izina ry’umuhungu we bwise “Rutemabatutsi” kandi ngo yitwa Rutema.

Yasobanuye ko umwana we atitwa Rutemabatutsi ahubwo yitwa Rutema
Yasobanuye ko umwana we atitwa Rutemabatutsi ahubwo yitwa Rutema

Ubwo urubanza ruheruka hagaragayemo kutumvikana ku ijambo “Camisole” ryari ryakoreshejwe n’uregwa (Mugesera), aho Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko iri jambo risobanura kuba uregwa yavuze ko bwamwise “Imbwa”.

Nyuma yo kwaka umwanya ngo uregwa atange ubusobanuro buhagije kuri iri jambo nyamara Urukiko rukamusubiza ko atari ngombwa dore ko bwatangazaga ko arivuga yari yatanze ubusobanuro bwaryo ndetse ko narwo ubwarwo bubuzi, Mugesera yahisemo kwandikira urukiko agaragaza bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwagiye bukoresha nabi cyangwa bukamuhimbira ubusobanuro bw’ibyo yatangaje.

Nk’uko byatangajwe n’Urukiko, iyi baruwa ikubiyemo bimwe mu bintu bitatu uregwa yagaraje ko bitamunyuze aho yagaragaje ko atishimiye ubusobanuro Ubushinjacyaha bwatanze ku ijambo “ Camisole” ndetse akanababazwa bikabije n’izina “Rutemabatutsi” Ubushinjacyaha bwigeze kwita umuhungu we w’Impfura ndetse n’igihe kidahagije ahabwa cyo kubaza ibibazo.

Kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha ku ijambo “Camisole” ari nayo ntandaro y’iyi baruwa, uregwa yatangarije urukiko ko ubu busobanuro Ubushinjacyaha bwatanze ntaho buhuriye n’ukuri kuri iri jambo.

Ku bijyanye n’izina, uregwa (Mugesera) yongeye kubitsindagira muri iyi nyandiko ko Ubushinjacyaha bwigeze gutangaza ko umwana we w’impfura witwa “Rutema”, yashakaga kumwita “Rutemabatutsi” ashaka kugaragaza urwango yangaga Abatutsi muri icyo gihe ngo ntaho byari bihuriye n’ukuri.

Bimwe mu bisobanuro yatangarije Urukiko ni uko izina “Rutema” ryiswe umwana we, yavuze ko ari izina ry’igisekuru ndetse akaba yaranigeze kurusaba kuzajya gukora ubushakashatsi kugira ngo rugire ibisobanuro bihagije.

Naho ku bijyanye n’igihe, nk’uko bikubiye muri iyi baruwa, yagaragaje ko mu mahame y’urubanza hatajya hashyirwaho igihe ntarengwa cyo kubaza ibibazo mu gihe ibibazo bye bifite agaciro, bijyanye n’urubanza ndetse bikaba bitananyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwatangarije impande zombi ko ari rwo rufite ububasha  bwo guhagarika no gukumira imvugo zitaboneye ndetse rwanzura ko nta mpamvu yo kugaruka kuri ibi byagaragajwe dore ko runafite ububasha buhabwa n’itegeko bwo kumenya uko rwitwara mu gufata imyanzuro ku biba byabereye mu rubanza.

Umutangabuhamya PMG yakomeje kubazwa

Urukiko rwahise rufata umwanya wo kubaza umutangabuhamya PMG kuri bimwe mu bisubizo yagiye aha impande zombi ariko rukaba rwifuza ko bijya mu mucyo ndetse akabitangaho n’ibisobanuro bihagije.

Urukiko rwabwiye Umutangabuhamya gusobanura birambuye ku bisobanuro yatanze kuri “Meeting” y’i Butare, ku itangwa ry’imbunda ryabaye mu myaka ya 1991 na 1992, ndetse n’iyicwa ry’Abatutsi ryabaye muri iyi myaka n’aho abihuriza n’ijambo ryavuzwe na Mugesera muri meeting y’i Kabaya yo kuwa 22 Ugushyingo 1992.

Umutangabuhamya (PMG), yatangaje ko muri meeting yabereye i Butare kimwe n’izindi zose yazitabiraga atwaye abarwanashyaka ba MRND dore ko yari umushoferi ndetse uwo yatwariraga imodoka nawe yari umurwanashyaka ndetse nawe ubwe.

Muri iyi “Meeting” y’i Butare yatangaje ko yahuriyeyo na Mugesera ariko agataha ntacyo avuze, naho mu zindi meeting, inyinshi ngo yazihuriragamo na Mugesera nk’iyo kuri stade Amahoro ndetse n’iyo ku Kabaya aho yanatangaje ko ijambo Mugesera yahavugiye ryaje kuba imbarutso y’urwango rukabije Abahutu bahise bagirira Abatutsi ndetse hakaza no kugira abicwa nyuma yaryo.

Urukiko rwahaye umwanya impande zombi kubaza umutangabuhamya ibibazo byaba bizamuwe n’ibyo rwari rumaze kubaza nyamara Ubushinjacyaha butangaza ko bwanyuzwe, naho urega we ahita atangira kumubaza.

Bimwe mu bibazo yagarutseho ibyinshi byagarukaga ku ho yagiye avuga izina “ Mugesera” akamusaba gusobanurira Urukiko niba ibyo amuvugaho yaba yarabonye n’amaso uwo muntu witwa Mugesera mu bikorwa yabaga yamuvuzeho. Undi nawe utashidikanyije kwemeza ko uwo Mugesera avuga ari we uri kuburana uyu munsi mu rukiko ku Kimihurura i Kigali

Muri uru rabanza PMG ni Umutangabuhamya wa 19 mu batangabuhamya 28 bagomba kuzashinja Dr. Leon Mugesera.

Urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi humvwa undi mutangabuhamya mushya.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Noneho Ruvusha  byo nibindi !!! iso ntakwanga akwitanabi kweli , ntekereza amazina nkaya yaba Ruvusha , rutema , nandi ko aba bagombye kuyahinduza mugihe bavuka bagasanga barayiswe 

  • Ariko uyu mugabo azakomeza guhinyura amagambo twese tuzi icyo avuze kugezahe? Kwiregura ahinyuza ibyo amagambo avuze nibwo buryo yanakoresheje imyaka n’indi mu nkiko za Canada ngo atagarurwa mu Rwanda kuburanishwa ibyo aregwa, ariko iyo nzira yo kwiregura ahakana ko amagambo yakoresheje i Kabaya atavuga ibyo twese twumva byaramupfubanye. None agere mu Rwanda naho akomeze uwo mu kino wo guhinyura icyo amagambo tuzi twese avuze? Aho gusaza imigeli se, yakwemeye akaburana urubanza rwe ku mizi aho gukomeza kudutesha twese igihe? Ubu se abona kudindiza urubanza hali inyungu bimuzanira ko na none akomeza kuba mu gihome? Yarekeraho urubaza nyarwo rugatangira neza kuburanishwa mu mizi kugirango niba arutsinze ashobore kuva mu munyururu hakili kare aho gukomeza kurutinza ajya muli za procedures z’amagambo zidafite agaciro?

  • Ariko aba banyazi bazi kwangana!ubu uyu mwana ntafite nka30ans? urwango rwuyu mugabo ni urwa kera. mbabajwe nuyu mwana uba uvutse atahisemo aho avukira hanyuma akitwa izina  rimuhuza ni migambi ya sekibi yokamye ababyeyi be!!Ikindi mbona abanditsi ba mateka dufite ubu barimo na bariya bagabo bigisha NUR i Butare bahuzagurika bakandika gusa ibyo abandi bavuzeho bakirirwa kuri TVR  ubona nta gishya ari ibihorwamo buri munsi. Batweretse nukuntu uru rwango rwangwa abatutsi ko rwakomeje nu ku gihe cyabacengezi, bakabyandika, ibibi byakorewe kuri pensez-y harebwa Mondiale bikandikwa. na none ababiguyemo bose bakavugwa nta maranga mutima abayeho .none abanyamateka bandika amadiscours politiki gusa aho kwandika ibyo bacukumbuye harya ubwo nibo bahanga dufite?ntaho bataniye nabo kwa habyara twigaga ububi bwa kanjogera gusaaa ku bireba ibibi bya abaparemihutu bakaruca bakarumira!!

Comments are closed.

en_USEnglish