Digiqole ad

Ibaruwa isaba gufunga facebook na twitter

Uganda – urwandiko rusaba gufunga facebook na twitter ku mugaragaro

Amakuru dukesha thenextweb.com aragaragaza ko leta ya Uganda yagerageje gufunga facebook na twitter mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’abatavuga rumwe na leta bamaze iminsi mu myigaragambyo yiswe “Walk to Work

Umugande umwe kuri twitter niwe washyize kuri twitter iyi baruwa yanditswe na diregiteri w’ishami ry’ibijyanye n’itumanaho muri Uganda (Executive Director of the Uganda Communications Commission) asaba ko abahagarariye societes za telecommunication gufunga facebook na twitter.

Soma iyi baruwa hano:

Ibaruwa isaba gufunga facebook na twitter muri Uganda

Iyi baruwa nkuko daily monitor ibitangaza ngo yari igenewe ama societes agera kw’10 y’ibijyanye n’itumanaho arimo; MTN Uganda Ltd, MTN Group Ltd. (MTN.JO); Airtel Uganda Ltd., India’s Bharti Airtel, Warid Telecom; Orange Uganda and Uganda Telecom n’izindi.

Gahunda yo gufunga izi mbuga mpuzabantu za twitter na facebook yakozwe no mu bindi bihugu nka Tunisia, Gabon, Libya, Cameroun ariko hose ngo igaragaza kunanirwa.

Umuseke.com

4 Comments

  • Humn…Ndabona ari hatari kabisa… ese ubwo byarangiye bayifunze cyangwa barayihoreye?

  • ziriya mbuga zifite ibintu byiza zigeza ku baturage ndetse hakaba n’ibindi bibi zituma biba mu bihugu bitandukanye,ni izo kwitondera ku rubyiruko ruzikoresha cyane kuko rutarebye neza ruhahurira n’ibintu bitari byiza.

  • Izi mbuga ziri mu byo twita “social media”. Njyewe mbona zifite akamaro kanini kuruta uko ziteza ibibazo. Kuba abantu bigaragambya si ikibazo igihe cyose baharanira uburenganzira bwabo. Today, We live in a world where sharing info has become indispensable. Ushaka kuyikuraho ntawabura kumufata nk’abandi banzi b’amahoro/b’ibyiza.

  • We have embraced Imperialism, recolonisation, Foreign aggression like our Great ancestors in form of democracy. And the facilities they use are forms of information sharing; international media, social networks etc, and then we raise against our leaders. When western countries lecture us on democracy we think all is well with them. Pte Manning is rotting in jail bcoz he expressed freedom, Poverty in UK; the poor lack power to warm them in winter, Riots in France in 2008,how did they handle the rioters. The branded Africa in the past A Black continent so we stil believe that everythg African is Dark.

Comments are closed.

en_USEnglish