Digiqole ad

Ibanga ryo kwambara neza ni uguhitamo amabara y’imyenda

 Ibanga ryo kwambara neza ni uguhitamo amabara y’imyenda

Hari abantu bambara imyenda batitaye ku mabara ndetse bakambara batitaye ku hantu bagiye, urubuga backstyle.net ruvuga ko abantu benshi bahuza ibara ry’umukara n’ijoro, umweru n’amanywa, umutuku n’amarangamutima. Gusa burya ngo uko ugena gahunda yawe y’umunsi ni nako ukwiye kugena uko uza kugaragara wambaye.

Igihe wasohokanye n'abandi ngo wakwambara umuhondo
Igihe wasohokanye n’abandi ngo wakwambara umuhondo

Uko wahitamo amabara y’imyenda bitewe n’aho ugiye

Igihe ugiye kuganira n’abantu kuri business bwa mbere cyangwa ugiye gukora interview y’akazi, ubishoboye wakwambara ibara ry’ubururu.

Iri bara risobanura urukundo ufitiye abawe, gutuza, kwita ku bantu, kwizera no kwiyizera ndetse ryerekana ko umuntu afite ubwenge.

Ni ibara kandi rigaragara neza cyane mu ikote, bikabera cyane abagabo.

Ubaye uri umukobwa ushobora kwambara ikanzu y’ubururu.

 

Igihe wasohotse n’inshuti zawe cyangwa wagiye mu munsi mukuru, ni byiza kwambara umuhondo cyangwa ibara rya violet/purple.

Nubwo ibara ry’umuhondo ridakunze kubera buri muntu wese, ni byiza kurivanga n’andi mabara mu gihe usohotse ukirinda ubwiganze bwaryo mu myambarire yawe.

Ibara rya violet/purple ryerekana imbaraga, rikavuga kugira intego, rimwe na rimwe rikerekana ko ikintu ari icy’agaciro.

Umuhondo na wo werekana ibyishimo, ikizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose. 

Ugiye gusaba akazi ni byiza kwambara ubururu
Ugiye gusaba akazi ni byiza kwambara ubururu

Igihe uri kumwe n’umukunzi wawe ni byiza kwambara ibara ry’umutuku, iri bara rivuga ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye n’urukundo.

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira ikizere mbese abantu batajya bacika intege.

 

Igihe wagiye gusura ababyeyi bawe (mu gihe utakibana nabo) cyangwa abandi bantu bakuru wubashye, ni byiza kwambara umweru cyangwa icyatsi kibisi.

Ibara ry’umweru risobanura ko umuntu ari umwere ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo.

Umweru kandi wambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y’umutima. Ibara ry’icyatsi ryo ryerekana amahirwe n’ubwumvikane.

Wasohotse kandi wakwambara ibintu birimo ibara rya violet/pupple
Wasohotse kandi wakwambara ibintu birimo ibara rya violet/pupple
Umutuku ni sawa kuko uvuga amarangamutima
Umutuku ni sawa kuko uvuga amarangamutima

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubwo nukuvuga ko se amabara yagenewe kwambara ari ayo muvuze gusa?? Nta kwambara orange, kaki, brown,…..

  • Ibi ndumva ntabyemeye 100%,kuko hari amabara wakwambara kdi ukaberwa, chocolate, black,… Wanajyanishije bikaba byiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish