Ibanga ryo kuramba ku bantu ngo rihishe muri ADN ya Baleine
Abahanga mu binyabuzima basanga kugira ngo bamenye icyakorwa ngo umuntu abeho imyaka myinshi cyane ari uko bakwiga ingirabuzima fatizo z’amafi y’inyamabere(yonsa) yitwa baleine afite ubushobozi bwo kuramba imyaka 200. Bakareba uko yafasha umubiri w’umuntu nawe akaramba atyo.
Baleine niyo nyamaswa nini ku isi kandi niyo nyamabere iramba kurusha izindi kugeza ubu.
Bakoresheje ibyuma bireba mu ntimatima y’uturemangingo fatizo(ADN: Acide Desoxyribo- Necleique) tw’ifi yitwa Baleine ifite umutwe wigoronzoye(bowhead whale) basanze rimwe mu mabanga atuma iyi fi iramba ari uko ifite uturemangingo fatizo dushobora guhangana no gusaza ndetse no kugwa umugese kw’uturemangingo aribyo bitera gusaza no kurwara za cancer.
Utu turemangingo kandi dusana ya ntimatima y’uturemangingo fatizo yitwa ADN mu gihe yangiritse ntisaze bityo ariya mafi akaramba cyane.
Umushakashatsi witwa Joao Pedro de Magalhaes ukuriye ishami ry’ubu bushakashatsi yameza ko ubu bushakashatsi buzafasha mu bikorwa byo gusana uturemangingo fatizo tw’abantu(kuko nabo ari inyamabere) bityo amahirwe yabo yo kuramba akiyongera.
Abahanga bo muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza bari kugeragereza ubu bushakashatsi ku mbeba ngo barebe niba byazifasha guhangana n’indwara zitandukanye mbere y’uko babugeregereza ku bantu.
Umwe muri aba bashakashatsi yagize ati: “ Nidusanga ibyo twiteze kubona ku mbeba bibaye, tuzatangira turebe niba no ku bantu byashoboka.”
Mu Ukwakira uyu mwaka, abahanga bo muri Kaminuza ya Harvard, ishuri ry’ubuvuzi, nabo bashyize hanze ubushakashatsi busa n’ubwo aba bahanga bo mu Bwongereza bagezeho.
Urutonde rw’amoko icumi y’inyamaswa ziramba kurusha izindi ku Isi:
1.Arctica Islandica (Ocean quahog) – Iyi nyamaswa iba mu Nyanja y’urubura ya Arctica ifite ubushobozi bwo kumara hagati y’imyaka 405 na 410 igihumeka.
2.Baleine zifite umutwe wigonze – Abahanga bamwe bemeza ko iyi fi ifite ubushobozi bwo kubaho imyaka hagati ya 200 na 245.
3.Eels – iyi nyamaswa nayo ifite ubushobozi bwo kubaho imyaka igera cyangwa irengaho gato 150
4.Tuataras – Iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’ibikururanda izwi kuba cyane mu guhugu cya New Zealand ishobora kubaho imyaka hagati ya 100 na 200.
5. Akanyamasyo ko mu birwa bya Galápagos – Aka kanyamasyo kaba i musozi gafite ubushobozi bwo kubaho imyaka 190.
6. Amafi yitwa Greenland Sharks – Aya mafi akomoka muri Amerika y’amajyaruguru afite ubushobozi bwo kubaho imyaka ikabakaba 200.
7. Ifi yitwa Koi – iyi nayo bivugwa ko ishobora kubaho hafi imyaka 200. Ikunda kuboneka mu guhugu cy’Ubuyapani kandi barayorora. Igihugu cy’Ubuyapani nacyo kizwiho kugira abaturage baramba kurusha abandi ku Isi.
8. Inyoni za Kasuku nizo nyoni ziramba kurusha izindi kuko zishobora kumara hagati y’imyaka 80 n’imyaka 100 nubwo zaba zorowe n’abantu.
9. Inzovu ziswe izo muri Aziya: Izi nyamaswa zonsa zishobora kubaho imyaka 86.
10. Ifarasi: Bitewe n’ibyo zagaburiwe, uko zitaweho ndetse n’ibizikikije, ifarasi zishobora kugeza ku myaka 30 y’ubukure.
Ni gake cyane mu nyamaswa zirisha ushobora kubona izigejeje ku myaka 40 y’amavuko.
Mailonline
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ko bibagiwe ibyiyoni byi Rwanda?
NDIBAZA KO IBYIYONI BITARAMBA AS SUCH AHUBWO ARI NK’ UMUGANI ABANYARU TUBA DUSHATSE GUCA IYO DUKORESHEJE YA MVUGO
ikiyoni (igikona ) ko ntacyo mbona????
Mwibeshye!
Eel, ntabwo ari udukoko,ahubwo ni ubwoko bw’amafi!
Ntihavuzwe na méduses zirama ubuziraherezo
Ibyo aribyo byose iyi nkuru ni smart kbsa!
Comments are closed.