Digiqole ad

Ibanga rya Kamishi ngo indirimbo ze zikinwe kuri Voice of America

Abumva Radio Ijwi rya Amerika muri porogaramu zayo kuri Africa basigaye bumva ko mu ndirimbo nyafrica bakunze gushyiramo harimo zimwe za Kamichi. Twaramwegereye tumubaza ibanga atubwira nta rindi uretse Gakondo k’umuziki we.

Kamichi muzika ye iri kugenda irenga imipaka
Kamichi muzika ye iri kugenda irenga imipaka

Adolphe Bagabo uzwi cyane nka ‘Cardinal’ Kamichi yemeza ko kuba mu njyana ya Afro Beat haba harimo ibicurangisho gakondo byatumye umwe mu banyamakuru ba Voice of Amerika amwihamagarira amubaza niba VOAmerica ishobora kujya ikoresha indirimbo ze.

Kamichi ati « Bwa mbere indirimbo yanjye ‘Byacitse’ nayishyize kuri Soundcloud maze umuntu wo kuri Voice of America ashaka contact zanjye arampamagara ambwira ko muzika yanjye irimo umwimerere wa kinyafrica anambaza niba zajya zikoreshwa. »

Soundcloud ni urubuga rukusanyirizwaho muzika n’amajwi atandukanye ku Isi.

Kamichi yemeza ko kuva yatangira gushyira ibihangano bye kuri Soundcloud byatangiye kugera mu mahanga cyane ndetse abona ‘comments’ ko muzika ye ari Afro Beat ivanze na gakondo y’iwabo bakabishima bikamutera imbaraga.

Indirimbo ya Kamichi iherutse kumvikana kuri radio mpuzamahanga ya Voice of America muri iki cyumweru ni « Ako Kantu » nayo ikoze muri Afro Beat ivanze n’ibikoresho gakondo.

Kamichi akaba ubwe yemeza ko nubwo muzika y’amahanga muri rusange yashatse gupfukirana muzika gakondo y’u Rwanda na Africa muri rusange, ariko abahanzi ba Africa bakwiye kugerageza guha agaciro umuziki gakondo kuko umwihariko n’umuco w’umuntu nicyo kivuga uwo ari we muri byose akora ndetse rero no mu buhanzi.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yea up goooodddd

  • ibyo ni sawa ariko muzambarize uwo kamichi impamvu david vand akina ingoma ya man martin yitwa urwagasabo akayitirira uwo kamichi kandi ntimubibeshyuze basore

  • Voic africa iri muri radio ikina umuziki baba nyarwanda cyane akurusho nkunda kuyunva mugitondo barabakina pe

  • Kaminshi wanjye rwose hose mujye mumukiniri indirimbo burya ni numwana mwiza
    abatamuzi bazamumbaze

  • Kamichi, wowe rero nakunze ibihangano byawe bwambere numvise indirimbo yawe”aho ruzingiye”, ariko hari n’inkuru yawe yigeze guhita kurubuga igihe.com,kera, ivuga ko ba Rafiki ari wowe ubandikira indirimbo, bakamenyekana wowe ugasigara, burya wagize umujinya mwiza, uhitamo kujya wandika, ukanaririmba, wangu, big up! i’m ur fan 100% n’ubwo uyu munsi bakunenze imyambarire kuri IGIHE.COM, ariko burya icyangombwa n’ikiri mumuntu, si ikiri ku muntu, wangu ndashaka kujya nguha inspirations, kuburyo wandika n’izindi ndirimbo nyinshi,kandi uhite ushaka ukuntu wasohora indirimbo yitwa”ikiri ku muntu si ikiri mumuntu” bakuveho kabisa, wowe na Meddy ndabemera sana! mwasizwe amavuta!cheers

Comments are closed.

en_USEnglish