Digiqole ad

i Rutsiro na Rubavu abaturage bahawe ingomero z’amashanyarazi

Kuwa  wa kane tariki 27/10/2011 I Rubavu hatashywe  kumugaragaro ingomero eshatu z’amashanyarazi za Keya muri Rubavu na Cyimbili na Nkora zo mu karere ka Rutsiro.

Izi ngomeero zizajya zitanga ingufu z’amashanyarazi angana na Megawatt  3,2. Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse na Minisitiri w’ibikorwa remezo ALBERT NSEGIYUNVA  n’Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya ushinzwe ingufu Hon.Emma F.ISUMBINGABO.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Cyimbili rwafunguwe
Urugomero rw'amashanyarazi rwa Cyimbili rwafunguwe

Izi ngomero zubatswe kubufatanye na EWSA na BTC (Belgian Development Agency)  na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo ya EDPRS ndetse n’icyerekezo 2020 muguteza imbere ibikorwa by’amajyambere.

Izi ngomero zizajya zitanga amashanyarazi  ku baturage  100.000 batuye turiya turere twombi, aho bizafasha ibikorwa bifitiye inyungu abatuye nko guha umuriro ibigo nderabuzi, ibigo by’amashuri n’ibindi muri utu turere.

Uyumushinga uranguye utwaye akayabo k’amafaranga y’amanyarwada agera kuri miliyari icyenda  ni asaga miliyoni 11,127,350Euros

Uduce twubatswemo izi ngomero, ni tumwe mu duce tutarimo ibikorwa remezo bihagije nk’amazi meza, imihanda, abahatuye badutangarije ko kuba babonye amashanyarazi ari imvano yo kubona vuba n’ibindi byose baburaga.

Ambassaderi w’ububiligi HE Marc Pecsteen  wari muri uyu muhango yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yaratekereje ko izi ngomero zakubakirwa abaye icyaro ashimira kandi n’igihugu cye cy’Ububiligi cyateye inkunga uyu mushinga.

Umubare w’abanyarwada bafite amashanyarwazi umaze kugera kuri 15%, ukaba ukuri muke cyane nkuko byatangajwe n’uwari ahagarariye EWSA, watangaje ko gahunda bafite ari uko mbere y’umwaka wa 2013 bazaba bageze kuri 50%

Ministre w’Ibikorwa Remezo yasabye abaturage bubakiwe izi ngomero kuzifata neza, bakumva ko aribo zifitiye akamaro. Aha abaturage nabo bakaba bijeje abayobozi ko bazafata neza ibi bikorwa bagejejweho kandi ko bazabibyaza umusaruro.

Abayobozi bareba umugezi wubatsweho urugomero rwa Cyimbili
Abayobozi bareba umugezi wubatsweho urugomero rwa Cyimbili
zimwe mu mashini zitanga amashanyarazi
zimwe mu mashini zitanga amashanyarazi
Aho amazi ayborwa ajyanwa mu mashini ziyabyazamo imbaraga z'amashanyarazi
Aho amazi ayborwa ajyanwa mu mashini ziyabyazamo imbaraga z'amashanyarazi
Abayobozi muri EWSA, MININFRA, na Ambassaderi w'Ububiligi bafungura kumugaragaro urugomero rwa Kona
Abayobozi muri EWSA, MININFRA, na Ambassaderi w'Ububiligi bafungura kumugaragaro urugomero rwa Kona

Photos Daddy Sadiki

 Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Nibyiza kugikorwa cyo gukwiza amashanyarazi muturere.Ariko bibuke na abturage kubihingwa babareke bahinge ibyera mukarere kacu.Bira cyababaje cyane kubo barandurira amashyaza nibindi bihingwa.Amashanyarazi nagere hose bagene na gahunda yabarishoboyeuburyo baza canirwa.Mukomereze aho

  • MININFRA nitekereze ku rugomero rwahoze ahitwa ku Rufungo rwavaga ku Mugezi wa Munzanga maze yongere ihacanire kandi installation hafi ya zose ziracyahari uretse imashini yibwe mu gihe cya Genocide.

    Hafi aho kandi hari undi mugezi munini wa Secoko wabhyara amashanyarazi yaza yunganire asanzweho.

  • Kiriya gikorwa nicyiza cyo kwegereza abaturage amashanyarazi.Nibarebe ko n’imihanda yasibamye yakorwa yuko nayo na amajyambere.Hari umuhanda wavaga inyabihu ahitwa mucyeshamba waganaga mubyayi,unyuze iburyo by’umuhanda ujya I Rambura,nindi yo murako karere nka Kibisabo,barebe nukuntu murako karere naho hakwizwa amashanyarazi.Nki iRAMBURA ahari icyuma cy’itumanaho tubona turi kumashuri,hari amashanyarazi bagerageze bikomeze byerekeza ni i Rugamba.Maze itera mbere rikwireho.

Comments are closed.

en_USEnglish