Digiqole ad

Rukumberi: umugabo yatemye abantu 2 barapfa

Kuri iki cyumweru hagati ya 17h na 18h mu mu karere ka Ngoma umurenge wa Rukumberi akagari ka Gituza, umugabo witwa NYIRIBAKWE yatemye abantu bagera kuri babiri barapfa, abandi batatu nabo kugeza ubu ngo bamerewe nabi cyane mu bitaro bya Kibungo.

Aba batemwe ngo ni abari baje gukiza uyu mugabo mu gihe yarwanaga n’umugore we, ubwo bahageraga yahise abadukira arabatema hapfa babiri ako kanya.

Mu batemwe harimo umukecuru witwa KANKINDI n’undi mugabo tutarabasha kumenya amazina ye wahise ugwa aho, undi watemwe ni uwitwa Saidi wari umukuru w’umudugudu wa MFUNE wakomerejejwe bikomeye.

Nyuma yo gutema aba bantu, abaturage bahuruje inzego z’umutekano ari nazo zahise zimuta muri yombi.

Nyiribakwe akaba ubu afungiye kuri station ya Polisi i Kibungo.

Uyu mugabo ngo si ubwambere yaba atemye abantu, mbere ya Genocide ngo yishe umugore we wa mbere, ndetse yica n’undi musaza tutabashije kumenya izina nkuko twabitangarijwe n’umwe mu baturanyi ba NYIRIBAKWE.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage muri uyu Murenge wa Rukumberi ngo baratuje nyuma yo kumva aya mahanno bakagira ubwoba.

umuseke.com

17 Comments

  • yewe ngo urwishe ya nka ruracyayirimo!!wasanga ari mubari barireze bakemera ibyaha ariko akaba yubuye inkota!nibaze ko azasazira ahamukwiye

  • uyu mugabo sinzi icyo jye numva yahanishwa ni ukuri kereka kumufunga imfunguzo zikajunywa koko!! aho u Rwanda rugez naho rwavuye hakaba hari umuntu ucyumva agishaka kume a amaraso ya mugenzi we birababaje pee!! kandi nymara abantu bisubireho naho ubundi ndabona interahamwe zikitwihishemo!!

  • Izo nzirakarenane se zo nkubu zazize iki ibaze nk’uriya mukecuru koko!! nubundi warusigaje iminsi mike!!
    Ese ubu abanyarwanda bahanye amahoro koko!!

  • noneho se aba baphuye iki mwokabyaramwe ko abantu bubu bayoberanye umuntu yica undi ntacyo bapfuye koko nishyano nishyano!!!!!!!!!!!!

  • abagiye Imana ibahe iruhuko ridashira.
    ndi pilato nawe namubamba!!!!
    ndi umwami namutanga akamanikwa!!!!
    mbaye umucamanza namukatira burundu idasazwe!!!!!byose arabikwiriye

  • Mbega inyamaswa muntu ubuse koko ababantu bazizeiki? wasanga ari mubireze bakemera icyaha none arongeye aratemye,ese ubundi kwirega bivuzeko ubunyamaswa buba bukuvuyemo, yarakwiye gukatirwa burundu kuko icy’urupfu cyakuweho atazihana akazasanga Rusifero mumuriro utazima.

  • Ariko rero ibi bintu birimo kugenda biba usanga bifata intera ikomeye ahanini.Igihano cyo kwicwa cyavanye mu mategeko ahana y’u rwanda ngo kuko iyo wishe umuntu nta mwanya aba abonye yo kumenya ikosa rye ngo anikosore. Ibi rwose birumvikana,ariko se niba umuntu akoze icyaha cyo kwica kuva mbere ya Jenosideakica umugore we, agafungwa agafungurwa, yarangiza akongera, ndetse no muri Genocide akongera kwica agafungwa akaba yarongeye gufungurwa ubu Leta yo ibona amaherezo kuri bene aba ari ayahe? Ko uyu mugabo yanze kunamura icumu,tumureke akomeze amare abantu?

    Hakwiye ko leta yashishoza kuri bene aba bantu baba bateje ikibazo muri Society.

    Murakoze

  • ABA BANYARWANDA KO BAKOMEJE KWEREKANA KAMERE YABO CYANE ESE NUBUNDI KO YARI ASANZWE ARI UMUNYAMAFUTI KUKI BATARI BARAMUSHYIZE AHO BABAGORORERA KO MBONA YARI ASANZWE KWICA ARI IBINTU BYE !!!!!!!! BAMUHANE BIVUYE INYUMA UBUTABERA BUKORE AKAZI KABWO !!!!!!!!!!!!!

  • Birakwiye ko abaturage bafata ingamba zo kwirindira umutekano bagatabarana cyangwa bakajya bamenya abo bantu kuko mpamya ko nubundi mbere yo gutema abantu gutyo ntaba abuze izindi ngeso mbi ziba zisanzwe zimuranga!! no kujya bamutanga hakiri kare rero badategereje ko arinda kugarika Ingogo!! Imana ihe iruko ridashira abo ba nyakwigendera ndetse inabe hafi y’izo ndembe!!

  • ITUKUMBERI KO HAKOMEJE KWIGANZA UBWICANYI CYANE ABAYOBOZI BAHO BAGERAGEZE KWIGISHA ABATURAGE UKO UBURENGANZIRA BWUMUNTU BWUBAHIRIZWA,BIMAZE KUBA AKAMENYERO KO BATEMAGURANA BIKOMEYE !!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko ubwo uwo muntu koko ntaba nubundi yahereye kare yanduranya!! Leta byaba byiza ishyizeho gahunda yo kugira abantu mu byaro baba bshinzwe gucungana n’abantu nk’abo cyane cyane baba barafunguwe baragaritse ingogo n’ubundi muri Genocide/11 kuko rwose mpamya ko bariya bantu bagira inyota y’amaraso kuruta uko bagira iy’amazi yo kunywa hanyuma bakajya baba hafi y’imijinya yabo kuko kenshi iza zri kirimbuzi naho ubundi baraza kutumaraho abantu kuko n’uwigeze gutema umwana w’umusore w’umu rescape I Rukumbeli n’ubundi nawe n’uwari ufunguwe nk’uko kose. Dusabire abasigaye!!

  • uwo mukuru w’umudugudu yakagiye mu ntwari zakarere kuko yaziize urukundo pe naho uwo mugabo we shitani n’Imana bizamwanga

  • u rda ruracyafite ibibazo,mumukanire urumukwiye ashyire ubwenge ku gihe.

  • UYU MUGABO YAKAGOMBYE KUBA UFUNGIYE AHIRI IBINTU BIMUBABAZA NIBA URUPFU RWO RUTARIHO

  • umuhoro nkuyu ntukwiye gukomeza gukoresha kumbuga za internet kuko ibyo wakoze mururu rwanda bikomeretsa benshi, inkuru nivugwe ukwiri, ariko ibyakoreshejwe mubwicanyi ntibigaragazwe ukobyakabaye mwari gushaka ukundi mubivuga ariko mudakoresheje abatuvuyemo bazira iyi nkoramaraso imana ibahe iruhuko ridashira. murakoze.

  • mubyukuli uyu mugabo arenze ubunyamaswa gusa ikindi nagiraho inama leta niyige ikibazo cyabagole bakunze kuba banyirabayazana mwizingaruka,ubuse koko bizavugwa hehe niba umuntu akigira umutima wokwica mugenzi we rwose tuzakoreiki ko ntako leta yacu itigisha?twibirebera ahubwo dushake umuzi wabyo buliwese atange umusanzuwe kuko birakabije, izo nirakarengane Imana ibahe iruhuko lidashira kdi rwose tugerageze kutagwisha abandi mungaruka zamakimbirane yingo zacu arabagole nabagabo mwige kwihanganirana mutikunda Imana nitubashishe

  • sindumva inkuru nimwe nziza yo muri rukumberi kuva nabaho uretse iyumuhoro n’udufuni gusa nabayobozibaho sinziniba gukumira ibyaha babishobora gusa twasanze hakwiye gusubizaho amasengesho ngaruka kwezi dusabira amahoro igihugu cyacu kuko birakabije Mwisubireho.

Comments are closed.

en_USEnglish