Digiqole ad

I Rubavu bashoje ukwezi kw’imiyoborere myiza

Muri gahunda yo gusoza ukwezi kw’imiyoborere, kuri uyu wa gatatu mu karere ka Rubavu iyi gahunda yateranyije abaturage n’abayobozi baganiriye kuri gahunda z’umutekano, iterambere, kubaka igihugu kizira amacakubiri biciye muri “Ndi umunyarwanda” n’ibindi.

Abaturage bari bitabiriye gahunda ya none
Abaturage bari bitabiriye gahunda ya none

Abafashe umwanya muri iyi gahunda bagarutse ku bikorwa bitandukanye byakozwe na Leta ku bufanye n’abaturage, muri byo havuzwe imihanda, ibitaro, amashuri ndetse no kuba ngo umutekano umeze neza byose ngo ni ubufatanye bwa Leta n’abaturage nk’uko Sheikh Bahame Hassan uyobora akarere ka Rubavu abyemeza.

Sheikh Bahame yashimiye by’umwihariko abaturage ba Rubavu uruhare rwabo mu mutekano.

Ati “ejo (kuwa kabiri)abaturage bari ku irondo bifatiye abantu babiri bitwaje imbunda ubu bari ku nzego z’umutekano. Kwirindira umutekano no kwiyubakira igihugu ni ibikorwa bitagerwaho mu gihe nta miyoborere myiza ihari.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ba Rubavu gukomeza kuba maso mu kwirindira umutekano, bagahanahana amakuru n’abashinzwe umutekano, ndetse bakanarinda ibikorwa byabo ubwabo bari kugeraho.

Twagirayezu Marie Josee Komiseri muri Komisiyo y’Itorero ry’igihugu yavuze ko impamvu hashyizweho ukwezi kw’imiyoborere ari ukugirango abayobozi barusheho kwegerana abaturage buri ruhande rwumve urundi.

Twagirayezu avuga ko abayobozi bagomba kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo bakanabishakira umuti kuko ngo “Abayobozi ntibayobora badafite abaturage, kandi abaturage nabo ntibagira amahoro mu gihe nta bayobozi.”

Ati “Niyo mpamvu Leta yahagurukiye kubaka imiyoborere myiza kuko ari ikintu kireba izo mpande zombi. Kandi kikaba aricyo shingiro ry’iterambere.”

Twagirayezu yibukije abayobozi bari aho ko imiyoborere myiza atari ugusiragiza umuturage wanga kumukemurira ikibazo cye, cyane cyane abo ku nzego z’ibanze.

Yibukije aba baturage ko igihugu kandi kigomba kugira ubumwe bw’abagituye kugirango ibyo bubaka birambe.

Ubumwe bukaba buri kurushaho gushimangirwa binyuze muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” nk’uko abisobanura.

Yasabye abaturage kumva ko iyi gahunda ari iyabo, kandi ko igamije kubaka igihugu kizira amacakubiri mu bana bacyo.

Ndetse asaba ko indamukanyo yabo yaba ngo “Ndi Umunyarwanda by’iteka ryose.”

Muri iyi  gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborerere abaturage bagejeje ibibazo byabo bitabashije gukemurwa n’abayobozi ku nzego z’ibanze zari aho nk’urwego rw’Umuvunnyi na za Minisiteri zitandukanye, ibibazo ahanini byari bishingiye ku butaka, benshi bakaba bakemuriwe ibibazo abo bitakemutse bakaba bahawe igihe bizaba byakemutse.

Abaturage b'i Rubavu
Abaturage b’i Rubavu muri iyi gahunda
Abayobozi b'inzego zitandukanye bari muri uyu muhango
Abayobozi b’inzego zitandukanye bari muri uyu muhango
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byananiranye ku nzego z'ibanze
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byananiranye ku nzego z’ibanze

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

en_USEnglish