Digiqole ad

I Nyange bizihije umunsi w’intwari bazirikana intwari 7 zahiciwe

 I Nyange bizihije umunsi w’intwari bazirikana intwari 7 zahiciwe

Iburengerazuba – Kwizihiza umunsi w’Intwari mu karere ka Ngororero byibanze cyane ku kuzirikana abanyeshuri barindwi bishwe n’abacengezi ndetse na bagenzi babo barokotse bose hamwe ubu bakaba ari Intwari z’Imena. Guverineri Alphonse Munyantwari yasabye abatuye iyi Ntara kugera ikirenge mu cy’izi ntwari z’i Nyange zikiriho n’izatabarutse.

Intwari y'u Rwanda y'Imena Claude Abayisenga umwe mu barokotse akanakomerekera cyane mu bwicanyi ku bana b'i Nyange banze kwitandukanya
Intwari y’u Rwanda y’Imena Claude Abayisenga umwe mu barokotse akanakomerekera cyane mu bwicanyi ku bana b’i Nyange banze kwitandukanya

Muri uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rw’ituze, hasomwe amazina y’intwari zirindwi hanerekanwa amafoto yazo zaguye mu bwicanyi bw’abacengezi igihe bari basabye abanyeshuri kwitandukanya bashingiye ku moko abandi bakanga.

Usibye aba barindwi bahaguye abandi 47 barokotse harimo abakomeretse bikabije cyane.

Claudette Abayisenga umwe mu ntwari zarokokeye i Nyange avuga ko kwizihiza umunsi w’intwari  bimusubizamo imbaraga, ngo imiyoborere myiza iyobowe na Perezida Kagame niyo yatumye yongera gusubirana ubuzima ubu ngo akaba akorera igihugu n’umuryango we.

Abayisenga ati “Kwizihiza umunsi w’intwari ku rwego rw’umudugudu byansubijemo ingufu ku buryo mfite intego yo kurangiza mu minsi ya vuba ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.”

Guverineri Alphonse Munyantwali wari umushyitsi mukuru  uyu munsi,  avuga ko abakiriho bakwiye kuzirikana buri gihe ibikorwa by’indashyikirwa izi ntwari zakoze bikababera urugero rwiza.

Ati “Intambwe Abanyarwanda tumaze gutera irashimishije, mukwiye kumenya kandi ko ubutwari bwaranze aba banyeshuri babukomora ku rugamba rwo kubohora igihugu.”

Intwari z’igihugu ni 53 zibarizwa mu cyiciro cy’Imanzi, Imena, n’ingenzi,  muri uyu  muhango haremewe abatishoboye bahawe inka 17 mu gihe abarinzi b’igihango bambitswe imidali y’ishimwe kubera ibikorwa byo guhisha abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Guverineri Munyatwari avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufata urugero rw'ubumwe ku ntwari z'i Nyange
Guverineri Munyatwari avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufata urugero rw’ubumwe ku ntwari z’i Nyange
Zimwe mu ntwari z'Imena zaguye i Nyange zazirikanywe cyane kuri uyu munsi wazihariwe. Bari bakiri urubyiruko rwashimangiye ubumwe bw'abanyarwanda barabizira
Zimwe mu ntwari z’Imena zaguye i Nyange zazirikanywe cyane kuri uyu munsi wazihariwe. Bari bakiri urubyiruko rwashimangiye ubumwe bw’abanyarwanda barabizira

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ngororero

en_USEnglish