i Nyamagabe PGGSS3 byari ibicika!! Amafoto
Nyuma ya Rusizi, iyi week end abatuye mu mirenge y’Akarere ka Nyamagabe babashije kugera kuri Stade i Nyagisenyi baririmbiwe n’abahanzi bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star biratinda. Byagaragaye ko aba batuye aha bari biteguye cyane.
Aha ni mu mujyi wa Nyamagabe, Rwarutabura (umufana wa Rayon) uri inyuma cyane y’umuhanzi Senderi, we n’abandi bafana bagenzi be barerekeza i Nyagisenyi
Muri Stade i Nyagisenyi, uwo ni Kanyombya nawe waje gushyigikira Senderi
Kanyombya asesekaye muri stade ya Nyagisenyi aho aje gushyigikira Sendeli International Hit
Ibirori biratangiye biyobowe na MC Tino na MC Anita.
Iyi niyo ‘stage’ abahanzi bagiye kuririmbiraho
Tino na Anita barashyushya rubanda mbere y’igitaramo
Igitaramo kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose , abato ndetse n’abakuru ubu stade ya Nyagisenyi yakubise yuzuye .
Iki gitaramo cyatangijwe no gutombora uko abahanzi bari bukurikirane kuri stage, tombora yagenze itya: 1. Bull Dog, 2. Urban Boys, 3. Danny , 4. Rider Man, 5. Christopher, 6. Sendeli International hit, 7. Mico, 8. Kamichi, 9. Dream Boys.
Hagaragaye abahanzi icyenda (9) kuri stage kuko umuhanzi Knowless ari mu gihugu cy’Ubwongereza muri Rwanda Day, umuhanzi Fireman nawe akaba atari bugaragare kuri stage kubera ikibazo cy’uburwayi.
Bull Dog aha aritegura gutangira
Umuhanzi Bulldog kuri stage n’imbaraga nyinshi yakirwa n’abafana.
Bulldog mu njyana yanyuze benshi yise Kaza roho
Hakurikiyeho Urban Boys yashyuhije cyane abafana bari aho mu ndirimbo nka Bibaye na Sipiriyani ikundwa cyane kuko bose baba bacinya akadiho banyeganyega. Aba bahanzi bakaba banaririmbye izindi ndirimbo bafatanyije n’abandi zikunzwe nka “Bagupfusha ubusa” na “Ngure ibitenge”.
Urban Boys mbere yo kujya kuri scene
Urban Boys bati Amaboko hejuru
Urban-Boys mu ndirimbo yabo “Ngure-ibitenge”
Danny Nanone niwe wakurikiyeho mu ndirimbo ze nka Mbikubwire
We na mugenzi we Titi bitegura kujya kuri ‘scene’
Danny kuri ‘scene’
Danny na Titi bafatanyije kuri stage mu njyana ya Bituma numva narya Dance
Riderman muri Simbuka, Umwana uhiye, Hollo, n’izindi zikunzwe n’ abantu batari bake, ubwo yaririmbaga baceje karahava
Riderman na M Izzo ibisumizi kuri Stage bafashije abantu gusimbuka karahava
Anita injyana za Riderman zamuryohanye araza aramufasha arabyina
Christopher niwe wakurikiyeho byagaragariye buri muntu ko indirimbo ze zikunzwe cyane muri Nyamagabe kuko ari “Habona”, “Uwo munsi” n’izindi ndirimbo ze nshya yabaririmbiye, bafatanyije kuziririmba.
Indirimbo ze bamweretse ko bazizi cyane
Umwe mu bafana be yamusanze kuri stage
Senderi nawe yasusurukije cyane cyane aba Rayons bari benshi mu bafana, mu ndirimbo ze nka Icyomoro , abanyarwanda twaribohoje n’izindi. Senderi akaba yitwaza na bamwe mu bantu bamenyerewe mu maso ya rubanda ngo bamufashe urugamba ariho. Uyu munsi yari yagendanye na KANYOMBYA.
Senderi n’umufana we Kanyombya
Mu bafana ba Sendeli hagaragayemo n’abazungu
Uyu mwera yegeye imbere ahatera amatako ngo yihere ijisho muzika y’i Rwanda nta wumukingiriza
Aba MC inyuma banyuzagamo bakica akanyota
Rujugiro-umufana-w’imena-wa-Knowless arasimbuka cyane agira ati:”-mwandike-icumi-mwohereze-kuri-4343”.
Nubwo atari ahari ngo baramufana
Uyu ufotoza ibyuma birebire yitwa Isaac, rubanda rw’i Nyamagabe rwari rwamutangariye
Hakurikiyeho Mico The best washyuhije abantu namwe mu ndirimbo ze nk’Akabizu, n’iyitwa Umutaka .
Ati ‘Ngiye kubaha umuziki nta bwoba’
Yinjiranye imbaraga cyane kuri scene
Mico n’umuhanzi Social wamufashije kuri Scene
Kamichi wafatanyije n’umuhanzi Gisa cy’Inganzo bakurikiyeho, injyana nka Aho Ruzingiye, Ifirimbi ya Nyuma, Byacitse n’izindi zamufashije cyane kuneza rubanda i Nyagisenyi.
Kamichi mbere yo kujya kuri scene
Ageze kuri Scene
Kamichi na Socia bati ” Iyi si affair y’abadolescents…mu ndirimbo Ibihuha”
Dream Boys nibo baje bwa nyuma banabona umwanya uhagije wo gususurutsa abafana babo. Aba basore bakunda kuririmba ku “Ubuzima” cyane cyane bashimishije abakunzi babo bari batarananirwa kubera abandi bahanzi babanje.
Platini hino na TMC hirya, bararirimbira abafana babo.
Imbaraga nyinshi kuri scene
Dream-Boys bashimishije abafana babo maze aha TMC ati :”Mwandike 1 mwohereze kuri 4343”.
Dream Boys niyo yasoje igitaramo cy’uyu munsi, ubutaha iri rushanwa, ritegurwa na BRALIRWA mu kwamamaza ikinyobwa cyayo PRIMUS, rikaba rizakomereza mu mujyi wa Nyanza.
UM– USEKE.RW