Digiqole ad

i New York: Mushikiwabo yaganiriye n’abanyamakuru ku bibera muri DRC

Muri iki kiganiro cyabaga kuva ku saa kumi n’imwe na 15′ z’i Kigali (11 AM i NY) Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo by’abanyamakuru byagarukaga ahanini ku byo u Rwanda rushinjwa byo gufasha ingabo zigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa.

Ministre Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru i New York
Ministre Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru i New York

Muri macye, yabanje kubwira abanyamakuru ko ari mu mijyi wa New York na Washington mu kugaragariza mu biganiro ko u Rwanda nta mutwe uwo ariwo wose rufasha mu biri kubera muri DRCongo.

Kuza i New York ku kicaro cya UN ngo ku Rwanda ni iby’agaciro mu gukomeza kugaragariza amahanga ubushake rufite mu kuzana amahoro muri kariya karere no kunyomoza ibiruvugwaho ko rufasha umutwe wa M23.

Mushikiwabo yavuze ko ibiregwa u Rwanda mu maraporo amwe n’amwe no kuba Leta ya Congo yarandikiye UN iyibwira ko u Rwanda rufite uruhare mu bibera mu burasirazuba bwayo bishobora no kugira izindi ngaruka nyamara ari nta shingiro bifite.

Yavuze ku byo Leta y’u Rwanda yumvise, hari abaturage ba Congo bari mu bihugu bitandukanye nko muri South Africa bashaka kujya bahohotera abaturage b’u Rwanda bashingiye kuri bene ibi bivugwa.

Akaba yavuze ko batangiye kubwira ibi bibazo za amabassade zitandukanye kwitwararika kuri iki kibazo kiramutse kibaye cyahungabanya imibanire y’ibihugu byombi.

Umwe mu banyamakuru yabajije Ministre Mushikiwabo icyo atekereza ku kuba bamwe mu bakuru mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho kugira uruhare mu gufasha umutwe wigometse kuri Leta ya Kinshasa

Mushikiwabo yavuze ko abasirikare bo hejuru b’u Rwanda batagira uruhare mu guhungabanya umutekano ahantu bo ubwabo bagize uruhare mu gushaka ko hagaruka amahoro, aha akaba yibukije uruhare rw’u Rwanda mu masezerano yari agamije kugarura amahoro muri kariya gace mu 2009.

Mushikiwabo yavuze ko nta mpamvu abasirikare bakuru b’u Rwanda bagira uruhare mu guteza umutekano mucye muri Congo kugeza aho ibihumbi by’abacongomani bahungira mu Rwanda, ko nta nyungu n’imwe u Rwanda nk’igihugu kimirije imbere kuzamura ubukungu bwacyo rwagira mu kubuza amahoro abaturanyi.

Umunyamakuru abaza Ministre Mushikiwabo icyo avuga ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu isohora raporo zishinja u Rwanda
Umunyamakuru abaza Ministre Mushikiwabo icyo avuga ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu isohora raporo zishinja u Rwanda

Abajijwe ku cyo abona cyakorwa, Ministre Mushikiwabo yagaye igihugu cya DRC kuba kigaragaza ubushake bucye mu gukemura ibibazo bicyugarije ahubwo kigafata umwanya wo kwandika impapuro zikohererezwa UN zishinja abaturanyi (Rwanda) kugira uruhare mu ntambara iri muri DRC.

Amaraporo n’inzandiko zishinja abaturanyi sibyo bizakemura ibibazo muri DRC, Congo ni igihugu kigenga, niba kitabashije kwikemurira ibibazo, gishobora kwicarana n’abaturanyi bagafatira hamwe imyanzuro. Byarantangaje cyane ubwo nari mvuye i Kinshasa mu cyumweru gishize, ubwo nari mu ndege ntaha i Kigali nibwo abayobozi twari tumaze kubonana bohereje urwandiko muri UN rushinja u Rwanda. Rukubiyemo ibitandukanye cyane n’ibyo bambwiraga turi kumwe i Kinshasa” Mushikiwabo.

Yagarutse ku ntege nke za Congo mu gukemura ikibazo cy’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo, irimo n’igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi, imitwe iri muri kimwe mu mpamvu z’umutekano mucye uri muri kariya gace.

Yavuze ko u Rwanda rufite ubushake mu kugera ku mahoro muri aka karere, usibye no muri DRCongo gusa, kuko ngo rwabigaragaje muri Darfur ndetse n’ahandi ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo gushaka amahoro.

Iki kiganiro cyamuhuzaga n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye cyatangiye saa kumi n’imwe na 15′ kirangira saa kumi n’ebyiri na 14′ ku masaha y’i Kigali.

Umunyamakuru Mathew abaza Ministre Mushikiwabo ku bivugwa ko bamwe mu bakuru mu ngabo z'u Rwanda bakekwaho uruhare mu bibera muri DRC
Umunyamakuru Mathew abaza Ministre Mushikiwabo ku bivugwa ko bamwe mu bakuru mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho uruhare mu bibera muri DRC
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • erega kongo birayinaniye kwiyobora!!! yadusabye inkunga iyo ariyo yose se ariko itabicishije muburyo bubi?

  • Guhanura indege ya Habyarimana byagaragarizaga buri wese ingaruka, yaba umunyarwanda cyangwa indorerezi.Kwica rubozo abazayirwa kuva ku ya 1 Ukuboza 1996 kujyeza aya magingo mwagombe kumenyako bizasibanganya benewacu ku ikarta y’akarere ndetse n”abari kwisi hirya hino bikabazibira amayira…murarwaye…

    • we Kazenga, indege uyizanye muri debat ya congo ute? wakoze ubushakashatsi ryari kugira ngo wemeze abayihanuye? ubwo bwicanyi ubuzi ute? wowe utabona ikibazo cya Congo ngo ukore analyse (isesengura) wabanje kumenya imvo n’imvano yabyo umusanzu wawe utanze ubwo ni uwuhe? Abanyarwanda bagize ibibazo amahanga arebera, byakemuwe n’abanyarwanda ubwabo, none abo bareberaga abanyarwanda bapfa nibo Congo iri kwitabaza!? Umusanzu wawe numva wabwira Congo ikareba ibibazo byayo ibivuye imuzi,abayirwanya ni abanyekongo kandi na Congo irabyemera. Nikemure ibibazo byayo ireke twikomereze inzira y’iterambere

  • sha nanjye niho mvuka, ariko DRC byarayiyobeye nitabaze amahanga ayifashe naho ubundi turashirira kwicumu.

  • Jya ubatera igipindi di,uti: nkundabatware na Ntaganda si n abanyarwanda !

  • Hyelarchie ntayikiba muri administration? Ibi iyo president w’igihugu yagize icyo abivugaho ubundi ntawundi muyobozi wagakwiriye kugira ikindi avuga! Mujye mumenya abakuru mububahe, wari wabona President nyuma yo kuvuga ijambo hari undi ufata irindi ko bahita bashyiraho indirimbo yubahiriza igihugu ubundi bagataha? Iki kibazo cya Kongo Kagame yakivuzeho bihagije

  • Karori na Kazenga reka mbibwirire ntabwo u Rwanda ruzajya rubazwa amateka sirwo rwayashyizeho nonese niba Ntaganda na Nkunda ari abanyarwanda ni aba hehe? nitwe se twakase imipaka abanyarwanda bamwe bakaba abanyekongo ko uvuga se ko ari abanyarwanda wampa CV yabo bavukiye mu Rda, bize mu Rda? bahunze bava mu Rda? ko bavukiye congo baziko ariho iwabo mwagiye mureka amatiku none rero President wacu ajye abazwa abanyekongo nkaho ariwe watumye bakata imipaka? kuba bavuga ikinyarwanda se nibyo bikwereka ko ari abanyarwanda? bariya ni abanyecongo kereka nibadusubiza ubutaka bwacu abazungu babahaye hanyuma bakadusubiza nabahatuye tukabaha nationalite y’U Rda bakatiweho imipaka nushaka kubimenya uzajye mumateka nibarwana na benewabo rero ntacyo twe biturebaho naho kazenga uvuga ngo tuzasibangana ku ikarita y’akarere aribeshya congo nubwo yashyigikirwa aka jana twayikubita tukaruhukira i kinshasa niba uri umugabo ngaho ngwino

  • Ahaaa, nzaba numva iherezo rya DRC!ariko ubundi kora ndebe ntiruta vuga numve bakoze ibizana amahoro bigahuza abene gihugu ko biruta kongera ingabo za UN muri kiriya gihugu imyaka ihamaze ntihagije? none aba congoman bumva cg bifuza gufashwa iki na UN? Nibicare bige kukibazo ubwabo bagishakire umuti.

  • Ariko se iyi photo ya nyuma mushyizeho muyikuye he? Ko mu cyumba iki kiganiro cyabereyemo abo bafite izo cameras batari bahari?

    • wari uhari? mujye mureka amatiku. None se itangazamakuru ritagira camera waribonye he? yabwiraga iki? wibagiwe kuvuga ko nta banyamakuru bari bahari! Mujye mugabanya ubusutwa

      • Ko numva se undakariye ?? Ikiganiro cyari kuri on line tv, ni nde se utaragikurikiye ? Ahubwo iyo uvuga uti iriya photo bayifatiye mu kindi cyumba cy’inama ! Erega dusoma tunashishoza.

  • Ndugu zangu ebu sikilizeni niwambie,wana siyasa ni watu wenye ku kerebuka sana,wnayo hakili sijuwi kama ya aina gani!lakini ni kwamba, wanavyo fanya sana sana wa afrika ni kwa ajili ya faida zao binafsi.Hawapendi nchi zao.wa raiya wao etc.Kongo ni kama mashua( bateau) ndani ya bahari bila dereva.Lakini wavamizi nawo nafikiri kwamba wanaweza kuwa wamo ndani hasa hasa wale wa tokao huku inchi za mabali marekani,ulaya hata wa hapa karibu.Jueni kwamba kila lenya mwazo lina mwisho.Siku mmoja muta azibiwa vikali musipo jirekabisha.Mungu awalinde

  • ahaa, Congo iranze ibaye isibaniro baherukagusinzira tukiriyo muri 1995, ariko njyewe ukombona iriya ntambara ishobora kuzavamo ba CHARLE TYLORO kuko zirintambara sigusa hari ababiri inyuma cyane cyane ibihugu byomukarere bikoreshwa nabazungu. umunsi babarambiwe bazabashira kukarubanda

  • Uyu munsi mu gitondo numvise ikiganiro kuri Radio Okapi cyatanzwe n’aabantu batandukanye barimo umu senateur, uhagarariye société civile n’abandi bavuga ngo ingabo za Congo zirakomeye kuburyo zitananiwe gukuraho M23 ahubwo ko ikibitera ari IBYITSO biri muri leta ya Congo uhereye mu nzego nkuru z’igihugu, Ubuyobozi bw’ingabo (FARDC), Police n’inzego z’ibanze. byatumye nibuka mbere ya Jenoside uko byabaye mu rwanda bita abantu ibyitso. None aho leta ya congo yaba ihembera ubwicanyi muri Congo bushobora kuzaba Jenoside ya kangahe!!!! Birabe ibyuya

  • If you dont know to keep the peace yourself in your country ask the support for you, bcse Kabila look up it danger your pupil they going to be survivors

  • congo ifite ibibazo bibiri kutagira abayobozi babishoboye kugira igihugu kinini kukiyobora biragoye mobuto yarakishe gikeneye kuzuka hakaba nikibazo cya banyarwanda baba ikongo ayandi moko arabanga mpereye kucyanyuma rero ndabwira bene wacu baho hakurya ni question yo guhitamo kuba umunyarwanda wirwanda cyangwa se mugafata imbunda mukarwanira uburenganzira bwanyu byaba ngombwa bikagera mili onu hakaza rero nikibazo cya benewacu binterahamwe murumvako ni birefu harimo facteurs nyinshi kuzikemurirahamwe biragoye ngo na nyina wakabira n’umunyarwandakazi so dukore iki nahayezu n’amariya. nabaye congo imyaka itatu nigihugu kitagira amategeko urinjira bakaguha identite waca kuli douane ugatanga ruswa ukinjiza ibyo ushaka nibindi nibindi birenze kwemera,igihugu cyarapfuye.

  • Batata ba mama bandeko!

  • @ Bea NDAYIZEYE,

    uraho “Bea = Beata = La Bienheureuse” weeeee. Uraho MWENIMANA, uraho mwana wacu, uraho neza mwana w’u Rwanda….

    Maze rero, maze gusoma inyandiko yawe irandryohera, intera umunezero k’umutima, kuko harimwo urukundo, ubwenge no gushishoza byiza cyane. None ndagirango ngire icyo nongeraho.

    Muri rusange, urubyiruko nka we, ni mwe bayobozi b’ejo hazaza: nimutangire rero hakiri kare, maze mwige gusesengura no kubonera ibibazo umuti unoze.

    G– USENGA. Kwambaza “Mariya n’Umuhungu we” na njye ndabishyigikiye, ariko ni ngombwa ko twirinda kugondoza UWITEKA mu buzima bwacu. Ni ngombwa ko dukoresha ubwonko bwacu kimwe n’amaboko yacu, Uwiteka nyine yaduhaye. Aha rero kuko wampaye umwitangirizwa, ndakubwira na njye ntaho nguhishe. Ndibanda ku byerekeye inyeshyamba z’Abanyarwanda ziyita FDLR.

    FDLR = INTERAHAMWE. Je voudrais ici exprimer une idée qui semble être folle, surtout venant de la cervelle d’un MUNYARWANDA comme moi.

    “Mêmes les Interahamwe ont besoin d’un espace de vie”!!!!!!!!!

    Si nous voulons vraiment résoudre la question des FDLR, nous devons tenir en considération différentes approches. Même celles qui semblent, à première vue, être drôles. Nous devons être prêts à quitter notre position actuelle, car elle est très maximaliste. Nous devons nous demander quelle est la position, qui nous permet de nous en sortir, avec un oeil pleurant et l’autre souriant!!!

    Quelle est la solution diplomatique, la solution de compromis!!!

    STATU-QUO. Jyewe ndemera ko ikibazo cya FDLR ari ingorabahizi. LONI, AU, RDC ntabwo bazapfa bagishoboye. Kandi gatsinda ntabwo kibateye inkeke nkuko kiziduteye. U RWANDA rero, twebwe ABANYARWANDA ni twe tugomba gufata iya mbere, tukagicoca kugeza mpaka tugitunganyije neza neza.

    Leta yacu, Leta y’ubumwe n’ubwiyunge, kugeza magingo aya, nsanga yaragerageje. Ariko igihe kirageze, ko yongera igashyiramwo ingufu zirenze. Mbese ikwiye kugira kiriya kibazo UMUHIGO.

    Leta yacu yakira buri wese, iyo yitandukanije na FDLR. Guhera hejuru kuri Nyakubahwa General Major Paul RWARAKABIJE. Rwose ni nde, muri bariya basigaye muri Congo, bamurusha ubukana n’uburwanyi???!!!

    “A TRUE WARRIOR MUST KNOW WHEN IT IS TIME TO SURRENDER”.

    UMWANZURO. Muri make rero, usibye abakoze ibyaha bya jenoside bazwi, abandi bose bazagirwe abere.

    Cyane cyane abakiri batoya, LONI ikwiye kubafasha bagatura bakabaho nk’abandi baturage hariya muri KIVU.

    Munyumve neza: ndashaka kuvuga ko inyeshyamba za FDLR zigomba gushyira hasi intwaro zazo. Cyakora nyine umuntu akabaha inyoroshyo(!), ikintu kimeze nk’intwererano mu buzima bushya bazaba bagiye gutangira. Tuvuge buri wese agahabwa 1.000 US $.

    Kandi nyine abishakira gutahuka i Rwanda, nta kibazo, turabakira, tuzabakira. I Rwanda amarembo arafunguye, nababwira iki!!!

    Dushobora kwemeranya ko kuva ubu, mu myaka munani, kiriya kibazo kizaba gitunganye. Kugeza muri 2020 birakwiye ko kiriya kibazo tuzaba twaragitunganyije sawa sawa.

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • ahaaaa, nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  • aba congomani ni mudusengere iwacu bira citse peeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish