Digiqole ad

Innocent Kagame yahitanywe na moto iminsi 31 mbere y’ubukwe bwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare ahagana saa sita z’ijoro, Innocent Kagame wari mu myiteguro y’ubukwe bwe, yahitanywe n’impanuka ya moto yabereye ahitwa kuri Payage mu mujyi wa Kigali.

Impanuka yahitanye Kagame Innocent ikimara kuba
Impanuka yahitanye Kagame Innocent ikimara kuba/photo P Muzogeye

Umumotari wari umutwaye we yajyanywe kwa muganga ubu akaba amerewe nabi. Ni impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije wa Moto, ntawayigonze ntanuwo yagonze nkuko byemezwa n’umumotari wayobonye iba.

Ni mu gakorosi gato kari imbere y’inyubako ikoreramo RBC urenze gato Feux Rouge zo kuri Payage umanuka ugana i Remera ari naho Kagame yaganaga atashye.

Kubera umuvuduko mwinshi, umumotari yananiwe gukata iryo korosi rito maze moto ikubita urugabaniro rw’iyi mihanda ibiri (umwe uzamuka ujya mu mujyi n’umanuka ujya Remera) iratumbagira gisenura hasi nk’uko twabitangarijwe na Jean Bosco Ntazinda umumotari wabonye neza iyi mpanuka.

Ntazinda ati “ Njye nazamukaga njya mu mujyi, ibyo nabonye byari biteye ubwoba, ariko byose byatewe n’umumotari w’umuswa. Nabobanye mu kirere ngira ubwoba cyane, uwo yari ahetse we yagumye kuri moto bagerana hasi naho motari we yayiviriyeho mu kirere agwa ukwe umenya ariyo mpamvu atahise apfa.”

Innocent Kagame wari ufite ubukwe tariki 31 Werurwe 2013 yahise agwa aho ako kanya, imodoka y’ubutabazi yahageze nyuma y’iminota micye imujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigali CHUK.

Yitabye Imana ari mu myiteguro y'ubukwe bwe
Yitabye Imana ari mu myiteguro y’ubukwe bwe

Uyu musore wakoraga i Dubai yari mu Rwanda aho yari yaraje mu myiteguro y’ubukwe bwe.

Uyu musore witabye Imana yari umuvandimwe wa Frank Kalisa uzwi cyane nka Ka, ubu ukora kuri Radio Isango Star, bakaba bari barasigaye nyuma yo kurokoka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kagame Innocent arashyingurwa kuri uyu wa 28 Gashyantare  i Rusororo saa cyenda z’amanywa, kumusezeraho ni ku Kicukiro Centre inyuma ya Bank Populaire ku gahanda k’itaka gahari guhera saa tanu z’amanywa.

Imana imwakire mu bayo.

Amafoto y’impanuka ya Innocent Kagame (Wiyareba niba ufite umutima woroshye)

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana imwakire kdi nabandi bihangane niyo nzira ya twese Ka wihangane

  • RIP

  • Mbega agahinda. Nyagasani niwe wenyine wabasha kwihanganisha KA na Delyse. Asange imitima yanyu abakomeze kuko ibi birenze ubwenge bw’umuntu. Iruhukire mu mahoro KAGAME Innocent. Ndakwibuka Kivugiza na Nyakabanda disi.

  • imana imwakire birababaje cyane

  • ndihanganisha umuryango wa innocent kagame ,inshuti ze n’umukunzi we usigaranye agahinda gakomeye cyane.imana imwakire mubayo

  • buriya hari impavu Imana yamuhamagaye.RIP.Ka komeza wihangane.

  • RIP kagame

  • ka na delyse IMANA ibakomeze kuko ntiborohewe pe RIP innocent

  • IMana imwakire kandi ihe KALISA Ndetse n’inshuti zose ndetse na Fianceee we kwihangana.

  • YOOOO,NDABABAYE CYAAANE,TWIHANGANISHIJE ABO MU MURYANGO WE NDETSE NA FIANCE WE,NABANDI BOSE BAMUBAGA HAFI,
    IMANA IMWAKIRE,TURUSHEHO KUGIRA UMUTIMA WO KWIHANGANA,YOOOOO ANARIRA SINZI AHO AVUYE PEE,KD SINA MUZI

  • RIP K.I
    ndihanganisha umuryango wa KAGAME cyane cyane umukunzi we asiziganye agahinda.
    Imana imwakire mu bayo

  • Imana yonyine niyo mumenyi uyu kagame twarakuranye kuva mubwana yari umugabo kandi ugira ukuri ndibuka rimwe njyewe hari umuntu wamubwiye ko ashaka ko ngira ibyago amubwira ko ashaka ko amufasha bakampimbira ibintu nkafungwa kuko icyo gihe yari umuyobozi wa Kagali ariko aramubwira ati ibyo ntabwo nabikora kuko uriya ni amaraso yanjye. Kagame aho ugiye hazwi nuwakuremye kandi nzahora nkwibuka

  • Yesu weeeeeee! Mana yanjye nadabaye cyane kuba umuntu asigaje ukwezi kumwe gusa ngo akore ubikwe ariko gakorra impanuka agapfa? mbege agahinda umugeni wee asigaranye?? ngusa umuandimwe we niyihangane cyane twifatanije nawe mukababaro ke ndetse na Belyse uwari ugiye kuba umufasha wa Kagame!!! pole sana pole sana mugire kwihangana isi niko iri ibibazo biyirimo nibyishi gusa uwo mwana asigaranye agahind agakomeye peee

  • manawe!!!koko kuki ariwe wahisemo?uziko yarakenewe bigeze aha?ka ndumva akababaro kawe nuwo wari warasigaranye arajyiye.imana ikwihanganishe twe abantu ntitwabishobora ndumva mbabayepe!wagirango hari abavukiye gushira.delyse nawe imana imukomeze.uwajyiye aruhukire mumahoro hari icyo abantu badafitiye ububasha gusa ntiwaruwo kujyenda.

  • Rimwe na rimwe umuntu yibaza icyo bimaze kubaho.ntawabona icyo avuga.ubuzima burabishye cyane.Ubu se umuntu acika imihoro,amajoro y’imvura,imbeho yo mu gishanga,ubwoba bwenda guhagarika umutima kugira ngo azapfe gutya koko?Bimaze iki kubaho?

  • yemwe bantu mwese mujye muzirikana ko urupfu ari inyigisho kubafite gutinya Imana uyu mwana twarabanye kandi nubu tukibana yewe n’ababyeyi banjye nibo barikuba mu mwanya wababyeyi be ariko icyo navuga yari intwari kandi umugabo uhamye ku ijambo yabaga yavuze kandi agatanga inama buri munsi kunshuti ze. Imana yorohereze uwo mukobwa n’abavandimwe be

  • Ayiweeeeee? Turi ku isi nta kundi Ka n’umwari yari yarakunze mukomere Imana ntizabatererana shenge.

    Mbese barasengera mu rugo? Iyaba hari hagiyeho tel. ya contact yadufasha gutabara. Mwihangane n’ubwo bitoroshye.

  • Mujye mwandika inkuru mwitonze, wari kwandika umutwe ugira ngo: UMUSORE KAGAME…. naho iyo uhise uvuga kagame humvikana perezida. Nabanje kugira ngo ni we wari uhitanywe na moto 31 jours mbere ko akora ubukwe akaba ari nk’ubuhamya ugiye kuduha. Mujye mumenya kwandika neza. Ariko uwo musore Imana imwakire na family yihangane cyane cyane fiancee we.

  • nukuri ndababaye pe. Usibye gutabarwa n’iImana ishobora byose,nta mwana w’umuntu wagira icyo avuga. Imana igenderere imitima ya bo babuze uwabo.

  • NDAKWIBUKA KAGAME INNOCENT DUKINANA BASKET BALL KU KIBUGA CY’AKARERE KA NYARUGENGE UKUNTU WARI UMUSORE MWIZA USABANA NA BURI WESE. UGIYE UKIRI MUTO CYANE ARIKO IMANA ISHOBORA BYOSE IGUSHYIRE IBURYO BWAYO KANDI NIHANGANISHIJE KA N’UMUKUNZI WAWE. KUBAHO BYARI BYIZA IYABA URUPFU RUTABAGAHO.

  • Imana imwakire ubukwe bwiza buruta ubw’isi buzaba mu ijuru.

  • Yoo birabaje pe. Thx UM– USEKE, ariko mbibarize nkubu biba muhari? cg muhora muhagaze mu muhanda?

    • umbarije ibintu umbaye muntoki mba ngukoze kure

  • RIP Kagame

  • kabisa niyihangane nako umuryango we kuko we ntabwo abyumva gusa nyine Imana imuhe iruhuko ridashira

  • RIP! Ka na Delyse mukomere cyane kandi mwihangane!!!!

  • Yoooooh ndababaye sana uwo mukobwa bamurebe atamukurikira gusa IMANA imwakire mubayo

  • Ibi birenze ubwenge bw’umuntu, Imana niyo izi iri banga yaduhishe.Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umutima imiryango yabo.

  • Nari ntangiye gutitira ngirango ni Kagame mwenyewe.Sha rwose mujye mwirinda kwandika amazina atuzuye rwose ndabasabye.Mutazatuma umuntu ahahamuka. RIP Kagame Imana ikwakire mu bayo.

    • erega ntako tutagira ahubwo iyo umubujije kwiruka yongeza umuvuduko,ahubwo baba banyweye ngo urumogi kugirango bakore amasaha menshi,ikindi kandi ni bose uko ubabona ni abanywi barwo,ibyiza Police nibace mumuhanda bagende munkengero zawo naho ubundi baratwica bo bagasigara da>ariko iriya nkuru iraduhahamuye cyane,mbaye nkibona ngo kagame yahitanywe na moto numva nakwiyahura naringizengo ni H.E, Imana imwakire rwose.

  • Yebabaweee!!!mbuze icyo mvuga!?gusa Nyagasani abahe umutima wihangana.

  • Banyarwanda nitwe dufite ikibazo kuki,umumotari akwirukankana ukamureka,mubwire agende gahoroniyanga,umuhagarike ufate undi niba taribyo moto ziratumara,kuwagatanda tu iremera imbere ya Pre shous hapfiriye babiri ku bera amakosayu mumotari wakatanye ikamyo,ndabinginze,mujye mubabwira mutarayicaraho,naho ubundiziratumara,imana imwakire mubayo ,numuge ni asize,turagusengera.

    • Birakomeye cyane. Ubu se umu moterd akwirukankanye wamubwira kugenda buhoro akanga wabigira ute? Wayisimbuka se? Hari n’uwo nzi watwaye n’umu motard wasinze. Uwasinze we rero ntiwanamubwira guhagarara ngo yumve. Imana nidutababare pe, biteye ubwoba. Umuryango we na fiancee we Imana ibakomeze

  • Ayibaba weeee! Ubwoba buranyishe!!
    Kalisa mwana wa Mama ihangane!! Tugufashe mu mugongo. Ayiga Kagame Innocent…. ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ariko Mana, gusa gahunda ni izawe nta kindi twakongeraho…

  • Mana we umwakire mu bawe,

  • RIP my brother,biragoye kubyakira ariko KA imana ibigushoboze,turagufasha mu masengesho.

  • Urupfu ni rubi cyane biteye ubwoba ariko IMANA imwakire mubayo kandi umuryango we nkusabiye kwihangana uwo mukunzi we IMANA imuhe ukutima ukomeye wakigabo agire ukwihangana mu buzima niko bigenda, iyaba urupfu rutabagaho biteye agahinda kandi binteye n’ubwoba bwishi cyane pe.

    • umusomyi nawe byaguteye ubwoba?njye nasheshe urumeza ntamuzi ubwo uwo cherie we ndibaza uko ameze.Mana bahe kwihangana

  • Imana imwakire mubayo kandi Delyse Imana iguhe kwihangana muri ibi bihe bikomeye cyane…

  • pore sana kabisa gupfa uki ri muto birababaje cyane jye ndi murumunawe nahita nshaka uwo mukobwa kuko birababaje.twese niho tujya ntawuzi umunsi ni saha.

  • Imana ifashe cyane abo mu muryango wu wasinziriye ngo barusheho kwihangana mukababaro abasigiye.R.I.P

  • yeweee biteye umubabaro Imaa imuhe ijuru

  • Innocent, Uwiteka aguhe iruhuko ridashira nta kundi niko ino Si tuyibayeho. Kandi twihanganishije n’umuryango wawe n’inshuti zose cyane cyane uwo mu Cheri wawe na Ka.

  • imana imwakire mubayo kwisi turabagenzi nikobigenda

  • R.I.P.

  • imana imwakire mubayo rwose kandi umuryango wumukobwa wihangane

  • byumwihariko nihanganishije kalisa,na Delyse biragoye kubyumva ariko niyo nzira ya twese.RIP my brother

  • Ntiwari uwo kugenda, ariko ubwo Imana yaguhisemo iguhamagaye mubayo gusa ikwakire mubayo,Fiance we ihangane ubwo Imana izi impamvu,gusa ihangane.

  • R.I.P kagame

  • babace mumuhanda wana bariya ni abanywa rumogi sana kuko ngo bab bashaka gukora amasaha menshi,iyo umubijije yongeza volume akakwirukansa kakahava.

  • KAGAME muri APACE aho yize secondaire twakinanye BASKETBALL kuri apace KAGAME aririmba muri MARANATHA family choir ndikwibuka nkaho byabaye ejo mana ni wowe uzi neza ibyo ukoze ariko nk’abantu twabonaga izi ari intangiriro z’umunezero we

  • Bavandimwe, twese dusabire uyu muryango kugira ngo Imana ihe abasigaye imbaraga zo kwihanganira ibi byago byabaye.Buri wese afite idosiye ye. Niyo mpamvu abatwigisha ijambo ry’imana badusaba guhora twiteguye. Uretse ko ibi badusaba bikomeye. Ikindi, nanjye ntabwo nishimiye ko umuntu wakoze iriya nkuru yanditse izina rimwe gusa. Buriya umuhanga amusomye mu bwonko cyangwa ku mutima ashobora gufindura ibintu byinshi.

  • Mbega bibi aa!, Turasaba Police, abashinzwe umutekano na Leta muri rusange kwita ku kibazo cy’abamotari kuko kirakabije! Nibadutabare kabisa

  • RIP,vrmt mwihangane cyane,kdi Delyse hari impamvu ibyo bibaye ko Imana niyo ifite urufunguzo rwabyose,ihangane pe iguhe imbaraga kuko biragoye nk’umwana w’umuntu.

  • umuseke mwagiye mumenya kwandika cyane tittle kweli? Tittle yanditse muburyo bujijishije, umunyamakuru wiyinkuru bamuhane , stupid gukinisha amazina yabantu.

    bamurebe neza ashoborakuba atarishogutangaza inkuru gusa

    • Ariko abantu muza kurubuga mwigira ba bamenya mubiterwa n’iki gukinisha amazina y’abantu se uwo nyakwigendera we ntiryari irye?
      bashyireho iryawe se? None kubwawe urumva bashakaga gutangaza iki kindi uretse kuba Innocent Kagame yitabye Imana azize moto?

      Mujye mugabanya kwigira ba najua wana!

      • ARIKO RERO N’UBWO YABIVUZE MUMAGAMBO ATARI MEZA NAWE UKAMUSUBIZANYA UMUJINYA IBYO YAVUZE BIFITE ISHINGIRO! I.KAGAME IYO YANDIKA INNOCENT KAGAME BYARI KUROHERA ABASOMA KUKO HARIYA WAGIRANGOO NI 1.KAGAME KANDI NK’ABANYARWANDA IYO UVUZE KAGAME GUSA IRYO ABANTU BAFITE UKO BAHITA BAGIRA AMARANGAMUTIMA BITEWE N’IRYO ZINA.

        • Ariko nawe ntugakabye!! Kagame se, urabona yigeze yongeraho Perezida????Uwo nawe yari umuntu kadi izina ryari irye!!!

          • mwipfa ubusa kuko uwapfuye yapfuye ntacyo umuntu yavuga, gusa uwabyanditse yari kuvuga amazina yombi kuko iyo wanditse izina rimwe birajijisha, urugero nabaha nuko hari igihe bajyaga bandika kubinyamakuru ngo Knoless aratwite, abanyarwanda bahitaga bumva Knoless Butera kdi haravugwaga Beyonce so tugerageze kujya twandika amazina yombi kugirango bikure abantu murujijo. murakoze

  • Police igomba gushiraho ingamba zikomeye cyane ibi ntibizongere. Birababaje cyane umusore azize ubusa kubera imyitwarire mibi y’umumotari mumuhanda. Ndihanganisha umuryango wa Kagame Innocent cyane cyane Kalisa kwihangana nubwo bitoroshye kubyakira. Imana imuhe iruhuko ridashira Innocent Kagame.

    • yewe Bisanukuri we wagiye ubanza ugatekereza gatatu mbere yo kuvuga?kweri urabona ikibabaje ari izina cg ikibabaje nibyabaye?

  • iyinkuru irababaje ariko ntankundi twagiraimana imwakire mubayo ikomeze numuryango wiwe

  • Iyo mpanuka irasa neza niyo nakoze umwaka ushize Imana ikinga irandokora! Umumotari yakase rondpoint ya kacyiru hafi kuri AMERICAN Embassy numuvuduko mwinshi moto imunanira kugaruka agonga urukuta rw’undi muhanda ninsanga ndi mukirere no hasi!! Banjyanye kwa muganga ubu ndi muzima nshima Imana!
    Gusa nari mbifitemo urahare kuko namusabye kwiruka ngo ntasanga noteri yafunze kandi nagombaga kudepoza ku kazi kari burangire uwo munsi!!!

  • Imana imwakire abantu batega moto muziveho Burundu birutwa nokwigendera namaguru abatwara moto ntabwenge .

  • BITEYE AGAHINDA, IMANA IMWAKIRE MUBAYO TWIHANGANISHIJE NA KALISA.

  • RIP TO INNOCENT! GUSA NANGE NDABONA ARI NK IBYAMBAYEHO NEZA MU GITONDO CYA BONANE UMUMOTARI YARAMPITANYE!!

  • ndababaye cyane innocent twarabanye mu mashuri nu mubuzima bwose guhera kera ariko nakundi niko Nyagasani yabishatse ruhuka mu mahoro nituzakwibagirwa denyse ihangane tuzakuba hafi kandi Imana niyo izi imamvu imutwaye

  • R.I.P Kagame.

  • Imana yakire KAGAME Innocent mu bayo kuko kurokoka Genoside ukazira moto birababaje cyane kandi biteye agahinda kandi umuryango usigaye ukomeze kwihangana kandi dusenge.

  • Iyo Nyirumuringa aje nta kindi wakora utega akaboko. Umuryango we na Fiancee Imana ishobora kandi ikanashoboza byose ibabe bugufi

  • Niyihangane ni igihe cye cyari kigeze ubwo Nyagasani yisubije ibye kuko twese muri iyi si turi abacumbitsi.

  • imana imwakire mu bayo denyse yihangane asenge gusa imana izamuha undi ntago ariryo herezo rye ryu buzima imana igufashe.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, birababaje gusa hababaje uwo mukobwa kwihangana nibyo bimukwiye gusa akeneye abamuba hafi. Rugira amwakire mubayo

  • Ibi bibaye ni ubutumwa twe abasigaye tuba duhawe, ntabwo nyagupfa ari wawundi washaje cyane nta n’ubwo ari wa wawundi warwaye akagezwayo ahubwo nawe udataka n’igicurane uri nyagupfa duhore twiteguye igihe cyose gusubira aho twavuye twibaza uko tuzakirwa nitugerayo.

  • RIP man, peace and love forever.
    sinceres condoleances a la famille.

    ariko se uyu mukobwa ibye ni bizima? ubu ntatera umwaku?

    • Matiku, urabona umwaku uruta uwo yagize ari uwuhe? ahubwo abantu nka we nibo bateye umwaku iyi couple. Respect man, ubaha abagize ibyago.

    • Tu es nul!!!Nta mwaku uruta ukubaho kwawe kuri iyi si!!!

  • kagame abo wakiriye neza igihe wari exectif wakagari ka cyivugiza ntabwo tuzakwibagirwa nyagasani ntagusange nkumucamanza ahubwo agusange nkumukiza wumunyampuhwe (iruhuko ridashira.

  • Delyse na Ka mwihangane ntakundi.Nyagasani babe hafi

  • Twese urungano rwe twabyirukanye mu Nyakabanda tubafashe mu mugongo

  • C’est affligeant…c’est très triste …Partir si tôt et à la fleur de l’age … et surtout lorsqu’on est près de partager tout ce pour quoi on passé sa jeunesse…Kagame to départ me rend triste …Que tes bonnes actions sur terre te précèdent et que tu puisses jouir de la félicité éternelle au pantéon de nos ancêtres…

Comments are closed.

en_USEnglish