Digiqole ad

I Hiroshima, Obama yasabye ko habaho isi itariho ibitwaro kirimbuzi

 I Hiroshima, Obama yasabye ko habaho isi itariho ibitwaro kirimbuzi

Obama-yahobeye-Shigeaki-Mori-warokotse-iki-gisasu-afite-imyaka-8-uyu-mukambwe-araturika-ararira Photo/REUTERS/Carlos Barria

Kuri uyu wa gatanu nibwo Perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika uri mu buyobozi yasuye umujyi wa Hiroshima, neza neza aho igisasu cya mbere cy’ubumara kirimbuzi cyaturikiye kigahitana abantu barenga 70 000. Hano, Obama yahobeye umwe mu barokotse, umusaza icyo gihe wari ufite imyaka 8. Maze asaba ko isi yose yagira umuhate wo kuba ku isi izira ibitwaro kirimbuzi.

Obama-na-Shinzo-Abe-kuri-uyu-wa-gatanu-imbere-yinyubako-ifatwa-nkurwibutso-rwahatewe-Bomb-Atomic-i-Hiroshima. Photo/REUTERS by Kimimasa Mayama
Obama na Shinzo Abe kuri uyu wa gatanu imbere yinyubako ifatwa nk’urwibutso rwahatewe Bomb Atomic i Hiroshima. Photo/REUTERS by Kimimasa Mayama

Obama yavuze ko yaje kuzirikana abishwe na biriya bisasu (bibiri byatewe) bose barenga ibihumbi ijana, abana, abagore n’abagabo b’inzirakarengane, barimo kandi n’ibihumbi by’abanyaKorea ndetse n’abanyamerika 12 bari mu Buyapani ari imfungwa.

Obama yabanje gusura inyubako ndangamateka ya Hiroshima ahari amafoto y’uko ibintu byari byifashe Bomb imaze kuhaterwa kuwa 06/08/1945 mu gitondo, aha hari n’imibiri ya bamwe mu bishwe n’igisasu yashwanyaguritse cyane.

Mu gitabo cy’abashyitsi, Obama yanditsemo ati “Twamenye akaga gatezwa n’intambara, reka noneho twese tugire ubutwari dusaakaaze amahoro duharanire isi izira ibitwaro kirimbuzi.”

Mu ijambo yavuze yagize ati “Mu bihugu, nk’icyanjye, bihunitse intwaro za kirimbuzi, tugomba kugira ubutwari bwo kwanga intekerezo z’ubwoba, tukabaho tudafite ziriya ntwaro.”

Hano i Hiroshima Obama yaramukije abakambwe barokotse iki gisasu barimo uwitwa  Shigeaki Mori w’imyaka 79 uzwi cyane kuko yaharaniye ko amazina 12 y’abanyamerika bishwe n’ibi bisasu ashyirwa ku rutonde rw’abibukwa. Uyu aramutsa Obama yaturitse ararira.

Hashize iminsi itatu ku itariki 09/08/1945 umujyi wa Nagasaki nawo warekuriweho Bomb atomic yahitanye abantu barenga 40 000. Nyuma y’iminsi itandatu abantu bakigenda bapfa, Ubuyapani bwahise butangaza ko butsinzwe intambara bwarimo y’Isi.

Muri White House habayeho impaka niba iki cyari igihe ko Perezida Obama ari we uvanaho umuziro w’uko nta Perezida wa Amerika uriho usura Hiroshima cyangwa Nagasaki, cyane cyane mu mwaka nk’uyu w’amatora kuri bo.

Obama-yahobeye-Shigeaki-Mori-warokotse-iki-gisasu-afite-imyaka-8-uyu-mukambwe-araturika-ararira
Obama yahobeye Shigeaki Mori warokotse iki gisasu afite imyaka 8 uyu mukambwe araturika ararira Photo/REUTERS/Carlos Barria

Gusa abo ku ruhande rwa Obama bagaye cyane ibyavuzwe n’abahoze ari abasirikare icyo gihe bo banenga Obama bavuga ko nta kidasanzwe kuko iyo aza kuba ari Perezida icyo gihe we atari kureka batera Bomb atomic ku Buyapani.

Mu bushakashatsi bwa Gollup bwakozwe mu 2000 bwerekanye ko Abanyemerika 77% bashyigikiye ko ziriya Bomb Atomic zatewe ku Buyapani ngo intambara irangire, gusa Abayapani 87% bo bavuga ko Bomb atomic bateweho na Amerika zitari ngombwa.

Uruzinduko rwa Obama i Hiroshima rurashimangira cyane gahunda ye yo kurwanya ibitwaro bya kirimbuzi ku isi, gahunda yanaherewe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro mu 2009.

Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ziracyari igihugu cya mbere gitunze ibitwaro byinshi bya kirimbuzi.

Perezida Obama asuhusazanya na Minisitiri w'Intebe w'U Buyapani  Shinzo Abe  ku rwibutso rw'inzirakarengane zishwe mu Ntambara ya Kabiri y'Isi  mu mujyi wa Hiroshima
Perezida Obama asuhusazanya na Minisitiri w’Intebe w’U Buyapani Shinzo Abe ku rwibutso rw’inzirakarengane zishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi mu mujyi wa Hiroshima
Obama ashyira indabo ku mva
Obama ashyira indabo ku mva
Obama yashyize indabo ku mva zabashyinguye ku Rwibutso rw'Amahoro
Obama yashyize indabo ku mva zabashyinguye ku Rwibutso rw’Amahoro
Obama yunamiye inzirakarengane
Obama yunamiye inzirakarengane
Perezida Barack Obama na Minisitiri w'Intebe w'U Buyapani bunamira inzirakarengene ziciwe i Hiroshima
Perezida Barack Obama na Minisitiri w’Intebe w’U Buyapani bunamira inzirakarengene ziciwe i Hiroshima

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Sinshyigikiye ko hakoreshwa ibitwaro bya kirimbuzi ariko uko byari bimeze mu ntambara ya kabiri y’isi iyo biriya bisasu bidaterwa kuri Hiroshima na Nagasaki intambara ntiyari kurangira. None se ko abayapani bari batangiye intambara ya kamikaze, umupilote akagenda atwaye indege azi ko nawe apfiramo. Ikindi mwari muzi uranium yakoze ziriya bombes aho yaturutse? Hafi aha muri Congo.

    • Nonese ko abanyafrica tutazi gukoresha ibyo dufite kubera akavuyo na ruswa.reka bazajye baza biyorere nyine.uzajye muri Belgium urebe kiliziya zaho ningo zumwami or zuzuyeho.iturutsehe?Congo

  • Très bonne réaction de sa part en faveur de toute la population américaine. Dans la vie il faut toujours chercher à faire la différence pour une bonne impression. yes H.E. OBAMA, make the difference.

  • Hhirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b IMANA

  • OBAMA ni umugabo pe!!!! Aruse bagenzi be bamubanjirije

  • iyo abisenya aho kuvuga gusa

Comments are closed.

en_USEnglish