Digiqole ad

i Goma abasirikare 300 ba Leta bigaragambije basaba umushahara w’igihe kirekire

 i Goma abasirikare 300 ba Leta bigaragambije basaba umushahara w’igihe kirekire

Bamwe mu ngabo za Congo Kinshasa FARDC

Abasirikare babarirwa muri 300 kuri uyu wa mbere bigaragambirije ku biro by’ubuyobozi bw’ingabo za Région ya 34, i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, barasaba guhembwa umushahara bamaze igihe kirekire batabona.

Bamwe mu ngabo za Congo Kinshasa FARDC
Bamwe mu ngabo za Congo Kinshasa FARDC

Bamwe mu basirikare bemeza ko batarahembwa mu myaka itatu ishize, abandi ngo barashaka guhembwa umushahara w’amezi icyenda ashize batazi uko ifaranga risa.

Abo basirikare barimo abafite amapeti n’abatoya, barifuza ko Perezida Joseph Kabila yagira uruhare mu kubahesha umushahara wabo.

Umwe mu basirikare bigaragambije yatangarije Radio Okapi ati “Kuva mu kwa mbere, ntibigeze bahembwa ariko bakomeje gukora akazi. Turasaba Perezida w’igihugu kubonera igisubizo iki kibazo, tukabona imishahara yacu. Nubwo ari udufaranga duke ariko turadukeneye. Twavuye Bandundu, Equateur, turi hano kubera akazi, ariko turahababarira.”

Abasirikare bigaragambya abavuga ko imibare y’ibanga yatumaga babona amakuru ya konti zabo za banki, yasibwe, “kubera ko ngo batigeze bisanga kuri lisiti  abasirikare bahemberwaho”.

Bavuga ko ari abasirikare ba Leta. Kandi ngo ikibazo cy’abasirikare batari kuri lisiti y’abahembwa kireba abagera ku 4 000 bose bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’Ingabo muri Region Militaire 34, Maj. Ndjike Kaiko, yemera ko hari abasirikare batahembwe ku bw’impamvu y’uko babuze ku munsi wa nyuma w’igenzurwa “contrôle physique”.

Maj Ndjike avuga ko abo basirikare basabwa kujya i Goma bakongera kugenzurwa “gukoresha contrôle physique” ngo ni bwo bazahembwa.

Avuga ko nyuma yo gukora iryo genzura “contrôle physique”, ibirarane byose abasirikare bazabihabwa.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nonese mubona ko RDC Kagame ayifatiye yaba yibye igihugu?banyarwanda muhaguruke mugaruze akarere kacu…Mufashe Nkunda nabariya bose abanyamulenge batahe natwe tubone aho duhinga ibirayi.ibishyimbo,ibigore n’urwuli….

    Mukomeze mutinde mu makoni…igihugu kidahemba abasilikare cyarindwa na nde?

Comments are closed.

en_USEnglish