Digiqole ad

i Glasgow, uwatozaga u Rwanda yahise atoroka ntiyagaruka

 Leonard Mutangana watozaga ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku maguru mu mikino ya Common wealth yaberega i Glasgow kugeza n’ubu ntawuzi irengero rye. Gutoroka kwe kwabaye imikino itaranatangira.

Leonard Mutangana
Leonard Mutangana wataye Amavubi urugamba rutaranatangira

Umuseke wamenye amakuru ko uyu mutoza yabuze bakigera i Glasgow kuko batigeze bongera kumubona kuva imikino itangiye nk’uko bamwe mu bakinnyi babibwiraga umunyamakuru wa Umuseke gusa babaga bazi ko isaha iyo ariyo yose bamubona agarutse.

Kugeza kuwa kabiri nimugoroba ubwo iyi kipe yageraga i Kigali itashye nta mudari n’umwe, uyu mutoza w’imyaka 35 ntabwo yatashye kugeza ubu.

Kubura k’uyu mutoza kwabanje guhishirwa n’abayobozi b’ikipe muri iyi mikino, nabo ngo baba baribwiraga ko agaruka.

Johnson Rukundo umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri aherutse kwemeza ko koko uyu mutoza yabuze atigeze agaruka.

Abakinnyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bakunze kuvugwaho gutoroka bahagarariye ibihugu byabo mu mikino mpuzamahanga ibera mu burayi na Amerika. Ntabwo ibi byakunze kuba mu batoza.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW  

0 Comment

  • Who selected him to go to Glasgow ? All athletes who participated in Glasgow were long distance and middle distance runners..Leon had a small small certificate from 2009…of jump disciplines..and has never coached over here …inshallah..

    • Igitekerezo cyawe ugitanze mu kinyarwanda byarushaho kuba byiza

  • Bihemu we,amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho!Bitinde bitebuke uzicuza guhemukira igihugu cyakubyaye bene ako kageni.

    • Niba Kanyarengwa wari nimero 2 kubutegetsi bwa habyarimana  yarahunze igihugu wowe urinde kumvako we ntacyo afite ahunga?

Comments are closed.

en_USEnglish