Digiqole ad

i Gitwe: Bafashe umujura ari kwiba Laptop kwa muganga

 i Gitwe: Bafashe umujura ari kwiba Laptop kwa muganga

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa kane ubwo abantu bari bagiye mu karuhuko, umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yagerageje kwiba mudasobwa igendanwa yari mu biro by’umukozi w’ibitaro ariko ntibyamuhira arafatwa.

Imashini bahise bayimushyirira mu gikapu bamujyana kuri Police
Imashini bahise bayimushyirira mu gikapu bamujyana kuri Police

Abantu bose kwa muganga bamubonye batangaye.

Abamufashe basanze ari gukurura iyi Laptop ashaka kuyicisha mu idirishya kuko aho yari iri ari hafi yaryo kandi icyumba yibagamo gifunze.

Abantu benshi kwa muganga batangariye uyu musore babona ufite imbaraga kandi ushobora kuba yakora ikindi akibeshaho atibye.

Yahise ajyanwa kuri station kuri station ya Police ya Kabagali.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish