Digiqole ad

I Abuja muri Nigeria bibutse Jenoside

Ku cyumweru taliki ya 7Mata 2013, muri Ambassade y’ u Rwanda mu gihugu cya Nigeria habereye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wari uyobowe na Joseph Habineza Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka i Abuja
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka i Abuja

Iki gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abantu benshi barimo Ambasaderi Martin Uhomoibhi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria wari unahagariye Guverinoma ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo n’ imiryango mpuzamahanga muri Nigeria, abanyamakuru bandika, aba za televisiyo n’ab’amaradiyo akorera muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba muri Nigeria.

Mu ijambo rye, Joseph HABINEZA yashimiye abaje kwifatanya n’umuryango nyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga miliyoni zishwe icyo gihe mu minsi 100 gusa.

Yasobanuye ko abakoloni ari bo nyirabayazana y’amateka mabi yaranze u Rwanda akaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko basanze u Rwanda rwari rufite amahoro abanyarwanda bose basenga Imana imwe kandi bumvikana, bagatangira kubacamo ibice.

Yavuze kandi ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni, nta mahitamo u Rwanda rwari rufiye, uretse gukomeza guharanira kubaho n’ubwo cyari igihugu cyashegeshwe bikabije.

Ambasaderi Habineza na Amb U (bari hagati) bacana urumuri rwo kwibukaa
Amb Habineza na Amb Uhomoibhi (bari hagati) bacana urumuri rwo kwibukaa

Bityo, ingamba na gahunda u Rwanda rwihaye byarufashije kugira umuvuduko udasanzwe mu iterambere.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Martin Uhomoibhi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yashimye imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoresheje kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri ubu, aho kiza mu bya mbere byorohereza ishoramari “doing business”.

Yahaye abari aho ubuhamya bw’iterambere we ubwe yiboneye ubwo yari u Rwanda mu Ukuboza 2012, aho yari yatumiwe mu birori bo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi.

Kwibuka byasojwe n’umutambagiro “Light Candle Procession”, uyobowe na Ambasaderi Joseph HABINEZA, wakongereje urumuri buri wese witabiriye iki gikorwa, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Ababatutsi muri 1994.

Amb. Joseph amaze gucanira abari aho urumuri rwo kwibuka
Amb. Joseph amaze gucanira abari aho urumuri rwo kwibuka
Amb. Habineza avuga ijambo ry'uyu munsi
Amb. Habineza avuga ijambo ry’uyu munsi

Marc NSENGIYAREMYE
ABUJA-NIGERIA

0 Comment

  • Ni byiza rwose,inzirakarengane z’Abatutsi nizisubizwe icyubahiro zambuwe!

  • Nibyiza guhora twibuka abavandimwe bacu bazize uko bavutse,ariko se ko mbona Amb.Habineza aseka hariya ku ifoto,yari yishimye?cyangwa niko aba asa iyo ababaye?njye byanyobeye!!!!abamugeraho mwamubwira ko muri ibi bihe nta guseka,bikwiye kubaho mugihe cyabyo>

  • None se ko mbona Ambassadeuri wacu yisekera ra? no mugihe cyi cyunamo vraiment ? He is happy or what ? Avaec sa bougie aga seka yayaya yayayaya birababaje (Jo)

  • ariko ndabona ari bose bisekera cyagwa nuko bari kure y’urwanda ndebera nawe boseeeeee ngo kweeeee nkaho bari muri bar mubyishimo ariko kweri

    • ..mwareste kubona ibibi gusa mu bandi????
      Ambassadeur Habineza mumuhoriki? Mumenye Imana mureke gutakaza umwanya muvuga ubusa..

    • @ Rwasa, muri diplomacy niyo ubabaye urashinyiriza ugaseka! Ntimugashakire ibibi sho bitari! Kandi Ambssador HABINEZA uko tumuzi numuntu utajya ubeshya ngo yiyoberanye!

  • Ntabwo baseka barashinyirije.
    Ntabwo alibyiza gushaka ikibi hose. Mwihangane kandi muhorane n’Imana

  • Ubuze icyo atuka inka, agira ati dore icyo gicebe cyayo!!!! Mujye mugabanya amatiku,gutobera abandi no kubasebya. Mureke twibuke bacu mu mutuzo, ariko kandi turangamire ejo hazaza. Inseko y’icyizere cy’ejo hazaza na confidence yo kwigira ntacyo byaba bitwaye. Tugire umujinya mwiza….

Comments are closed.

en_USEnglish