Digiqole ad

Huye: Nyiranzabahimana yibarutse abana batatu icyarimwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ahagana saa saa moya  z’ijoro mu bitaro bya Kaminuza, CHUB  i Huye, umudamu  witwa  Nyiranzabahimana Marie Josée  yibarutse  abana batatu.

Bahise bashyirwa mu byuma bibongerera ubushyuhe/Mugabe R.
Bahise bashyirwa mu byuma bibongerera ubushyuhe/Mugabe R.

Kubera kuvuka batujuje ibiro bikwiye, abana babaye bashyizwe mu byuma bibongerera ubushyehe(couveuses).

Aba bana uko ari batatu ni  abakobwa.

Twavuganye n’abaganga  bari kwita kuri aba bana ndetse na nyina wabazwe kugira ngo abyare, badutangariza ko abana  ndetse na nyina wabo ari bazima kdi bafite ubuzima bwiza.

Muri ibi bitaro bya kaminuza CHUB  ntihatari haherutse kuvuka abana batatu icyarimwe  kuko byaherukaga mu mwaka wa 2009.

Nyiranzabahimana yibarutse batatu abazwe/ Photo Mugabe R.
Nyiranzabahimana yibarutse batatu abazwe/ Photo Mugabe R.

Mugabe R.
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • Niyonkwe shenge! Niba yari afite abandi ariko namugira inama yo kuba arekeye aho gusubirayo kuko hari AMAHWA!!!

  • ikimbabaza nuko bebyarwa na bakene, sindumva umukire wabyaye abana batatu ,ye nigace gashoboka numukire kubyara impanga ariko ibyaribyo byose nigahunda z’Imana ni yonkwe, leta mubyumve

  • muhaye impundu uyu mubyeyi rwose.

  • Imana ishimwe kubw’uwo mubyeyi wibarutse abo bana beza,kandi ntagitangaza nigahunda z’Imana.

  • JEWE UWAMPA BANE SHA NYAMARA NIBYIZA IMANA YABAMUHAYE IZAMUHA NIBIBARERA KANDI LETA MINISTERI IBISHINZWE SINZI IYO ARIYO IBA IKWIYE GUFASHA BABABYEYI KUKO NI CAS SPECIAL IMYENDA YARI AFITE IYAKANA KAMWE KUMWONSA NIBINDI BYINSHI AKABEBE KARAGOYE SO AKWIYE GUFASHWA KABISA AKENEYE INKA YINZUNGU YOGUKAMIRWA ABOBANA NUMURENGE AFFAIRE SOCIAL.

  • Niyonkwe uwo mubyeyi,ariko sinavuga ngo nasubireyo har’amahwa,ubundi Migeprof na Minisante na affaire sociale bafite izonshingano zogufasha bene abo babyeyi,nundi wese.

  • IMANA IDUFASHIRIZE UYU MUBYEYI,IZAMUHE IBITUNGA ABANA, KANDI NATWE ABABYAYE BABIRI (IMPANGA)TURASHIMA IMANA CYANE

  • UWO MUBYEYI NIYONKWE KANDI IMANA IZAMURERERE IZAMUHE N’AMASHEREKA YONSA ABO BANA. ARIKOSE LETA NAYO NIGIRE ICYO IFASHA UYU MUBYEYI KUKO ABANA ARABIGIHUGU.

Comments are closed.

en_USEnglish