Digiqole ad

Huye: kuwa gatanu niwo munsi wihariye bahaye abasabiriza

Nubwo usanga bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Huye binubira umuco wo gusabiriza ugenda utera intambwe, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Huye bo basa n’aho bamaze kwemeranya n’abasabiriza ko umunsi wa gatanu ari wo wahariwe gusabiriza kandi ko byibuze umuntu ucururiza muri iryo soko aba akwiye gufasha nibura abantu 2.

Abasabiriza i Huye ngo bagenda baba benshi
Abasabiriza i Huye ngo bagenda baba benshi

Gusa, ngo ikibazo gihari nuko usanga abasabiriza bagenda biyongera cyane, kandi ko gusabiriza bitagikorwa n’abafite ubumuga gusa, kuko usanga abana, abagore, abakecuru n’abasaza ndetse n’urubyiruko basigaye basabiriza.

Umusaza ufite imyaka 60 usabiriza mu Mujyi wa Huye aturutse mu Murenge wa Kansi, avuga ko asabiriza ari uko ari inshike kuko ngo umuryango we wamushizeho.

Umucuruzi witwa Claude, ufite resitora (restaurant) i Huye, yagize ati: “Njye nk’umukristo ndayabaha ariko ntibishimishije kuba gusabiriza byarabaye umuco. N’indi minsi turabaha, ariko ku wa gatanu ho byabaye ihame ko buri mucuruzi abaha akantu”.

Undi witwa Bosco, ucuruza mu isoko, yavuze ko biteye isoni kuba gusabiriza bigenda biba nk’umuco, kandi ugasanga abasabiriza batiha agaciro cyane ko usanga baza gusaba basa nabi cyane, ubundi ugasanga iyo utagize icyo ubaha bagutuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara bivugwa ko abasabiriza muri Huye ariho baturuka yatangaje ko bishoboka ko abasabiriza mu Mujyi wa Huye baturuka muri Gisagara, gusa ngo si bose kuko no muri Huye bahava.

Karekezi Leandre asanga gusabiriza bikwiye gucika kuko atari umuco, yagize ati: “mu rwego rwo gukemura iki kibazo, turimo kubarura abasabiriza kugira ngo bafashwe muri gahunda ya VUP”.

Izuba Rirashe

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nukubatiza umurindi , bizahinduke ube umunsi wokubigisha uburyo bwokwiteza imbere
    nigute bakwemerako habaho umunsiwogusabiriza

    they can change ukaba umunsiwogufasha abatishoboye good samarithans bagakusanya inkunga bagahaabo.thanka

Comments are closed.

en_USEnglish