Digiqole ad

Huye: Inkangu imeze nabi i Maraba

Bamwe mu batuye akagari ka Shyembe mu murenge wa Maraba, baratangaza ko bakomeje guterwa  impungenge n’aho batuye nyuma yaho inkangu bavugako ikomeye yatangiye ku garagara mu kagari batuye hagati muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Nguko uko inkangu yagize umusozi/Photo Munyampundu Janvier

Bamwe mu baturage baganiriye n’umuseke.com bavugako mbere, aho batuye nta nkangu yaharangwaga gusa bo icyo  bavuga ngo ni uko hari imikuku itewe n’imvura ariko idakanganye.

Nyiramana Eugenie agira ati : «  Jye nari i muhira kuko ntuye ruguru ya ho, ariko nagiye kumva numva  aho nari ndi haratigise, nigiye mu gikari mbona hepfo mu kabande, kuko naharebaga  haratenguka ari nako amazi menshi aturuka mu kuzimu agahururana ubutaka bikamanuka bimeze nk’igikoma. »

Uretse Nyiramana, uvugako yabibonye ari i muhira, Karemera Andrew, we avugako yari ahibereye ari kwahira urubingo.

Agira ati : «  Uyu murima watengutse ni uwacu, ubwo byabaga nari mpari rwose ndimo nahira ruriya rubingo rwatwawe. Nagiye kumva numva haratigise, sinahagaze n’ubwatsi narabutaye nkizwa n’amaguru. Ubwo nari ngeze haruguru naracyebutse mbona amazi menshi avanze n’igitaka cy’igikara biraturuka mu kuzimu, bimaze kuba byinshyi byatangiye gukukumura birenga hejuru y’ibijumba byari bihinze hariya nkuko nawe ubibona. »

Iyi nkangu ntisanzwe kuko yazamukanye igitaka cy'umukara

 Karemera avugana igihunga akomeza avugako impungenge batewe n’iriya nkangu ari zose kuko batazi ibigiye kuba aho batuye.

Agira ati : « Biriya bintu ntibisanzwe muri aka gace, jye ndabona atari n’inkangu nkuko bamwe babivuga.. Twe tuhatuririye ni byongera rwose tuzahita dutwarwa ! »

Mu gihe muri aka kagari ka Shyembe hakomeje kugaragara iyi nkangu abahatuririye bavugako idasanzwe ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buhagarariwe na Muzuka Eugène bugako abatuye kariya gace badakwiye gukomeza kuhegera mu gihe  ubuyobozi bugifatanya n’abahanga ngo barebe uko bamenya ibyerekeranye n’iriya nkangu.

Agira ati : «  Abaturage twabasaba kudakuka umutima kuko ubuyobozi buri ku byigaho, turimo turareba uko hariya hantu twahatera ibiti byinshi kugirango hakomere naho abahatuririye bo tukaba twasabye ubuyobozi bw’umurenge kuhabimura bidatinze. »

Mu gihe hagishakishwa icyaba kihishe inyuma yiriya nkangu, Nsengiyumva Jean Baptiste umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no kumenyekanisha ibikorwa muri ministeri y’imicungire y’ibiza atangaza ko ubushakashatsi bugiye gukorwa maze hagatahurwa impamvu y’iriya nkangu. Gusa ngo abaturage bakwiye kwirinda kujyayo n’abahatuririye n’abo bakahimurwa mu rwego rwo kwirinda uwahitanwa n’iriya nkangu.

Munyampundu Janvier
Umuseke.com

5 Comments

  • NTIBOROHEWE PE! BYIGWEHO N’ABAHANGA.

  • abahanga bahe?ahubwo nimwimure abaturage naho kuvuga ngo abahanga bazabyig cg ngo muzateribiti byo ntashingiro gusa nkumu scientifique inkangu iterwa nimpamvunyinshi zitandukanye ariko ubuhanamme bwimisozi nimura nyinshi biza kwisonga usanga munsi yimisozi miremire ariho hibasirwa bitewe namazimenshi abayinjiye mubutaka (infilitation)aho ahingukana agahita akundukana imisozi arinayo mpamvu abo baturage babonye izana aùmazi yumukara ava ikuzimu twibukiranye ko kandi inkangu ibera mumbavu zimisozi (flanc de la montagne)ntanimvura yaguye bitewe niyaba iheruka kuhagwa amazi akaba yarakikusanya imbere mumusozi yamara kubameshi akawusatura maze inkangu ikavuka

  • ibi bintu biteye urujijo!wagirango ni ikirunga kigiye kuvuka!abaturage bahitondere rero,naho invura niyongera kugwa bishobora kuzaba bibi cyane

  • IKIHHUTIRWA NI UKWIMURA ABATURAGE HANYUMA BAKIGA IGITERA BIRIYA BINTU KUKO BIRAGARAGARA KO ATARI IBINTU BISANZWE. KUKO NIBA ARI IBINTU BIVA MUBUTAKA DUSHOBORA KUZASHIDUKA BWAKEYE ABANTU BATWAWE NIBYO BIZI BIVANZE NIBITAKA.

  • ko numva se Huye ifite ibibazo, si jui ikamyo yahaguyem , maraba haridutse
    none nahangaha
    ndagowe
    nimuhatabarize
    wasanga ari NYAGACEKURU iri kubitera
    NI MUMUTEREKERE hakiri kare

Comments are closed.

en_USEnglish