Digiqole ad

Huye: Bazibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA

Ni igikorwa cyatangijwe n’umuryango  mpuzamahanga w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu ububi bw’aka gakoko.

Buri mwaka bibuka abahitanywe na SIDA nabo bihatira kutayikwirakwiza/photo Internet
Buri mwaka bibuka abahitanywe na SIDA nabo bihatira kutayikwirakwiza/photo Internet

Kwibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA Candlelight Memorial byaje gute?

Kwibuka abahitanywe n’icyorezo cya SIDA byatangiye mu 1983, ubusanzwe biba bigomba kuba kuba ku cyumweru cya 3 cya buri kwezi kwa 5.

Mu Rwanda biteganyijwe kuzabera mu karere ka Huye, gusa kuko uriya munsi (azaba ari tariki 20/05) i Huye hazaba hibukwa Abatutsi bishwe muri Genocide mu 1994, abategura iki kiriya gikorwa bagishyize kuwa 19/05.

Ku Isi yose, iki gikorwa cyo kwibuka abahitanywe n’indwara ya SIDA gikorwa mu bihugu bigera ku 115.

Nkuko twabitangarije na Emmanuel Bakundukize uhagarariye umuryango Rwanda village concept project mu Rwanda ari nawo utegura iki gikorwa, yatubwiye ko ari igikorwa kiza cyunganira itariki ya 1/12 ya buri mwaka aho aba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya agakoko gatera Sida .

Kwibuka abahitanywe ni iki cyorezo bifasha benshi kongera kwicyebura bakumva ko ingamba zo kurwanya aka gakoko zigomba gufatwa buri munsi kandi tukarebera hamwe ingamba zafatwa ngo abasigaye mu miryango bitabweho.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibyiza kubona itangazamakuru ryitaye no mu kugaragaza inkuru zijyanye nubuzima dore ko ntacyo twageraho tudafite ubuzima buzira umuze.Abanyamuryango bose ba RVCP tubari inyuma!

  • Tuzaza kureba ibyo bintu dushushikaye byaba byiza bibereye i tumba kuko niho haba indaya nyinshi nutubari twaba meya turara ducuranga amajoro yose dusakuriza abaturage

Comments are closed.

en_USEnglish