Huye: Babangamiwe n’umunuko ukabije uva mu myanda iri munsi y’isoko
Abakorera ibikorwa bitandukanye mu isoko rya kijyambere rya Huye riri mu mujyi wa Huye, barinubira umunuko uturuka munsi y’iri soko ahamenwa imyanda. Icyo bahurizaho ni ugusaba ko hashyirwaho ikimoteri cy’imyanda cyabugenewe kuko muri uyu mujyi nta kihabarizwa.
Uyu munuko ukabije uturuka munsi y’isoko rya Huye mu gice cyo hepfo ahazwi ku izina ryo mu Rwabayanga, utangira kuwumva ukigera muri iri soko kuko uturuka mu kirundo cy’imyanda kiri munsi yaryo.
Abarema iri soko n’abaricururizamo babwiye Umuseke ko iki kibazo cy’umunuko uturuka muri iyi myanda kimaze igihe kirekire ndetse banafite impungenge ko bashobora kuhakura indwara.
Nadia Ingabire umwe mu bacururiza muri iri soko ati “Biratubangamira cyane iyo turi kumva umunuko nk’uyu.Umuntu azahakura n’indwara atazi“.
Aba bavuga kandi ko kuba iyi myanda imenwa ahabonetse hose munsi y’isoko byanabasibiye inzira yanyurwagamo nabarema iri soko baturutse mu mirenge ya Ngoma na Mpare.
Kwizera Emmy umaze igihe arema iri soko ati “Imyaka 15 irashize iki kibazo gihari, urabona ko byamaze kuba byinshi bigafunga n’inzira yacu, twabibwiye abayobozi batandukanye batwizeza ko bagiye kureba aho bimurira ikimoteri none amaso yaheze mu kirere“.
Kayiranga Muzuka Eugene ,Umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko iki kibazo bakizi kandi bamaze kukibonera igisubizo kirambye, kuko bamaze gutanga isoko ryo kubaka ikimoteri cy’imyanda ahitwa i Sovu.
Muzuka ati: “Ikimoteri rusange ni ikibazo gikomeye dufite, ariko twamaze gutanga isoko ryo kucyubaka hariya i Sovu. Turizera ko bizihuta, kandi turashaka kucyubaka mu buryo bwiza, kuburyo imyanda irimo izajya itunganywa igakorwamo n’ibindi. Icyo nicyo gisubizo tubona cy’imyanda ikunda kugaragara hano mu mujyi“.
Prince Theogene NZABIHIMANA
UM– USEKE.RW/Huye
4 Comments
Iteka iyi itangazamakuru rigaragaje ikibazo gikomereye abaturage usanga ba nyakubahwa abayobozi ba Leta bavuga ko ikibazo cyabonewe igisubizo kiri mu nzira zo gukemuka.
None Nyakubahwa Meya wa Huye, iryo soko ryo kubaka ikimpoteri i Sovu ryatsindiwe n’iyihe sosiyete y’ubwubatsi? Imirimo yo kubaka izatangira ryari irangire ryari?
Hagati aho se kiriya kimpoteri cy’akajagari cyo mu Rwabayanga ko kibangamiye ubuzima bw’abaturage nta gisubizo cya vuba cyaba kibonetse?
Ariko kiriya Kimpoteri cya Rwabayanga cyarafunzwe hateganywa ikimpoteri cy’ agateganyo kigomba kumenwamo imyanda ahitwa i Musange mu gihe hagitegerejwe ko ikimpoteri cya kijyambere cyubakwa mu gace kahariwe inganda ka SOVU abakimena imyanda mu kimpoeri cyafunzwe cya Rwabayanga bari mu makosa inzego zibishinzwe zibakurikirane bahanwe
Nyakubahwa Maya amajyambere nimeza ariko iyo ahere kejwe nibi aba ari ikibazo kandi ubuyobozi bwiza bwita kubo bayoboye mwite kwiryosoko ritaba ikimoteri ahubwo mushake umuti wikibazo urabye .
Huye nikemure icyocyibazo kibangamiye abaturage biteye isoni
Comments are closed.