Digiqole ad

Huye: Abanyamakuru 2 ba Radio Salus bari mu maboko ya Polisi BAREKUWE

Updates: Ahagana saa kumi zo kuri uyu wa 14 Gicurasi Polisi i Huye yarekuye by’agateganyo abanyamakuru babiri bari bafunze kuva ku munsi w’ejo nijoro. Aba banyamakuru bategetswe kuzajya basubira kwitaba Polisi igihe bahamagajwe.

Umuyobozi wa Radio Salus abajijwe niba aba banyamakuru barekuwe bari busubizwe mu kazi yabwiye Umuseke kubisubiza yaba yihuse kuko nk’abakozi ba Kaminuza  bataricara ngo bagasuzuma ikosa ryabaye.

Jeannette Mukamana na Rose Nishimwe abanyamakuru babiri ba Radio Salus bari bafashwe na polisi i Huye kuwa 13 Gicurasi bakurikiranyweho gutangaza (airing) amagambo asebya ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Icyapa kigaragaza Radio Salus

Bamwe muri bagenzi b’aba banyamakuru bavuga ko ubwo bari muri studio ya Radio kuri uyu wa kabiri mu gitondo bavugije amajwi ava kuri Internet (download) y’abantu batukaga inzego nkuru z’igihugu ndetse n’umukuru w’igihugu bigaca kuri Radio.

Jeannette Mukamana ni umunyamakuru umenyereye wakoze no kuri Radio RC Huye, naho Rose Nishimwe we ni umunyamakuru wimenyereza wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, bakaba bariho bakora ibyitwa “Animation Libre” kuri Radio Salus mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi.

Eugene Hagabimana umuyobozi wa Radio Salus yabwiye Umuseke ko aba banyamakuru koko bafashwe, ariko nta kinini yabivugaho kuko Radio ari iya Kaminuza ifite ubuyobozi. Yemeza ko ibyabaye hari saa yine na 21 za mugitondo, we yari i Kigali agahita aza, aba banyamakuru ubwo bafatwaga nimugoroba yari ahari ndetse bajyanye kuri statiyo ya Polisi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi nyuma y’ibyaciye kuri Radio, polisi i Huye yatangiye kubaza iby’ibyo bacishije kuri Radio, ibisobanuro byatanzwe n’aba banyamakuru ariko ntibyanyuze polisi kuko ngo bitumvikanye neza uko ibyo bacishagaho batabishakaga nk’uko bamwe muri bagenzi babo babibwiye Umuseke, bombi baje gutabwa muri yombi ku wo kuri uyu wa kabiri.

Ibyo aba banyamakuru bacishije kuri Radio ababyumvise bavuga ko ari amagambo atuka inzego z’igihugu n’umukuru w’igihugu yavugwaga n’abari mu mahanga mu myiyerekano mu mwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko koko aba banyamakuru bari kuri polisi i Huye mu gihe bakiri gushaka ibimenyetso n’iperereza rikomeje.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aba banyamakuru ntabwo bari professional kuko mbere yo gutambutsa inkuru ubanza wayumviriza ku ruhande ukayisuzuma ukanareba ko itashora abantu mu kaga. Abanyamakuru mu Rwanda bakeneye special training.

    • Kuba professionalutekereza ko ari iki? ese urabizi neza ko ari inkuru batambukije soma neza ukarage karindwi

    • NTABWISANZURE BWITANGAZA MAKURU BUBA MU RWANDA NAWE JYUREKA UBUJIJI BWAWE  NAHO special trainning uzagende uyibahe ;;;;;;;; AHUBWO AMARADIO AZAHAGARARE KUVUGA BAJYE BAKINA IMIZIKI , NA ZA  qUR AN 

  • Ese umukuru w’igihugu ntavugwa nabi we si umuntu? Obama, Cameron n’abandi ntibatukwa buri munsi wari wumva hari uwafashwe azira ibyo? Njye ndumva bazira ubusa kandi kuvuga umukuru wi igihugu nabi cyangwa neza ni umva ariko kwishira ukizana

    • Baramaze. Agahugu umuco akandi umuco. Hanyuma se ko habaho abana batagira uburere batuka ababye barabibyari,nawe ushobora gutuka ababyeyi bawe ngo n’uko abandi babikoze? Kandi OBAMA na CAMERON ntabwo aribo uruguro rw’isi.

    • Baramaze. Agahugu umuco akandi uwako. Hanyuma se ko habaho abana batagira uburere batuka ababye barabibyari,nawe ushobora gutuka ababyeyi bawe ngo n’uko abandi babikoze? Kandi OBAMA na CAMERON ntabwo aribo urugero rw’isi.

      • Ntukageranye umubyeyi wakubyaye ni mu politisiye!! Umukuru wi igihugu si umubyeyi ni umunyapolitiki.  Njye ni umumva niba wiyemeje gukorera abaturage uba wemeye abakunenga bakakunenga abagushima bakagushima. Abo basore rero bafite ibyo banenze umu politisiye perezida!! 

  • Polisi ifatanye na rya shyirahamwe ry’abanyamakuru bakore igikwiye bakurikije amategeko

  • iyo training bayihabwe nande?

  •  Abanyamakuru bajijutse ntibakwiye kurangwa n’imikorere nk’iyo.. kubungabunga ubusugire bw’igihugu no kubaha Ubuyobozi ni indangagaciro igomba kuturanga by’umwihariko mu kurwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu macakubiri

  • Hahahaaa!!! Nonese muri democlatie hari umuntu ukundwa n’igihugu cyose? nonese kuki mumatora atajya abona 100%?? Nihasuzumwe mbere na mbere ibyo bamuvuzeho hari igitutsi kibirimo se?

    • KU NTEBE  UVUZE NEZA CYANE 

  • Harya uwo mukuru w’igihugu uzavugwa ibyiza gusa ni Imana cyangwa ? None se ntakosa, ntiyibeshya se … ? Ibyo byose se tujye tuvuga ko ari byiza ngo aha nta wuvuga umukuru w’igihugu ? Aka jye ndabona ari akarengane mba ndoga Mutama wanyihereye inka ! Mbiswa ma ! Harahagazwe !

    • BIZABA BIMEZE BITE KUMUNSI WIMPERUKA ,,,,,  NIM– USENGE MWIHANE ,,,,,,   HANyuma ibindi muzabimbaze ,

  • Ni ugukora rwose ioerereza rihimbitse kuko byaterwa na mood barimo

  • Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano kandi ukuri guca mu ziko ntigushya,nta muntu wintungane muri byose ubaho .Abayeho yaba yibeshya.Kuko n’injambo ry’Imana ritubwira ko umuntu uvuga ko nta cyaha agira aba yibeshya kandi ko nta kuri kuba kuri muriwe.

    • @Kazungu, @Kuntebe, @Penina, @Mambolewo, hali amategeko mu gihugu ahana abasebya n’abatukanira ku byombo by’amakuru, waba usebya cyangwa utuka umuyobozi cyangwa umunyarwanda usanzwe. Utaliyemeza gukora umwuga uwo aliwo wose, ugomba kubanza kumenya amategeko awutegeka, kandi akazilikana kuyubahiriza kuko uzi neza yuko n’uyica, uzabibazwa nayo mategeko. Nk’ejo hali amakuru atumenyesha yuko umunyamakuru umwe yajyanye mugenzi we m’urukiko amurega kumwicira ibara umugerakaho ibinyoma. Si m’u Rwanda gusa kandi ali icyaha kugerageza guharibika izina ry’umuntu umuvugaho ibinyoma. Haba muli Amerika, m’Ubwongereza cyangwa ibindi bihugu by’abazungu bamwe muli mwe mukuze gutangaho urugero nk’ibihugu byubahiriza uburenganzira bwa buli muntu kwivugila nkuko ashaka, hose hali amategeko ahana “slander, defamation, na libel”. Akenshi ndetse nta nubwo ayo ali ibyaha bya civil law bigenga uko abantu ku giti cyabo bashobora kurega abandi ngo babiciye ibara. Ayo mategeko asangwa muli criminal law. N’ukuvuga yuko ubushinjacyaha aribwo bukujyana m’urukiko, suwo wahalibikiye izina ku giti cye uhakwijyanira.

  • Ntimukagereranye umubyeyi wakubyaye ni mu munyapolitiki !! Umukuru wi igihugu si umubyeyi ni umunyapolitiki.  Njye numva niba wiyemeje gukorera abaturage uba wemeye abakunenga bakakunenga abagushima bakagushima. Abo basore rero bafite ibyo banenze umunyapolitiki umukuru wi igihugu? Gourvernment ye kubihakana si ugufunga yari ikwiye kujya kuri radio ikanyomozwa ibyavuzwe niba biyibabaje ahasigaye igakomeza akazi kayo

  • Ibyo byo gutukana muzajye kubikorera muri Congo,n’ahandi mwirirwa mubunga, hano turi mu Rwanda ntabwo indangagaciro z’Abanyarwanda zibamo gutukana, nkaswe noneho gutuka umukuru w’igihugu! mujye munamenya ko HE Kagame ari President uri special ,mujye mureba n’uburyo yabaye President uko igihugu cyari kimeze n’impinduka yazanye mu gihugu mugereranye n’abamubanjirije. Ubwo se kuki atibaza impamvu nta nahandi babicishijeho ni uko se ayo makuru ntabandi banyamakuru bayabonye?!  Muzasome BIBLE mu ITANGIRIRO 9:20 mwumve ukuntu HAMU se wa KANANI yakoze ubuswa n’ikinyabupfura gike se NOWA akamuvuma n’urubyaro rwe! nkaswe gutinyuka gutuka imfura yacu HE ugerageza gushaka uko yabanisha Abanyarwanda bose mu mahoro n’iterambere. Gusa barebe nibasanga ari ubuswa babikoranye babagabanyirize ibihano.

    • reka itiku icyo umusaba aguhe.wasanga unaburara nguravugira umukuru wigihugu

  • U Rwanda si urubuga rw’abantu batagira umuco n’uburere, abavuga USA na England ko batuka abayobozi babo, uwumva afite icyo kibazo namubwira iki, nagende yinigure maze abatuke uko ashaka niyumva birangiye agaruke. Jyewe ndumva umurongo Igihugu cyacu gifite ari itarambere rishingiye kubufatanye bw’abagituye.Ukeneye ibitutsi najye aho babigize umuco maze yinigure rwose kandi ntazaduheho azabage yifashe rwose, niba utaratuka So ntutuke nyoko cyangwa umuturanyi, iyo utekereje wumva Umukuru w’Igihugu ariwe ukwiye gusuzugura shaaa? Jyewe ndababaye cyane kubwiyi nkuru kuko mubuzima bwanjye sinkunda agasuzuguro en plus kumuntu w’Umunyacyubahiro. Banyamakuru b’iyi site, mbasabye kuzadutangariza uko iki kibazo cyarangiye

  • Abadutegeka ntawe ugomba kubavuga????

    • this is rwanda. kuba umuntu ya dawnloding  ibiri kuri internet nabatayibona ngo babyumve nta cyaha mbibonamo. itangaza makuru ribereyeho kugerera rubanda aho rutakigerera. rero nshuti mwatanze ibitekerezo ndetse mu gashaka no gutukana mura pfubusa pe!! kuko amategeko arasobanutse mu nyandiko ariko mu bikorwaaaa. ahaaa!!! ntumbaze 

Comments are closed.

en_USEnglish