Huye: Abakobwa 2 bararegwa ITERABWOBA kuri mugenzi wabo ko BAZAMWICA
Abakobwa babiri b’abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye mu karere ka Huye bagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa 14 Ukwakira 2014 bakurikiranyweho gutera ubwoba mugenzi wabo bamubwira ko bazamwica.
Aba bakobwa biga muri Groupe Scolaire Gatagara bajyanywe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bakaba baratawe muri yombi tariki 04 Ukwakira.
Aba banyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye barashinjwa iterabwoba bakoze inshuro eshanu babwira mugenzi wabo ko bazamwica atarakora ikibamini cya Leta bakoresheje ubutumwa bugufi (SMS).
Bumwe mu butumwa bwasomewe mu rukiko aba banyeshuri bashinjwa ko boherereje mugenzi wabo bugira buti “Ntushobora gukora ikizamini, nubwo wagikora ntiwakirangiza batarakurangiza…dufite abantu benshi dukorana badushyigikiye badufasha kureba aho wahungira hose.”
Mu iperereza, ubushinjacyaha bwagaragaje ko bagiye mu masosiyete y’itumanaho basanga nimero zohererezaga ubutumwa butera ubwoba yanditse kuri umwe mu bashinjwa.
Aba banyeshuri uko ari babiri Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane n’uwo bateraga ubwoba, kuko ngo bamushinjaga ko yabeshyeye umwe ko yakuyemo inda, undi amubeshyera ko yamwibye simukadi ya telefone.
Abanyeshuri bombi bafunze bavutse mu 1994. Bakomoka bose mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. N’uwo bateraga ubwoba baturuka hamwe.
Uruhande rwunganira abaregwa rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite, rusaba ko aba banyeshuri bahita barekurwa bakajya gukomeza kwitegura ibizamini bya Leta.
Urukiko rwavuze ko imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa 15 Ukwakira, ku isaha ya sa munani z’amanywa.
Update (15 Ukwakira 2014 7hPM): Aba banyeshuri baburanishijwe n’ Urukiko rwisumbuye rwa Huye ku ifunga n’ifungurwa rw’agateganyo, kuri uyu wa gatatu rwemeje ko aba bakobwa bafungurwa hakazakomeza iperereza bari hanze.
Ndacyayisenga Christine
UM– USEKE.RW
2 Comments
Twateye imbere .nibemere birabahama,
Ubucamanza burebe neza ataba alimisiyo yakozwe yokuvana abobana mwishuli.Doreko umwe mulibo yibwe Sim Card.Ahontiyaba aliyo yakoreshejwe kwandika aliya magambo.
Comments are closed.