Digiqole ad

Hong Kong: Binjiye mu Nteko bangiza ikiranganteko cy’igihugu

 Hong Kong: Binjiye mu Nteko bangiza ikiranganteko cy’igihugu

Ni ubwa mbere bibaye muri Hong Kong ko abaturage bigaragambyaga binjira mu Nteko ishinga amategeko bafite umujinya bakayitera hejuru.  Kuri uyu wa Mbere bisanzwe ari umunsi w’ubwigenge kuri iki gihugu cyahawe n’u Bwongereza bukagishyikiriza u Businwa ngo bikore igihugu kimwe.

Abaturage baraye binjiye mu cyumba Inteko ishinga amategeko ya Hong Kong ikorera bangiza bimwe mu bikoresho byayo
Abaturage baraye binjiye mu cyumba Inteko ishinga amategeko ya Hong Kong ikorera bangiza bimwe mu bikoresho byayo

Ejo hari hateguwe imyigaragambyo mu mahoro, abaturage bakaba bashaka ko umushinga w’itegeko uri kwigwa mu Nteko w’uko hari bamwe mu bagaragaweho ibyaha bazajya  bohererezwa u Bushinwa waseswa.

Ibyari imyigaragambyo mu mahoro byaje kuvamo imyigaragambyo irimo imidugararo, abaturage baca Police mu rihumye binjira mu cyumba abadepite bakoreramo inteko rusange.

Byabaye muri iri joro ahagana saa sita. Ubwo bamwe bari mu Nteko ari benshi, abandi nabo bari hanze babakomera amashyi.

Abinjiyemo bangije ikiranganteko cya Repubulika ya Hong Kong, bakimanura ku rukuta, bagisimbuza idarapo ry’u Bwongereza bwakolonije igihugu cyabo.

Bangije intebe abadepite bicaraho kandi bandika ku nkuta amagambo adashimisha ubutegetsi bw’i Taipei.

Abapolisi benshi bitabajwe bazana ndembo hamwe n’ibyuka biryana mu maso basohora abo bigaragambyaga mu nzu Inteko ishinga amategeko ikoreramo.

Nyuma y’isaha imwe, ibintu byari bimaze gusubira mu buryo, mu mihanda ikikije Inteko ishinga amategeko hasigayemo abapolisi n’abanyamakuru gusa.

Perezida wa Hong Kong Carrie Lam yanenze imyitwarire ya bariya baturage, avuga ko idakwiye abatuye igihugu cyemera gukorera muri Demukarasi no munsi y’amategeko.

Ati: “Ibyo bakoze ni ibintu biteye isoni kandi buri wese wabibonye ntiyabura kubigaya kuko byakozwe n’abatuye igihugu kigendera ku mategeko.”

Yabwiye abanyamakuru ko bidatinze ibintu biri busubire mu buryo kandi abagize uruhare mu gushishikariza abandi kwinjira mu Nteka bakayisakabaka bazakurikiranwa n’amategeko.

Abigaragambya bashinja ubutegetsi bwa Carrie Lam gukorera mu kwaha kw’u Bushinwa.

Perezida wa Hong Kong Carrie Lam ubwo yari aje guha ikiganiro abanyamakuru

 

Reba video y’uko abaturage babigenje mu Nteko ishinga amategeko ya Hong Kong:

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

 

en_USEnglish