Digiqole ad

Hon Mushikiwabo yibukije ko Meles Zenawi yitangiye Africa

I Addis Ababa kuri uyu wa 20 Kanama mu muhango wo kwibuka umwaka umwe ushize uwari Ministre w’Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi yitabye Imana, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wari muri uwo muhango yavuze ko Zenawi yitangiye cyane Africa.

Meles Zenawi yibutswe nyuma y'umwaka yitabye Imana
Meles Zenawi yibutswe nyuma y’umwaka yitabye Imana

Muri uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya mbere, Ministre Mushikiwabo Louise yari ahagarariye Perezida Kagame, yavuze ko ubuzima bwa Politiki bwa Zenawi butaranzwe no kwita kuri Ethiopia n’abayituye gusa ahubwo no kuri Africa yose.

Mu itangazo ryasohowe na Ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa riravuga ko Ministre Mushikiwabo yagize ati “ Twishimira umurimo wa Meles Zenawi wo guhindura imiyoborere yatumye habaho iterambere mu bukungu n’ubuzima busanzwe mu gihe gito.”

Ministre Mushikiwabo mu ijambo rye muri uwo muhango yashoje avuga ko abayobozi bagomba gushyirahamwe bagakomeza inzira yari yaratangije yo kugerageza kuzamura umugabane wa Africa ku rwego rwo kwifatira ibyemezo.

Uyu muhango wo kwibuka umwaka ushize Meles Zenawi yitabye Imana witabiriwe Ministre w’intebe wamusimbuye Hailemariam Desalegn, Perezida wa Sudan Omar El Bashir, Perezida Ismail Guelleh wa Djibouti, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, na Vice Perezida wa Uganda Ssekandi, intumwa za Kenya na Sudan y’Epfo n’abanyaethiopia benshi.

Meles Zenawi yitabye Imana tariki 20 Kanama 2012 mu Bubiligi azize uburwayi, uyu mugabo yabaye Ministre w’Intebe wa Ethiopia kuva mu 1995 kugeza muri Kanama 2012.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Meles zenawi, yari umuntu w’intwali kuri afurika kandi koko urebye ibyo yagezeho usanga bishimishije cyane, nkiyo afurika agira nkawe na Kagame n’abandi byibura bameze nkabo bagera kuri 3 ubu Afurika yacu iba imaze kugera kure. ariko ntacyo ibyo Zenawi yakoze birahagije, ndetse nibyo Nyakubahwa Perezida Kagame akomeje kugeza ku banyarwanda ndetse n’abanyafurika bose n’ibyo kwishimira.

  • Uyu mugabo yabaye intwari mu gihe cye, ntako atagize ngo aharanire iterambere rya Africa! Imana izabimuhembere.

  • ariko se africa yafashijwe nabamaze abanyafurika bose

  • Ariko ni ukuri nanjye mbona Meres yari intwali.Gusa Umuseke muzadushakire incamake ku buzima bwe,Wenda hari icyo byakwigisha Abanyarwanda b’urubyiruko

    • Zenawi yaranzwe n’igitugu no kwikubira ubutegetsi! None se ikintu yamariye Africa ni icyihe! Kwica abo batavuga kimwe, gushyira ubukungu mu biganza bye n’agatsiko ke,….. Nabaye imyaka 5 muri Ethiopie akinariho ibyaho ndabizi. Iyo umuturage yabaga ari ahantu bamwumva yaramusingiaga mwaba muri kumwe mwenyine akamuvumira ku gahera!! Nagende asange abo yishe kuko ntibagira umubare

  • nagende niwe waduteje aka kaga kose turimo ngo arashaka gutegeka ahantu hose

  • hari ibyo numva bikanyobera! Ngo yitangiye Africa?! Ate se? Abantu basigaye babeshya habona!

    Namwe nimwibuke ko mu gihe yari Ministri w’intebe nibwo igpande cya Ethiopia cyarwanye intambara yo kwigenga maze kirayitsinda cyitandukanya gityo na Ethiopia.

    Iyo ugeze muri Ethiopia, icyambere ubona ni akaga abaturage baho babayemo, ndetse ugenda mu bihugu by’amajyepfo ya Africa, abahunga bagana Africa y’epfo abenshi ni aba Somalia n’abanyetiopiya!

    Ubwo se Meles Zenawi yitangiye Africa ate, mu gihe abaturage b’igihugu cye bahungaga ubutegetsi bwe berekeza muri Afurika y’epfo ndetse no muri za Sawudi Arabiya na Yemeni?! Abanyafurika turacyabeshywa byinshi pe!

Comments are closed.

en_USEnglish