Digiqole ad

Hon J.de Dieu Mucyo yitabye Imana….. Ejo yari mu nama n’abakomoka i Huye

 Hon J.de Dieu Mucyo yitabye Imana….. Ejo yari mu nama n’abakomoka i Huye

Iyi yaba ariyo foto ye ya nyuma iheruka, ni iyo kuri iki cyumweru ubwo yari mu nama y’abakomoka i Huye

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo ajya mu kazi ke ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko. Amakuru y’urupfu rwe rutunguranye aremezwa na bamwe mu bari mu Nteko muri iki gitondo ndetse na bamwe mu bo bakoranaga. Aya makuru kandi yaje kwemezwa na Perezida w’Inteko umutwe wa Sena Hon Bernard Makuza.

Iyi yaba ariyo foto ye ya nyuma iheruka, ni iyo kuri iki cyumweru ubwo yari mu nama y'abakomoka i Huye
Iyi yaba ariyo foto ye ya nyuma iheruka, ni iyo kuri iki cyumweru ubwo yari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye

Umunyamakuru w’Umuseke uri mu Nteko avuga ko amakuru yahawe ari uko Hon Mucyo ubwo yazamukaga amadarage (escaliers) ajya muri Etage ya gatatu yatsikiye akitura hasi maze bahasanga yatembagaye hepfo amerewe nabi.

Hon Mucyo ngo yahise yihutishwa ku bitaro by’Umwami Faisal ari naho yashiriyemo umwuka.

Mu itangazo Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena ryasohotse nyuma rigasinywaho na Hon Bernard Makuza ryemeje aya makuru ko Hon Mucyo yitabye Imana “azize impanuka yagiriye muri Sena ubwo yari aje ku kazi.

Senateri Mucyo w’imyaka 55 yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize.

Mbere yabwo yabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

 

Mu kwezi gushize ubwo yari mu muhango wo gushyingura Gaspard Gasasira (nawe wapfue bitunguranye) bakoranye igihe kinini muri CNLG yijeje umuryango we gukomeza kuwuba hafi, ahise atabaruka vuba nawe.

Mu kwezi gushize ubwo yavugaga ijambo mu gushyingura Gaspard Gasasira bakoranye cyane muri CNLG
Mu kwezi gushize ubwo yavugaga ijambo mu gushyingura Gaspard Gasasira bakoranye cyane muri CNLG

Jean de Dieu Mucyo yavutse mu muryango w’abana 11 taliki 07/12/1961 i Nyanza mu Majyepfo ariko akomoka i Mbazi (Butare),  yize amashuri yisumbuye I Save arangije abona akazi muri Minisiteri y’ubutabera nyuma aza no kubona bourse ajya kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda arangiza mu 1990.

Jean de Dieu Mucyo yarokokeye Jenoside muri Hotel de Milles Collines, muri Gicurasi 1994 yahungiye i Kabuga aho ingabo z’Inkotanyi zari zageze aba bantu baguranywe hagati y’abari barafashwe n’ingabo za FPR nabo bari mu maboko y’ingabo za Leta ya Habyarimana.

Bageze i Kabuga, Mucyo nawe yahise ajya mu gisirikare cy’ingabo za FPR, mu Ukwakira 1994 yatangiye kwigisha Abajandarume ibijyanye n’amategeko ndetse aza no gushingwa iby’amategeko n’ubutegetsi muri MINADEF.

Nyuma yaje kuba umucamanza wa gisirikare ndetse anagirwa umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera.

Muri Gashyantare 1999 nibwo yagizwe Minisitiri w’ubutabera yari avuye ku mwanya wa Diregiteri muri MINIJUST ariko yari akiri n’umusirikare.

Yabaye umusirikare kugeza muri Nyakanga 2003 avamo ari Kapiteni, mu Ukwakira 2003 nibwo yavuye ku mirimo ya Minisitiri w’Ubutabera ahita agirwa Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kugeza mu 2006.

Nyuma y’imirimo ya  Komisiyo yo kureba ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yari ayoboye (Komisiyo Mucyo) mu 2008 yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kugeza umwaka ushize ubwo yatorerwaga kuba Senateri.

Mucyo asize umugore n’abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu.

Senateri Makuza kuri iki cyumweru yari mu nama y'abakomoka mu karere ka Huye yabereye i Remera
Senateri Mucyo kuri iki cyumweru yari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye yabereye i Remera/Gasabo
Muri iyi nama bishimiraga ibihembo Akarere bakomokamo ka Huye kegukanye mu mihigo iheruka
Muri iyi nama bishimiraga ibihembo Akarere bakomokamo ka Huye kegukanye mu mihigo iheruka

UM– USEKE.RW

45 Comments

  • His soul Rest In Peace

  • Mucyo naruhukire mu mahoro, imirimo ye yayishoje neza igihe yari akiriho

    • mucyo watuye Ku isi ntintwari utabarutse tukigukeneyeho byinshi intimba mumitima yacu muri rusange nkabanyarwanda nizose ruhukira mumahoro

  • RIP Mucyo! Wari umuntu w’kimfura pee…

  • Imana imwacyire mubayo, igihugu cyibuze umukozi mwiza; intwari naho abanyabutare tubuze umujyanama mwiza.
    Mucyo J D igendere usize icyuho mu mitima yacu.umuryango wawe ukomeze wihangane.inshuti n,abandimwe tubari inyuma.

  • RIP Mucyo. Mbuze icyo mvuga…..

  • All Techno Market staff wish Hon. Jean de Dieu Mucyo to Rest in Peace For Ever in Peace and ever .

  • All Techno Market staff wish Hon. Jean de Dieu Mucyo to Rest in Peace For Ever in Peace.

    • Nifurije Hon.Mucyo Jean de Dieu kuruhukira mumahoro. Imana imwakire mubayo kubwimirimo myiza yakoreye igihugu, nibikorwa byiza yakoreye abaturage ndetse ninama ze nziza.tuzahora tukuzirikana

  • MUCYO AGIYE IGIHUGU KIKIMUKENEYE, IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • R.I.P .

  • RIP wari umugabo mwizza peee

  • Igihugu kibuze intwari yitangaga kandi w’inyangamugayo, twihanganishije umuryango we.

  • imana imwakire mubayo

  • Misercodieux Jésus, versez sur son ame votre précieux sang!

  • Niyigendere ajye kurangiza urubanza rwe na babantu batikiriye mu bukwe i Mbazi muri 94.

    • Abo bantu biciwe mu bukwe haricyo umwanditsikazi wumuzungukazi yabyanditseho: ngo bari mu munsi mukuru w’ubukwe bukomeye banywa za byeri nyinshi bishimye, imirambo ishyushye y’abatutsi bari mamaze kwicwa b’i Mbazi barimo mukuru wa Mucyo wari umucuruzi ukomeye n’abandi bavandimwe be na benewabo n’abaturanyi b’iwabo, iyo mirambo ikinyanyagiye aho mu ngo, imbere y’ingo no mu mirima hirya no hino!!
      Icyo nibaza nukuntu abantu bahinduka inyamaswa kuburyo nkubwo !
      Mucyo yarihanganye cyane, ari mu bantu ba mbere bababariye ababamazeho imiryango, arabyigisha mu banyarwanda.
      niyigendere ari mu babohoye iki gihugu, Imana imwakire mu bwami bwami bwayo kandi irinde abasigaye.

      • Izina ryuwo mwanditsukazi w’umuzungu Please!! kumenya ibivugwa niba ari ukuri nabyo biba bikenewe

    • Uri rubaduka koko

  • Ariko izo ghunda z’Imbazi nagumye kumva byagenze gute? hari uwaba abizi ???

  • Mucyo wacaga bigufi……igendere

  • urwanda rubuze intwari,gusa icyinshimishije nuko apfuye akivugwa neza yaba mubo ayobora n’abamushinze imirimo!!! nyagasani wakire roho ye,iruhukire mu mahoro.

  • Mbuze icyo kuvuga Mfura yacuuu, nagukundaga cyaneee, kubera Ubushishozi,impuhwe ,ubwitonzi no guca bugufi wagiraga. RIP OUR HERO

  • Nonese nawe yavanguwe kuri leta ya Habyarimana?

    • Ni yige ndebe tuzahurirayo wenda!
      Ntabwo nako mwibagiwe kuduta n icyo yakoreye urwatubyaye hagati aho akimara kubona licence no kurokoka muli 1994.

      Mwihangane

    • Kuli leta ya Habyarimana abatutsi balize haba muli primaire, secondaire na université. Ikinengwa ni systeme politique byakozwemo uretse ko icyo gihe ntashoboraga kubyumva kuko bavugaga “ilinganyiza” / ” equilibre” nkumva ali byo bikwiye.
      Aliko bali bake cyane n’amashuli ali make cyane.

      • yew niba ujya usoma neza,hari article yavuzeko kubwa Habyarimana ngo umututsi wabaga mubutegetsi bwite bwa leta ya1!! nonese nyakwigendera sinasomyeko yakoraga muri ministere????

  • R.I.P

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • INTWALI za RPf zitabaruka ziri ku rugamba nuyu tumwemera nkuwari ku rugamba rw’amasasu. RIP in peace.

  • Imana imwakire mubayo.yar’intwari ikunda igihugu n’abanyarwanda.twihanganishije umuryango we n’abanyarwanda muri rusange

  • RIP TO HIS SOUL! WE LOOSE A STRONG MAN,MAY GOD PROTECT THE REMAINING FAMILY!

  • Hon.mucyo twaritukigukeneye,gusa imana ikwakire mubayo!

  • Kuri iyi isi twese turi abagenzi. Icyiza ni ukugenda neza udasize umugani mubi imusozi.Ikindi tukazirikana ko abo twambura ubuzima amaherezo tubasanga kwa Nyamuzinda iyo tuba twabohereje kuko ntawe utura nk’umusozi. Sinciye urubanza Imana niyo nkuru.

  • RIP Mucyo

  • Umuryango mugari wa RWANDA CHRISTIAN YOUTHS SURVIVORS OF GENOCIDE MINISTRY ubuze umujyanama ukomeye, Inshuti magara y’Impfubyi zarokotse Genocide yakorewe Abatutsi. yego twabaye impfubyi ariko hari abo Imana yari yaradusigrije bo kuduhumuriza none nabo irimo kubadutwara, dukore iki koko? twikomeze, turiho kandi ejo hazaza harahar.Umuryango usigaye nukomere kuko tuzamubona. RIP Our Dear Auncle

  • RIP DEAR

  • RIP Mucyo ijyendere twagukundaga kandi watubereye ikitegererezo namwe tuzaharanira gukora neza tubinyangangamugayo Mukasine weee kwica no gushinyagura nibyanyu kandi murabihorana kubyo wavuze ntagitangaza

  • BAVANDIMWE, MUCYO J. DE DIEU IMANA IMWAKIRE MU BAYO KANDI IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA, YAKOZE BYINSHI CYANE BYIZA, TWIHANGANISHIJE UMULYANGO USIGAYE.

  • ariko wowe wasanga imirambo yababyeyi bawe ukihangana ?

  • mucyo mi umugabo pee ahubwo ndamwemeye!imana imuhe iruhuko ridashira

  • Njye nibazaga kenshi ku iremwa rye, mwabonye umuntu uba mwiza ku buranga no ku mutima!!!! Ubusanzwe ntibikunda guhura.
    Mucyo yahoranaga ibyishimo, yagiraga impuhwe, yagiraga urukundo no guca bugufi kandi ari Nyakubahwa.
    Abandi bayobozi bige guca bugufi nkawe. Wabaye inyangamugayo pe, mbabajwe no kuba ugiye kuko urupfu rwawe rwarantunguye cyane, gusa utabarutse usize inkuru nziza imusozi.
    Ugiye nk’imfura, ugiye nk’abakiranutsi. Imana ikunda intore zayo koko!
    Mucyo, ndagukunda cyaneee, kandi nagize umugisha mbona occasion zo kubikubwira ukiriho. Ndibuka ijambo wansubije wisekera, utuje cyane, hari mu kwezi kwa 8/2008 nibwo nakubwiye bwa mbere ko ngukunda. Nzaguma kugukunda kuko urukundo ntirushira, ruhoraho naho uwo ukunda yaba atakiriho.
    Nakwigiyeho kubabarira, nta nterahamwe ni imwe nkikoreye ku mutima wanjye.
    Ndumva byarenze ubwenge bwanjye, hari ubwo uba ufite ibintu byinshi wavuga ku muntu, ariko kuko urupfu rwawe rwaduciyemo igikuba, ndikubura aho mpera naho nsoreza.
    Ngusezeyeho MUCYO wacu, Imana ikwakire mu ntore zayo, uruhukire mu mahoro, imirimo myiza yose wakoze Imana iyikwibukireho, iguherekeze ikugeze mu Ijuru kwa Jambo.
    Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, nizeye ko izakugororera. Bye Mucyo.
    Aheza mu ijuru Imana nidufasha tuzongera tubonane. Nzahora nkwibuka, isura yawe n’ibikorwa byawe, n’ubupfura bwawe ntibizamvamo.
    Kubona amagambo akwiye yo gusezera umuntu wakundaga bwa nyuma biragoye, gusa nihanganishije famille ye n’igihugu muri rusange. Madame we n’abana mwihangane cyane, turabasengera.
    A Dieu Mucyo! RIP!

  • Imana imuhe iruhuko ridashira uwo mubyeyi, yahekeye urwanda tuzamukurikize.

  • Yo Imana imwakire mubate,ndamwibuka
    umuntu yari umuntu Uzi gutanga isambu disi,ndibuka abantu Bari bakoze ubukwe muri mbazi,akaza akabaha isambi nabageni umukobwa numuhungu nabo,barayihaweee icyogihe!!!! Igendere mucyo nituzakwibagirwa.

  • Igendere mfura nzizaa,isangire abacu badutanzeyoo. Nyagasani agutuze ahezaa, agukureho ikibi cyosee, yibuke imirimo myizaa yose wakoze ukiriho, wari Mucyo nyinee wamurikiye benshii, imfubyi za genocide yakorewe abatutsi wazibaye hafi ndetse naba phakazi, kdi ijambo ry Imana nicyo ridusaba ko izagororera abita ku mfubyi na baphakazi, ndahamya ntashidikanya ko yakugororeye. Twagukundaga kdi tuzagumyaa tugukunde. may yr beautiful soul Rest In Peace ,A Dieu Jean De Dieu Mucyo. you will be always missed

Comments are closed.

en_USEnglish